Author: Bvn Rwanda News

Nyuma yo kwandika amateka mashya mu muziki nyarwanda abikesheje igitaramo gikomeye yakoreye i Kigali, umuhanzi Kevin Kade agiye kwagura imbibi z’umuziki we, atangiza urugendo rw’ibitaramo bizazenguruka umugabane w’u Burayi. Ibi bitaramo byitezweho gukomeza kumuhuza n’abafana be bari hanze y’igihugu, no gushimangira izina rye ku ruhando mpuzamahanga. Kevin Kade, uherutse kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki binyuze mu gitaramo cyihariye cyabereye i Kigali, agiye gukomereza uyu murongo wo kwizihiza urugendo rwe mu muziki mu bihugu bitandukanye by’i Burayi. Nk’uko yabitangarije InyaRwanda, uruhererekane rw’ibi bitaramo ruzatangirira mu Bubiligi mu kwezi kwa Werurwe 2026, aho azataramira Abanyarwanda n’inshuti z’umuziki nyarwanda batuye kuri uwo…

Read More

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Shema Arnould uzwi nka Dj Toxxyk akomeza gukurikiranwa afunzwe nyuma yo gusuzuma ibikubiye muri dosiye y’urubanza rwe. Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026, ubwo hasomwaga imyanzuro y’urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa byagateganyo. Umucamanza yagaragaje ko Shema yaburanye yemera ibyaha bibiri birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake ndetse no guhunga nyuma yo gukora impanuka icyakora yanaburanye ahakana ibyaha bibiri birimo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikora nkabyo hamwe no kwanga gupimishwa akuma gapima ibisindisha. Ku bijyanye n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, urukiko rugaragaza ko Shema Arnould nta shingiro afite yo kubihakana kuko hari…

Read More

Indirimbo “Papaoutai’’ y’Umuhanzi Stromae ufite inkomoko kuri Se w’Umunyarwanda, ariko uba mu Bubiligi, yongeye guca ibintu nyuma y’imyaka 13 igiye hanze. Indirimbo “Papaoutai’’ y’Umuhanzi Stromae ufite inkomoko kuri Se w’Umunyarwanda, ariko uba mu Bubiligi, yongeye guca ibintu nyuma y’imyaka 13 igiye hanze. Iyi ndirimbo iri kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yaho abitwa Mikeetsmind, Chill77 na Unjaps bayisubiyemo bifashishije uburyo bwa AI bayishyira mu njyana ya Afro Soul. Iyi ndirimbo yakozwe hifashishijwe AI yagiye hanze mu Ukuboza umwaka ushize. Kuva yajya hanze byatumye benshi bongera gutekereza ku magambo agize iyi ndirimbo, ndetse hari bamwe batebyaga bavuga ko abantu batumva…

Read More

Kuri uyu wa Kabiri mu nama yiga ku bukungu izwi nka World Economic Forum iri kubera i Davos, mu bayobozi baturutse hirya no hino ku Isi bayitabiriye, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatunguye benshi nyuma yo gufata ijambo yambaye amadarubindi y’izuba. Macron yatunguye benshi, bibaza ku myambarire ye nk’Umukuru w’Igihugu. Nubwo atigeze atanga amakuru yimbitse agendanye n’impamvu yo guhitamo kugaragara gutyo, amwe mu makuru avuga ko byaba bifite aho bihuriye n’uburwayi bw’ijisho amaranye iminsi. Ubwe aherutse kumvikana atera urwenya ku burwayi bwe avuga ko ari “l’oeil du tigre”, ijisho ry’igisamagwe. Hari mu birori bya gisirikare yatumiwemo…

Read More

Mu Karere ka Kayonza hatangiye iperereza ku mwana w’umuhungu w’imyaka 14 wigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, bikekwa ko yiyahuye nyuma y’uko umurambo we wasanzwe mu giti cya avoka umanitse mu mugozi. Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Rwangabareshya mu Kagari ka Shyogo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul, yavuze ko umurambo w’uwo mwana w’imyaka 14 wasanzwe mu giti cya avoka kiri iwabo mu rugo. Yabanje kujya ku ishuri mu gitondo ahita ataha. Uyu muyobozi yakomeje avuga…

