- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet, bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube. Bikubiye mu itangazo RIB yashyize kuri X mu ijoro ryo ku wa 29 Mutarama 2026. RIB yatangaje ko abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranyweho. Mu itangazo uru rwego rwakomeje ruti: “RIB irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ari we wese uzikoresha mu gukora ibyaha.”…
rwego rw’ubugenzacyaha ishami rya Mayange mu karere ka Bugesera rwataye muri yombi Nsengiyumva Ezechiel ufite imyaka 35 akekwaho kwicisha inyundo umugore we Mukampozayo. Nyuma yo gukubitwa inyundo mu mutwe uyu Mukampozayo wari utwite inda nkuru yajyanywe kwa Muganga kugira ngo bareba niba yatabarwa cyangwa urwo ruhinja yari atwite rugatabarwa ariko birangira bombi baguye kwa muganga. Nsengiyumva Ezechiel yari amaranye imyaka 10 n’umugore we Mukampozayo Donathille ufite imyaka 37 babanaga bitemewe n’ amategeko. Bivugwa ko makimbirane hagati y’aba bombi yatangiye tariki 26/08/2025 ubwo yamenyaga umugore we ko amuca inyuma agasohokana n’ Umugabo w’umuturanyi wabo witwa Rusanga Celestin. Abaturage bavuga ko Nsengiyumva yahozaga umugore we ku nkeke yitwaza ko buri wa gatandatu umugore wa Rusanga (umuturanyi we) aba…
Umugabo w´imyaka 32 wo mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Kinazi, mu Kagari ka Gahana, mu Mudugudu wa Ruvugizo yakubiswe n´inkuba tariki ya 28 Mutarama 2026 ubwo yari yicaye mu nzu iwe arimo aganira n´umugore we Ingabire Claudine uwo mugabo ahita ahasiga ubuzima. Amakuru yatanzwe n’aba hafi bo muri uwo muryango avuga ko uwo Nshimiyimana Innocent yakubiswe n’inkuba ari kumwe n´umugore we witwa Ingabire. Umwe muri bo yagize ati: “Umugore yari kumwe n´umugabo nta mvura yaririmo kugwa gusa wabonaga hari umuyaga n´inkuba nyinshi ariko imvura yari itaratangira kugwa, ni bwo rero inkuba yakubise maze umugabo ahita yitura hasi ahita…
Umuhanzi w’umunyamerika Chris Brown yitabye urukiko rw’i London ku wa Gatatu mu rubanza , mu gihe ategereje ko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi mu mpera z’uyu mwaka, aho ashinjwa gukubita no gukomeretsa producer w’umuziki mu kabyiniro kamwe kari i London ibyo yari yahasohokeye . Mu mwaka ushize, Chris Brown yahakanye icyaha cyo kugerageza gutera umuntu igikomere gikomeye cyane, anahakana n’ikindi cyaha kitaremereye cyane cyo gukubita umuntu bikamuviramo igikomere gifatika, ibyo byaha byombi aregwa byabaye muri 2023. Abashinjacyaha bavuga ko ibyo byabaye ari igitero cyabaye nta mpamvu, aho bavuga ko yakoresheje icupa mu gukomeretsa uwo mu producer Uyu muhanzi w’imyaka 36…
Umutoza Mukuru wa Al-Hilal SC, Laurențiu Reghecampf, yemeje ko bamaze gusinyisha myugariro w’Umunyarwanda Niyigena Clément wakiniraga APR FC. Laurențiu Reghecampf yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, aho Al-Hilal SC iri kwitegura guhura na Mamelodi Sundowns muri CAF Champions League. Ati “Twamaze gusinyisha myugariro wo hagati w’Umunyarwanda, turizera ko agiye kudufasha ariko byose bizaterwa n’uko azisanga mu ikipe.” Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yari yemereye IGIHE ko iyi kipe yakiriye ubusabe bwa Al-Hilal SC ku wa Gatatu. Niyigena Clément wari umwe mu bakinnyi bagenderwaho muri APR FC…
Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wanyomoje Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wawushinje gukorana na Leta y’u Rwanda, ihuriro AFC/M23 no kugerageza gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015. Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC) tariki ya 17 Mutarama 2026, Perezida Ndayishimiye yabwiye umunyamakuru Hariana Veras ko RED Tabara ari igikoresho u Rwanda rwifashisha kugira ngo izatere u Burundi. Ndayishimiye yabwiye uyu munyamakuru ukomoka muri Angola ko abarwanyi ba RED Tabara ari bo bagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, kandi ko Leta y’u Rwanda ibatoza, hanyuma ikabohereza kongerera imbaraga AFC/M23 muri RDC. Kuri…
Umunyamakuru Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026. Uwera asimbuye Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata 2025 ku myaka 55 azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima, mu nshingano na we yatangiye mu mwaka wa 2021. Uwera ahawe inshingano nshya mu gihe yari asanzwe ari Umunyamakuru wa SK FM yagiyeho avuye kuri Televiziyo y’u Rwanda. Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 14 mu itangazamakuru n’itumanaho, aho anasobanukiwe bidasanzwe imiterere y’itangazaamakuru ryo mu Rwanda, amakuru abaturage bakeneye ndetse n’imikorere ya Guverinoma. Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2011 ubwo…
Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Intwari wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium, yerekeza ku mukino wa nyuma. Amakipe yombi yatangiye akina afunguye afite inyota yo gushaka igitego. Ku munota wa 19, Frank Onyeabor yatabaye ku mupira mwiza Ronald Ssekiganda yahaye Hakim Kiwanuka akisuganya agiye kuwutera ahita awumukuraho. Hari aho Dusabimana Olivier Muzungu yari azamukanye neza umupira washoboraga guteza ibibazo imbere y’izamu rya APR FC, gusa asifurwa kurarira, Ku munota wa 28, AS Kigali yashakaga penariti ku mupira Tuyisenge Arsene yabonye, Niyomugabo Claude awumukuraho mu rubuga rw’amahina ariko ahita afana…
Umuhanzi Bruce Melodie yagiye muri Tanzania mu ruzinduko rwo gukora ibiganiro n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu mu rwego kumenyekanisha indirimbo ye ‘Pom Pom’ yahuriyemo na Diamond Platnumz na Joel Brown. Bruce yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kanombe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026, akaba ari gahunda avuga ko azatangira guhera tariki 29-31 Mutarama 2026, aho azazenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania. Bruce wagaragaraga nkaho nta magambo menshi, ashaka kubwira itangazamakuru, yagaragaje ko byatewe n’umunaniro anisegura ku bakunzi be kubera ko kuzongera kuvugana na bo mu buryo asanzwe abavugishamo ku mbuga nkoranyambaga (Live) bizagorana. Ati “Twerekeje muri Tanzania,…
Ubwo yari yakiriwe na mugenzi we wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan i Ankara, Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu w’imyaka 73 yatsikiye yitura hasi mu kivunge cy’abantu. Byabaye kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, mu ruzinduko Tinubu ari kugirira i Ankara muri Turikiya. Tinubu yatsikiye ubwo yari ari kugendana na Erdoğan yitura hasi, kuko bagendaga bakikijwe n’abandi bayobozi, baramwegura ndetse bigaragara ko atakomeretse. Sunday Dare ugenda hafi ya Tinubu ushinzwe kumufasha ibintu bitandukanye, yavuze ko uyu muyobozi ntacyo yabaye, ndetse yakomeje inama yagombaga kugirana na mugenzi we wa Turikiya. Sunday Dare yavuze ko “Tinubu ameze neza ndetse uruzinduko rwe rukomeje…
