- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kohereza ubwato bwazo bw’intambara buzwi nka USS Abraham Lincoln mu Burasirazuba bwo Hagati hafi ya Iran. Abayobozi babiri bo muri Amerika babwiye Reuters amakuru, bagaragaje ko ubwo bwato bwoherejwe mu kwagura ubushobozi bwa Donald Trump bwo kurinda Amerika no gukora ibikorwa bya gisirikare muri Iran mu gihe byaba ngombwa. Ubu bwato bwari kumwe n’ibindi bikoresho birimo ibisenya za misile bwamaze kugera mu Burasirazuba bwo Hagati ku ibwiriza ry’igisirikare cya Amerika. Donald Trump aheruka gutangaza ko afite ubwato bunini buri kwerekeza hafi na Iran ariko ko yizeye ko butazakoreshwa. Ubwato…
Ubwato bwari butwaye abagenzi 350 bavaga ku cyambu cya Zamboanga berekeza ku kirwa cya Jolo mu Majyepfo ya Sulu, mu Ntara ya Basilan muri Philippine bwarohamye, abantu 18 barapfa bandi 24 bakomeje kuburirwa irengero. Inzego zishinzwe kurinda ibyambu muri ako gace zatangaje ko iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Mutarama, ubwo bwato, mu bo bwari butwaye harimo n’abakozi babwo 27, aho bwakoze impanuka nyuma y’amasaha ane buvuye mu mujyi wa Zamboanga. Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Ntara ya Basilan bavuze ko abarokotse bajyanwe ku bitaro biri mu mujyi wa Isabela, mu gihe ababuriwe irengero bakomeje gushakishwa. Guverineri…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ibyo umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Barbara Itungo, aherutse kuvuga ko urugo rwe rwatewe mu gihe cy’amatora agakubitwa ari ibinyoma. Gen Muhoozi yifashishije urubuga rwa X, yavuze ko Barbara Itungo abeshya kuko abasirikare be batamukubise. Ati “ Abasirikare banjye ntabwo bakubise Barbie … umugore wa Kabobi. Mbere na mbere ntabwo dukubita abagore, ntabwo bakwiye umwanya wacu. Turi gushakisha umugabo we w’ikigwari, ntabwo ari we dushaka.” Ku wa 24 Mutarama 2025 ni bwo Itungo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yasobanuye uko urugo rwe rwatewe, akagirirwa nabi…
Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko iri huriro ryamaganye ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, Wazalendo n’Abarundi byahitanye abasivili mu gace ka Minzenze. Ni ibitero byagabwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026. Bikaba byanifashishijwemo indege zitagira abapilote zizwi nka drones mu kurasa ku basivili. AFC/M23 yatangaje ko ibyo bitero byasize impfu nyinshi z’abasivili b’inzirakarengane muri Minzenze. Mu butumwa bwashyizwe hanze na Kanyuka yavuze ko iri huriro riri gutanga abagabo ku muryango mpuzamahanga ku bikorwa by’ihohoterwa bikomeje gukorera Abaturage no kurenga ku gahenge kasabwe bikozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Yakomeje ati “Ubutegetsi…
Rusizi: Abaturage basanze umurambo w’umubyeyi mu gikoni cye, bigakekwa ko yishwe n’umugabo we bari bafitanye amakimbirane. Ibi byago byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 24 rishyira tariki 25 Mutarama, 2026 mu mudugudu wa Muhora, akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu. Umugore witwa Nyirandayisenga Chantal uri mu kigero k’imyaka 24 y’amavuko, ni we wasanzwe mu gikoni yapfuye. Amakuru y’urupfu rwe twayahamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel, avuga ko byamenyekanye mu gitondo. Saa tatu za mugitondo nibwo byamenyekanye. Ati “Umudamu bikekwa ko ari umugabo we wamwishe yaburiwe irengero.” Sindayiheba Jean de Dieu, umugabo wa nyakwigendera ni we ukekwaho…