Read More

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwatangaje ko inka zirenga 36.800 zimaze gukwirakwizwa mu baturage cyane cyane abatishoboye binyuze muri ‘Gahunda y’Inka ku Muryango’ mu gihe cy’imyaka itanu. Iyi ni gahunda yatangiye mu 2020, yunganira iya Gira Inka Munyarwanda, kugira ngo ifashe mu kugeza inka ku batuye i Gisagara bose basanzwe biganjemo abahinzi ku kigero cya 86,2%. Ubuyobozi bubona iyi gahunda nk’inkingi ikomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko imiryango itishoboye yagiye ihabwa inka hagamijwe kuyifasha kwikura mu bukene. Bizumuremyi Jean Damascène, wo mu Murenge wa Kibilizi, ni umwe mu baheruka guhabwa inka, wari unamaze iminsi mike abyaye impanga. Yavuze…

Read More

Birasamasha Donath imyaka 70 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, mu nzu ye iherereye mu Mudugudu wa Kivomo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yahise ita muri yombi umugore we w’imyaka 67 bari basanzwe bagirana amakimbirane, n’umwana wabo w’umusore ufite muaka 26, kuko ari bo ba mbere bakekwaho ubwo bwicanyi. Bivugwa ko amakimbirane Birasamasha yagiranaga n’umugore we yari ashingiye ku kuba uyu nyakwigendera yashinjwaga n’umugore we kuba hari undi mugore yinjiye ari na we bafatanyaga gusahura no gusesagura umutungo w’urugo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Nsanzimfura Jean De Dieu, yavuze ko…

Read More

Ingingo yo kugwa kw’amabere y’abagore n’abakobwa n’ikibitera ni imwe mu zidakunze kuvugwaho rumwe muri sosiyete zo hirya no hino ku Isi, byagera mu Rwanda bikaba agahomamunwa kuko hari n’abavuga ko ashobora kugwa kubera kuyakorakora. Kimwe n’izindi ngingo z’umubiri, amabere y’abagore n’abakobwa agaragaza impinduka nyinshi, kuva mu gihe cyo gukura, igihe cyo gutwita, kugeza no mu myaka yo gusaza. Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kugwa kw’amabere ari ugutakaza imbaraga k’uruhu n’imitsi biyagize no kugabanyuka ko gukomera kwayo bikarangira amabere yari ahagaze aguye. Mu bushakashatsi bwiswe ‘Breast Ptosis: Causes and Cure’ bwanditswe mu kinyamakuru ‘Annals of Plastic Surgery’, bwagaragaje ko kugwa kw’amabere…

Read More

Ruhago y’Abagore: Ndoli Jean Claude utoza abanyezamu ba APR Women Football Club, yafatanywe ibisa n’amarozi ku mukino wahuje iyi kipe na Macuba WFC yo mu Karere ka Nyamasheke. Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama 2025 mbere y’umukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bagore, wabereye ku kibuga cya Macuba giherereye mu Karere ka Nyamasheke. Nk’uko bigaragara mu mashusho n’amafoto yafashwe, Ndoli Jean Claude yafashwe na bamwe mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga mbere y’uko Polisi y’u Rwanda ihagera. Uyu mutoza w’abanyezamu ba APR WFC, yafatanywe agacupa karimo ibintu bisa icyatsi ari kubinyanyagiza mu kibuga, maze we n’abamufashe…

Read More

Uwahoze ari umupolisi mu Bwongereza wari umaze imyaka irenga icumi atuye mu Burusiya yambuwe ubwenegihugu bw’u Bwongereza nyuma yo gufatwa nk’ushobora guhungabanya umutekano. Ikinyamakuru Daily Mail, cyatangaje ko Mark Bullen, wakoranye na Polisi ya Hertfordshire imyaka cumi n’umwe, yakiriye ibaruwa iturutse muri Minisiteri y’Imbere mu Bwongereza, imumenyesha ko yambuwe ubwenegihugu bwe bw’u Bwongereza ku mpamvu z’umutekano w’igihugu. Bullen w’imyaka 45 wagiye gutura mu Burusiya mu 2014, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bw’u Bwongereza cyamutunguye kandi gitangaje cyane. Ati “Ntabwo nemera na rimwe ko ndi ikibazo ku Bwongereza. Nabonye ari ibintu bitangaje… ibi ni ugukabya. Ntabwo nzi icyatumye bangendaho. Ntibyoroshye…

Read More