Author: Bvn Rwanda News

Nyuma y’icyumweru cyose agirana ibiganiro n’abanyamuziki n’abafatanyabikorwa bakomeye mu ruganda rwa muzika ku rwego mpuzamahanga, Alyn Sano yasoje urugendo rudasanzwe yagiriye muri NAMM Show 2026. Mu ijoro ryo ku wa 21 Mutarama 2026 ni bwo Alyn Sano yafashe rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abafite aho bahuriye na muzika yitwa ‘NAMM Show2026’ yaberaga muri Leta ya California. Iyi nama mpuzamahanga Alyn Sano yitabiriye yatangiye ku wa 20-24 Mutarama 2026, gusa ibikorwa by’imurikabikorwa byo byabaye ku wa 22-24 Mutarama 2026. Ni inama yari iri kuba ku nshuro ya 125, iri no…

Read More

Umurambo w’umwana w’umukobwa witwa Murekatete Celine wari uzwi ku izina rya Mukuru, uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko, wigaga muri Groupe Scolaire Cyonyo, wasanzwe iruhande rw’igishanga bikekwa ko yaba yiyahuye cyangwa yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bushoga, mu Kagari ka Bushoga, mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa Mbere, tariki ya 26 Mutarama 2026. Abaturage  bavuga ko uwo mwana w’umukobwa yishwe n’abo bagizi ba nabi bataramenyekana ubwo yari avuye gusura umwana biganaga. Umwe yagize ati:”Njyewe uyu mubyeyi yaje arabwira ngo Maman Ruth uracyaryamye? Ati hepfo y’iwanyu hapfuye umuntu ariko…

Read More

Abareberera inyungu za Bwiza witegura kumurika album ye ya gatatu yise ‘Home’ bateguje ibitaramo bizenguruka Isi ateganya gukora guhera muri Werurwe 2026. Uhujimfura Jean Claude, Umuyobozi wa KIKAC Music isanzwe ireberera inyungu za Bwiza, mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yavuze ko bitegura gukora ibitaramo mu bihugu binyuranye mu rwego rwo kumenyekanisha album nshya y’uyu mukobwa. Ati “Tumaze gukora album yacu ya gatatu, umuntu yavuga ko imirimo yo kuyitunganya igeze nko kuri 90%, igisigaye ni uko dukora ibitaramo bizenguruka Isi mu rwego rwo kuyimenyekanisha.” Uhujimfura yavuze ko kugeza ubu indirimbo bise ‘Boda Boda’ ariyo ya mbere mu zigize album…

Read More

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasakiranye n’abarwanyi bo mu Ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya mu bikorwa bya gisirikare by’umwihariko mu kurwanya AFC/M23. Ni imirwano imaze iminsi ibera mu Ntara ya Maniema, muri Teritwari ya Kailo, muri gurupuma ya Kasenga Numbi na Kulu. Radio Okapi yavuze ko FARDC na Wazalendo batangiye kurwana kuva mu mpera z’icyumweru cyashize kugeza mu ntangiriro z’icyumweru cyatangiye ku wa 26 Mutarama 2026. Bombi bapfaga ubugenzuzi bw’imidugudu ya Kasenga, Kibaraka, na Ndekemanga muri Teritwari ya Kailo, aho iyo midugudu yari imaze igihe igenzurwa na Wazalendo ariko iyo mirwano isiga FARDC ariyo yisubije ubugenzuzi. Wazalendo…

Read More

U Rwanda rwajyanye u Bwongereza mu rukiko kugira rutegeke icyo Gihugu kwishyura miliyoni 50 z’Amapawundi kubwo guhagarika amasezerano yari gutuma u Rwanda rwakira abimukira bari guturuka mu Bwongereza, nyuma icyo gihugu kikayahagarika. Ni ikirego cyakiriwe n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza hagati ya za Leta ruherereye i Hague mu Buholandi. Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko ishingiro ry’urwo rubanza ari amafaranga angana na miliyoni 50 z’Amapawundi, u Bwongereza bwagombaga guha u Rwanda bitarenze muri Mata 2025, akaza yuzuza andi miliyoni 250 z’Amapawundi zari zaratanzwe n’u Bwongereza ubwo u Rwanda rwari mu myiteguro yo kwakira abimukira. Daily Mail ivuga ko impapuro rwabonye zerekana ko u…