Karemera Hassan wamamaye nka PK mu gusobanura filime mu myaka yo hambere, yarushinze n’umukobwa yaherukaga kwambika impeta y’urukundo. PK yakoze ubukwe na Murekatete Diane bamaze igihe bakundana, bwabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026 ahitwa Ahava River Hall Kicukiro. Ni ibirori byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa, nyuma yo habaho gusezerana imbere y’Imana. Mu ijoro ryo ku wa 25 Ugushyingo 2025 ni bwo PK yatunguranye asangiza abamukurikira amafoto yambitse impeta Murekatete Diane, ahamya ko yishimiye kuba uwo yihebeye yamubwiye ‘Yego’. Mu kiganiro na IGIHE icyo gihe, PK yavuze ko mu gihe yari amaranye n’uyu mukobwa yamukundishije ibijyanye…
Manchester United yatsinze Arsenal ibitego 3-2 mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Bwongereza, ihagarika urugendo rw’imyaka icyenda yari imaze idatsindira iyi kipe iwayo muri Shampiyona. Uyu mukino w’ishiraniro wahuje aya makipe ari mu ya mbere akunzwe mu Bwongereza, ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko wabereye kuri Emirates Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Mutarama 2026. Arsenal yari imbere y’abafana bayo no yo yatangiye neza umukino ihererekanya mu kibuga hagati ndetse ibona koruneri ebyiri zikurikiranya inanirwa kuzibyaza umusaruro. Ku munota wa 18, Arsenal yashoboraga gufungura amazamu ku mupira uteretse watewe na Declan Rice, usanga Martin Zumendi wari uhagaze…
Harmonize yagaragaje ko ari mu rukundo rudasanzwe na Frida Kajala baheruka kongera kunga ubumwe, nyuma y’igihe batandukanye. Uyu muhanzi yabigaragaje mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, aho yagaragaje uyu mugore nk’uwamuremewe. Uyu musore yashyizeho ubutumwa agaragaza ko ari guhamagara Kajala, agaragaza ko amazina ye yamwise “Uwo naremewe”. Ikibatsi cy’urukundo cyongeye kugurumana hagati y’umuhanzi Harmonize na Frida Kajala wamamaye muri sinema muri Tanzania, mu Ukuboza 2025 nyuma y’uko mu mezi yari ashize bari bemeje ko bongeye gusubirana ndetse uyu muhanzi agatungurana agaha impano y’imodoka uyu mugore. Aba bombi bongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga iwabo…
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko u Rwanda rugiye kubaka uruganda rutunganya Clinker yifashishwa mu nganda zikora sima, akaba ari uburyo bushya bwo gufasha izo nganda kubona ibikoresho by’ibanze zajyaga gukura mu mahanga. Byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi mu kiganiro yagiranye na RBA cyagarukaga ku ngamba u Rwanda rufite mu kongera ibikorerwa imbere mu gihugu mu bijyanye n’ibikoresho by’ubwubatsi. Clinker ni ibumba bafata bakavanga n’amabuye ya limestone aba arimo calcium. Ikivuyemo ni byo bifashisha mu gukora sima. Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko igice kinini cy’ibikora sima kingana 60% by’ibyinjira mu ruganda rwa sima ari ibigizwe na Clinker.…
Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije n’abo mu Ngabo za Jamaica (JDF), batangiye imirimo ihuriweho yo gusana no kongera kubaka ibyangijwe n’ibiza mu Mujyi wa Montego Bay mu Ntara ya St James. Iyi mirimo yatangijwe no gusana no kongera kubaka inzu z’abaturage bagizweho ingaruka n’inkubi y’umuyaga wiswe ‘Melissa’, bikaba ari intangiriro y’ibikorwa by’ubutabazi bigenewe imiryango yibasiwe n’iki kiza. Ubu bufatanye bugaragaza imikoranire myiza iri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi mu gushyigikira gahunda za Leta ya Jamaica zo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka z’ibiza. Bifashishije ubumenyi mu by’ubwubatsi, Ingabo za RDF na JDF basana inzu zangiritse, hagamijwe guteza…
