Author: Bvn Rwanda News

Ubuyobozi bw’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe ubufatanye na Afurika (AFRICOM) buri gusuzuma uko zakorana n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aya makuru yatangajwe ubwo itsinda rya AFRICOM riyobowe na Colonel Michael Gacheru ryakirwaga n’Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Gen Jules Banza Mwilambwe, i Kinshasa ku wa 22 Mutarama 2026. Col Gacheru na bagenzi be bo muri AFRICOM baganiriye n’abo muri RDC ku bufatanye muri gahunda yo kugarura amahoro n’umutekano iyobowe na Leta ya RDC. Yagize ati “AFRICOM yishimiye ubushake FARDC ihorana n’ubufatanye bwayo mu gushaka uburyo bwo twakomeza ubufatanye bwacu mu by’umutekano no guteza imbere amahoro.”…

Read More

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko 40.1% by’abawutuye bari mu myubakire y’akajagari, icyakora kakaba kagenda kagabanuka buhoro buhoro, kuko mu 2012 abatuye mu kajagari bari 62%. Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’Ishyirahamwe ry’Ibigo bikora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda (AEBTP), akabakangurira gufatanya n’ubuyobozi kugira ngo akajagari mu myubakire gacike burundu muri uyu mujyi. Icyakora Meya Dusengiyumva yavuze ko hari umushinga mugari uyu mujyi ufite, wo kubaka inzu nyinshi hakurikijwe igishushanyo mbonera, bityo abatuye nabi babone aho batura heza. Yagize ati “Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yatugaragarije ko dukeneye inzu ibihumbi 187…

Read More

Umuvugizi w’ikipe ya Mukura VS,Gatera Edmond yavuze ko baramutse bagiriye ubwoba Rayon Sports nta yindi kipe bazigera bnatiyuka. Kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade y’akarere ka Muhanga nibwo Mukura VS irakira Rayon Sports mu mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona kuri aya makipe yombi. Mbere y’uko ukiinwa,Gatera Edmond aganira na InyaRwanda yavuze ko uyu ari umukino ukomeye. Ati:”Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports ni umukino uba ukomeye kuko ni amakipe y’ubukombe. Ikindi ni umukino ugiye kuba mu buryo budasanzwe ugiye kubera ku kibuga kidafite aho gihengamiye nubwo ari twebwe twakiriye ariko ntabwo ari ikibuga dusanzwe dukiniraho”. Yavuze…

Read More

Umugabo wo mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Nemba, witwa Habumuremyi Jean Baptise, arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umugore we Nyirahagenimana Jeannette uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko agahita atoroka. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyato, mu Kagari ka Rushara, mu Murenge wa Nemba, mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa 21 Mutarama 2026. Intandaro y’ubu bwicanyi yatewe n’amakimbirane ashingiye ku businzi no gucana inyuma kuko umugore wa nyakwigendera yamushinjaga kuzana abandi bagore mu rugo bagasambanira mu buriri bwabo. Umuturanyi wa nyakwigendera yagize ati:”Bari bafitanye amakimbirane kuko twaganiraga, yarambwiraga ko hari n’igihe umugabo yajyaga azana umugore…

Read More

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Afurika y’Epfo rwatesheje agaciro ubujurire bw’Ingoro Ndangamurage yo muri iki gihugu yari yasabye ko umukobwa wa Mandela ahagarika ibikorwa byo kugurisha ibikoresho byahoze ari ibya Se muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyo bikoresho birenga 70 birimo urufunguzo rwaho yari afungiye, lunette, ishati n’ibindi bitandukanye yateganyaga kugurisha. Mazikiwe Mandela n’uwahoze ari umurinzi wa Nelson Mandela muri Gereza ya Robben Island yari afungiyemo, bafashe umwanzuro wo kugurisha ibyo bikoresho muri Amerika kugira ngo amafaranga azavamo bazayifashishe mu kubaka ubusitani bwaho iyi ntwari ya Afurika y’Epfo ishyinguye. Gusa nubwo bimeze uko, ntabwo Ingoro Ndangamurage yo muri Afurika…

