
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Senegal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite,Sadio Mane yanze guhobera umufana w’umukobwa wari wirutse amusanga mu gikombe cya Afurika cya 2025 bitewe n’ukuntu yari yambaye.
Mu minsi yashize nibwo ku mbugankoranyambaga hacaracaye iyi foto y’uyu mukinnyi aho yerekaga uyu mukobwa wari wirutse amusanga mu kibuga ko atari bumuhobere.
Byabereye mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 cyaberaga muri Morocco kugeza muri uku kwezi kwa Mutarama bikaba byararangiye cyegukanwe na Senegal.
Benshi bari batekereje ko impamvu Sadio Mane ya byanze ari ukubera ko wenda atajya apfa guhoberana ariko kuri ubu yabisobanuye. Yavuze ko impamvu yabyo byatewe n’ukuntu uyu mufana w’umukobwa yari yambaye.
Ati:”Ndi Umuyisilamu ndetse ku giti cyanjye, nta kibazo mfite cyo guhobera abagore. Ariko, umufana uvugwa ntiyari yambaye neza, bityo rero, sinashoboraga kumuhobera. Musabye imbabazi niba ibikorwa byanjye byaramubabaje. Nizera ko urukundo rugomba guhora ruyoboye”.
Sadio Mane asanzwe asengera mu Idini rya Islam ariko azwiho no kugira amahame cyane haba mu myitwarire ye no mu bindi.


