Author: Bvn Rwanda News

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko buri gihugu ku Isi gifute ibihe bigoye kandi bidasanzwe cyanyuzemo ariko kikaza kubyigobotora, bigatuma ayo mateka ashingirwaho mu rwego rwo kwisuzuma no kubaka ahazaza. Ubwo yagarukaga ku gisobanuro cy’Umunsi w’Intwari z’u Rwanda ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, Perezida Kagame yavuze ko Umunsi w’Intwari wobutsa Abanyarwanda ibihe bigoye banyuzemo. Mu masengesho yo gusengera Igihugu azwi nka “National Prayer Breakfast” yahuriranye n’Umunsi w’Intwari z’Igihugu, Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba ayo masengesho ahuriranye n’umunsi w’Intwari bifite icyo bisobanuye. Yaboneyeho guhamya ko Umunsi w’Intwari ubaho kuko wibutsa aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze no kureba…

Read More

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda, baranazunamira mu rwego rwo kuzisingiza no kurata ibigwi byazo. Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026, i Remera ku Gicumbi cy’Intwari. Witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gerturde, Perezida wa Sena, François-Xavier Kalinda, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarak Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu CG Felix Namuhoranya n’abandi. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo bashyize indabo…

Read More

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, ubwo yamurikaga filime ye nshya “What A Day” mu birori byabereye muri Mundi Center, Papa Sava yatunguye benshi atangaza ko muri Nzeri 2026 ateganya gushyira ku isoko amakayi yitiriye ‘Sava’, izina ryakunze kwibazwaho n’abakunzi ba filime ze. Mu mikino ya filime ya Papa Sava, izina ‘Sava’ ryagiye ryumvikana cyane, hakabamo Papa Sava na Mama Sava, ariko umwana witwa Sava ntagaragare cyane. Ibi byatumye benshi bibaza inkomoko n’icyo izina risobanura. Papa Sava yasobanuye ko ‘Sava’ yari umwana wagombaga kugaragara muri filime ye “Papa Sava”, ariko bikaza guhinduka bitewe n’imiterere n’imyaka…

Read More

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gukina uyu mukino. Ni imyitozo ya kurikiranywe na chairman  w’iyi kipe Brig Gen Deo Rusanganwa. Irangiye yaganirije abakinnyi aboneraho no kubagezaho ubutumwa  bw’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe,Gen Mubarakh Muganga. Muri ubu butumwa yabibukije ko  intego y’iki gikombe dore ko gifite kinini kivuze ku ikipe y’ingabo z’igihugu. Yagize ati:” Nje hano nzanye ubutumwa bwa CDS yantumye ngo mbahe ubu butumwa. Ejo mufite umukino ukomeye, ufite kinini uvuze ku ikipe yacu y’ingabo z’igihugu. Namwe tubaziho ubushobozi bwo gutsinda, ubwo bushobozi tuziko muzabugaragaza muri uriya mukino kandi twese tuzaba tubari…

Read More

Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazzaville, nyuma y’amezi atandatu gusa yari ayimazemo. Ndzila w’imyaka 31 yaherukaga gukinira Gikundiro mu Ugushyingo, aho yatakaje umwanya bigaragara nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzwemo na APR FC ibitego 3-0. Kuva icyo gihe, yatangiye gushinjwa uruhare mu gutsindwa kw’iyi kipe, byiyongeraho amakosa atandukanye yagiye akora ku mikino irimo uwo batsinzwemo na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup muri Nzeri. Kuva mu Ukuboza byari bizwi ko Pavelh Ndzila atazakomezanya na Rayon Sports, ariko iyi kipe yagombaga kumuha miliyoni 7 Frw yasigaye asinya umwaka umwe ndetse yasabaga guhabwa imishahara yose, aho…