Read More

Indimu ikungahaye cyane ku butare bwa “potassium”, “calcium”,”copper”, ndetse ikagira na vitamine A, B na C ndetse na Fer. Ikindi kandi indium ni urubuto rutagira ibinure bibi. 1. Indimu zongera ubudahangarwa bw’umubiri Impamvu ituma indimu yongerera umubiri ubudahangarwa, ni uko indimu ari isoko karemano ya Vitamine C, iyo Vitamine C ikaba ifasha mu kurinda umubiri indwara. Indimu zirinda indwara zifata urwungano rw’inkari n’utuntu tumeze nk’utubuye tujya mu mpyiko. Indimu ifasha mu gukora inkari nyinshi, iyo umuntu anyoye amazi arimo indimu bituma ajya Kunyara cyangwa Kwihagarika kenshi. Uko kwihagarika kenshi bifasha mu gusohora udukoko tubi twa “bacteria” mu mubiri, ibyo rero…

Read More

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Bizimana Claude, yatangaje ko umushinga wo kubaka isoko rigezweho ry’imbuto n’imboga mu Mujyi wa Kigali uzatwara arenga miliyoni 53,4$ ni ukuvuga aranga miliyari 77,2 Frw. Uyu muyobozi yasobanuye ko iryo soko rizubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, ku buso bungana na hegitare 10,8 kandi ko gutanga ingurane byarangiye ku rwego rwa 99%. Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore kuri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026. Muri iyo raporo harimo ibibazo byagaragajwe NAEB…

Read More

Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yatangaje ko yakomerekeye bikomeye mu rukundo yahozemo, aho yemeza ko ubu yashinze imizi mu kwishakira amafaranga no kwita ku mwana we w’imfura, nyuma yo gucika intege ku byerekeye abagabo. Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyabereye ku rubuga rwa TikTok, cyari kiyobowe na Pasiteri Hakim, aho baganiraga ku buzima n’urugendo rwe nyuma y’ibibazo by’urukundo byagiye bivugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Ariko n’ikibazo cyanubakiye ku gusengera abantu banyuranye, no kubabwira icyo Imana ibateganyaho. Mu rwego rwo kumusengera, Pasiteri Hakim yabwiye Muyango ati: “Ngaho akira umugabo mu izina rya…

Read More

Abantu batanu bo mu Karere ka Nyamasheke barimo na nyir’akabari batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Nkurikiyumukiza Daniel w’imyaka 44, wasanzwe imbere y’akabari yapfuye. Byabereye mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano ku wa 20 Mutarama 2026. Saa yine na 25 ni bwo nyakwigendera, uvuka mu Murenge wa Bushekeri, Akagari ka Mpumbu, Umudugudu wa Gahondo yaciriye (gucira) abakekwa, mu gushyamirana baramusunika agusha umutwe ku gikuta arapfa. Aya makuru yamenyekanye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo abaturage bagera imbere y’akabari ka Uwiringiyimana Immaculee bakahasanga umurambo w’uyu musore w’imyaka 44. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano,…

Read More

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Al Merrekh SC 2-2 , mu mukino iyi kipe yayoboye n’ibitego 2-0 mu gice cya mbere ariko biza kurangira bayishyuye , ibintu byatumye iyi kipe ikomeza kubisikana n’intsinzi. Ni umukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona,  ikipe ya Al Merrekh SC ikaba ariyo yari yakiriye Rayon Sports,  ikipe ya Rayon Sports yaherukaga kunuagirwa na mucyeba APR FC kuri Super Cup,  mu gihe yari yananyagiwe na Al Hilal SC muri Shampiyona ibitego 4-0. Ikipe ya Rayon Sports yari yakoze impinduka , aho abakinnyi na Nshimiyimana Emmanuel,  Rushema Chris , Ndikumana Asman bari bagarutse mu kibuga ,…

Read More