Read More

Rutahizamu wa Kiyovu Sport, Niyo David, yerekeje muri Turikiya aho yagiye gukora igereragezwa rishobora kumuha amahirwe yo kuba umukinnyi mushya wa Veres Rivne ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine. Niyo David w’imyaka 18 wa Kiyovu Sports umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda, dore kuko yasoje imikino ibanza ya Shampiyona atsinze ibitego bitatu atanga imipira ine yavuyemo ibindi bitego. Uku kwitara neza byatumye abengukwa n’amakipe akomeye harimo n’ayo mu mahanga by’umwihariko i Burayi. Uyu mukinnyi ukina hagati afasha ba rutahizamu, yageze muri Kiyovu Sports muri Mutarama 2025, ubwo iyi kipe yatiraga abakinnyi batanu mu ikipe y’Intare FC.…

Read More

Miss Nishimwe Naomie yutse inabi umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wibajije impamvu ataratwita, amubwira ko iby’inda ye atari umushinga wa rubanda. Miss Nishimwe yasembuwe n’uwitwa Edman Ishimwe wanditse amagambo yamubabaje abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’. Mu butumwa Edman Ishimwe yasangije abamukurikira yagize ati “Umwaka urahise n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.” Mu kumusubiza, Miss Nishimwe Naomie yagize ati “Ni nde waguhaye inshingano zo gukurikirana ubuzima bwanjye? Inda yanjye si umushinga wa rubanda nshuti. Tanga indi nkuru, nyabuneka, Twubahane.” Miss Nishimwe yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Michael Tesfay, ku wa 27 Ukuboza 2024, indi mihango…

Read More

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) ryasinyanye amasezerano y’imikoranire n’iryo muri Jamaica (Jamaica Stock Exchange) agamije guteza imbere isoko ry’imari, kongerera ubushobozi inzego zombi no guhanga ibishya hibandwa cyane ku kwandikisha imigabane ku masoko yombi no guteza imbere amahirwe y’ishoramari. Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 26 Mutarama 2026, mu nama ya 21 y’ishoramari n’iby’amasoko y’imari n’imigabane yabereye i Kingston muri Jamaica yari yanitabiriwe n’u Rwanda. Jamaica yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Andrew Michael Holness, Minisitiri w’Imari n’Abakozi ba Leta, Fayval Williams n’Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane, Livingstone Morrison. Ni mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre…

Read More

Chairman w’Ikipe ya APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko barajwe ishinga no kubaka ikipe ikomeye izitwara neza mu marushanwa Nyafurika kuko imbere mu gihugu bamaze kugaragaza urwego ruri hejuru. APR FC ifite umukino w’ikirarane izahuramo na Al-Hilal SC, yasoje imikino ibanza irushwa amanota abiri n’iyi kipe yo muri Sudani iyoboye Shampiyona y’u Rwanda. Abajijwe uburyo babona ikipe yitwaye mu gice kibanza cya Shampiyona, Chairman w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, Brig Gen Deo Rusanganwa, yabwiye IGIHE ko basoje iyi mikino bakina neza, ariko icyo batekereza cyane ari ukuzitwara neza mu marushanwa Nyafurika. Ati “Imbere mu gihugu, urwego rwacu ruhora…

Read More

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki 26 Mutarama 2026, nibwo Rayon Sports yemeje ko yasinyishije rutahizamu w’umunyarwanda Mugisha Didier , wari umaze imyaka 3 akinira Police FC, uyu musore akaba yatijwe muri iyi kipe amezi 6,Didier wari usigaje umwaka n’igice muri Police FC, yatijwe Rayon Sports nyuma yuko Police FC yamaze gusinyije Rudasingwa Prince, bakuye kuri AS Kiga li .

Read More