Read More

uri uyu wa 31 Mutarama 2026, Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter yakoze ubukwe na Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky, mu birori byabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa. Ubu bukwe bwabereye mu ihema ry’ibirori ryubatse mu busitani bwitwa ‘Romantic Garden’ ku Gisozi butahwa n’ibyamamare bitandukanye by’umwihariko abafite amazina azwi mu myidagaduro y’u Rwanda. Ni imihango yayobowe na Imenagitero ndetse na Bamenya uzwi muri sinema y’u Rwanda, mu gihe Victor Rukotana ariwe wasohoye umugeni. Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, AG Promoter na Micky barasezerana imbere y’Imana hanyuma bakire abatumiwe mu bukwe bwabo imihango yose itegerejwe kubera muri Romantic Garden ku…

Read More

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Senegal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite,Sadio Mane yanze guhobera umufana w’umukobwa wari wirutse amusanga mu gikombe cya Afurika cya 2025 bitewe n’ukuntu yari yambaye. Mu minsi yashize nibwo ku mbugankoranyambaga hacaracaye iyi foto y’uyu mukinnyi aho yerekaga uyu mukobwa wari wirutse amusanga mu kibuga ko atari bumuhobere. Byabereye mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 cyaberaga muri Morocco  kugeza muri uku kwezi kwa Mutarama bikaba byararangiye cyegukanwe na Senegal. Benshi bari batekereje ko impamvu Sadio Mane ya byanze ari ukubera ko wenda  atajya apfa guhoberana ariko kuri ubu yabisobanuye. Yavuze ko impamvu yabyo byatewe n’ukuntu uyu…

Read More

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Siperansiya yatangaje ko ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 35 ishize ari muri Cinema, ibirori avuga ko azatangaza mu gihe kiri imbere, nubwo bimwe mu bigize uwo mushinga bikiri mu rugendo rwo gutegurwa. Siperansiya yavuze ati “Ibirori birahari. Ndi kubitegura, ariko ntabwo ndabitangaza ku mugaragaro. Haracyari bimwe ndi kugenda ntegura,” Siperansiya yinjiriye muri Cinema nyarwanda mu myaka irenga 35 ishize, mu bihe filime zacuruzwaga kuri CD, ari naho yatangiye kubaka izina rye binyuze mu bihangano byiganjemo inyigisho, umuco n’ubutumwa bufite aho buhuriye n’imibereho y’abantu. Izina “Intare y’Ingore” ryakomotse kuri filime yitiriwe ryabaye imbarutso yo kumwinjiza…

Read More

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango, bavuga ko bababajwe bikomeye n’urupfu rw’umuturanyi wabo Muragijimana Innocent, wishwe n’umugabo mugenzi we amuteye icyuma amuziza ko yabonaga umusaruro mwinshi kumurusha mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakoraga. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango, mu Karere Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa 27 Mutarama 2026. Abaturage bavuga ko nyakwigendera Muragijimana yakoranaga n’umugabo wamwishe muri Kompanyi icukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango. Intandaro yo kumwica ni uko ngo nyakwigendera Muragijimana yacukuye amabuye y’agaciro akabona umusaruro mwinshi cyane kumurusha, maze…

Read More

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 abagizi ba nabi bateye urugo rwa Kayigema Didace wo mu Kagari ka Rutaraka Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare biba ihene n’inkoko, baza no gutema abantu 6 bari baje gutabara, ubu bakaba barembeye mu bitaro bya Nyagatare. Abari muri urwo rugo bavuga ko bumvise abantu bari mu matungo mu gicuku, bakabyuka bagiye kureba bagasanga ari itsinda ry’abantu bazengurutse urugo. Nyir’urugo ngo agihamagara ngo bamutabare bahise bamutema ndetse n’abandi byarabaye baratemwa . Uwamahoro Robert yagize ati: “Nabyutse numva databuja ari gutaka nkigera hanze bankubita inkoni ndetse n’abandi twari kumwe baza gutabara bahita babatema. Batwaye…

Read More