
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yashyikirije abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda ibirango bya FIFA bazakoresha mu 2026.

Ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, ni bwo abasifuzi 18 bahuriye ku biro bya FERWAFA, barimo abo mu kibuga hagati, abo ku ruhande, n’umwe ukoresha VAR.
Muri uyu mwaka wa 2026, u Rwanda rwemerewe abasifuzi mpuzamahanga barimo na Mukansanga Salima Rhadia ukoresha VAR.
Abasifuzi bo hagati b’abagabo bahawe ikirango cya FIFA ni Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Uwikunda Samuel, Rulisa Patience Fidèle na Nsabimana Célestin. Abagore ni Umutoni Aline na Byukusenge Henriette.
Abasifuzi bo ku ruhande b’abagabo ni Ndayisaba Saïd Hamisi, Mugabo Eric, Karangwa Justin, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier na Habumugisha Emmanuel.
Abasifuzi bo ku ruhande b’abagore ni Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Mukayirangwa Régine na Akimana Juliette.
Bonnie Mugabe wari kumwe na Komiseri ushinzwe Imisifurire muri FERWAFA, Hakizimana Louis, basabye aba basifuzi kugira ubunyangamugayo no kubera abandi urugero.


