- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko nubwo Akarere ka Gicumbi kadafite ubukene bukabije ugereranyije n’ikigero cy’ubukene ku rwego rw’Igihugu, kakiri mu turere twibasiwe cyane n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, aho rigeze kuri 40%. Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi, ubwo yatangaga ikiganiro ku mihigo mu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano. Yavuze ko igitangaje ari uko igwingira riri hejuru mu karere gafite ubukene buri hasi ugereranyije n’ubw’Igihugu. Yagize ati:”Nk’urugero, Akarere ka Gicumbi gafite ubukene buri kuri 13%, mu gihe ubukene ku rwego rw’Igihugu buri kuri 27%. Nyamara aka karere ni ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira…
Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize, yongeye kugaragaza urukundo n’icyubahiro afitiye umukunzi we Frida Kajala wamamaye muri sinema, abinyujije mu butumwa burebure yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026. Harmonize yanditse mu rurimi rw’Igiswahili amagambo agaragaza ko urukundo akunda Kajala rumugira umuntu mwiza kurushaho, rukamutera kwitwara neza, gukunda akazi no gutekereza ku iterambere. Yavuze ko kumukunda no kumwubaha bitagirira akamaro Kajala gusa, ahubwo na we bimugirira akamaro kurushaho, bikamugira umugabo w’icyitegererezo. Yagize ati: “[..]Kubera kugukunda, byatumye nanjye nikunda ubwanjye kurushaho, ntangira gutekereza ku iterambere no kureba ejo hazaza hanjye. Iyo ngutekerejeho…
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino wo ku munsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 nyuma y’imikino itanu yari imaze idatsinda. Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Gashyantare 2026, saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium. Ni umukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba ruhago by’umwihariko aba Rayon Sports yari imaze imikino 5 itazi uko gutsinda bimeze. Ku munota wa 2 Sindi Paul Jesus yahawe umupira mwiza na Mugisha Didier, arekuye ishoti rinyura impande y’izamu gato cyane. Uko iminota yagendaga ni na ko uburyo bwa Rayon Sports bwiyongeraga binyuze ku…
Umugabo w’imyaka 30 witwa Mbituyimana Ildephonse yishwe atewe icyuma na Twagirimana Erneste w’imyaka 44 mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Rucyeri, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga. Amakuru yamenyekanye ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku wa 4 Gashyantare 2026, bikaba bikekwa ko byaturutse ku makimbirane bari bamaze igihe bafitanye. Umwe mu baganiriye na Itangazamakuru, yavuze ko aba bagabo bombi bari bicaye muri santere ya Rucyeri barimo gusangira inzoga bicaye hanze kuko utubari twari tumaze gufunga. Muri uko gusangira ni bwo Twagirimana ari na we ukekwaho kwica mugenzi we yafashe icupa banyweragamo inzoga aritera nyakwigendera Mbituyimana na we ahita aryitaza ntiryamufata.…
Ikibazo cy’imbeba zihora zitamba mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza n’ahandi hantu hakomeye utazikekera gikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga. Kuri iyi nshuro ubwo Umuyobozi w’Abatavuga rumwe na Guverinoma y’u Bwongereza, Kemi Badenoch, yari ari gutanga ikiganiro, inyuma ye hagaragaye imbeba iri gutambuka, bigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Kemi Badenoch yari mu biro bye bibarizwa mu ngoro izwi nka ‘Palace of Westminster’ iherereye i Londres mu Bwongereza ahakorera Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu cyo mu Burayi. Ubusanzwe ahagaragara imbeba, benshi bagaragaza ko haba hari umwanda n’ibindi bibi ku buryo kuyibona itamba ahantu hiyubashye nko mu Nteko y’u Bwongereza bifatwa nk’ishyano.…
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze umucyo ku kibazo cy’amabuye y’agaciro akomoka muri Congo bamwe bemeza ko u Rwanda ruyiba icyo gihugu. Umukuru w’igihugu yagarutse kuri iyi ngingo ubwo yatangaga igitekerezo mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 ubwo yabazaga abakora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro ingano y’ayo bakura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Kagame yagize ati “Ndagira ngo mbabaze percentage (Ijanisha) ry’ayo bakura muri Congo. Ibyo bacuruza baze kwibuka batubwire ni bingahe biva muri Congo ? ni bingahe biva mu Rwanda?” Ni ikibazo cyahise gisubizwa n’ Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Alice Uwase aho yagize…
Abakozi batatu b’Akarere ka Rubavu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Umunyababanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’Umukozi w’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu mutekano (DASSO) mu Murenge wa Bugeshi, banditse basezera ku mirimo. Abasezeye ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo Nyaransengiyumva Monique, uw’Akagari ka Terimbere Mujawase Annualite n’Umuhuzabikorwa rwa DASSO mu Murenge wa Bugeshi Dushimire Donatien. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prospère, yavuze ko ayo mabaruwa yayakiriye. Ati: “Ayo makuru ni yo. Bose uko ari batatu banditse bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.” Yakomeje ati: “Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere Mujawase Annualite we yanasezeye hashingiwe kuri raporo z’ubugenzuzi zigaragaza amakosa ye mu kubahiriza ishyirwa…
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenga 80%, aho nko kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi, kubaka udukiriro mu gihugu hose no korohereza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu biri mu byagezweho neza. Umushyikirano wa 19 wafatiwemo imyanzuro 13 irimo ingingo zigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse no guteza imbere urwego rw’imiyoborere. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisititeri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera yabwiye RBA ko imyanzuro yose yashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenze 80%. Ati “Imyanzuro muri rusange iri ku kigero kiri…
Ni umuhango wabereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gashyantare 2026. InyaRwanda yamenye amakuru y’uko aba bombi banitegura gusezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda. Ubwo yerekanaga uyu mukobwa ku nshuro ya mbere, 5K Etienne yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yahinduye byinshi mu buzima bwe. Yavuze ko amukunda byimazeyo, atarinze gusiganwa n’undi muntu, ko buri munota w’umunsi awumarira mu rukundo no kumwitegereza, anasaba Imana ko iminota yagenda gahoro kugira ngo abashe kumarana igihe kinini n’uwo akunda. Ati: “Kugutekereza bituma ntagoheka, kukurota bigatuma mbona nsinziriye, kuba ndi kumwe nawe…
Umuhanzi David Adeleke wakunzwe cyane nka Davido yahishuye uko atagikunda kujya kwishimishiriza mu tubyiniro nyuma yo gushyingirwa n’umukunzi we Chioma Adeleke Ibi Davido yabitangarije mu kiganiro The Long Form Podcast yavuze ko ubu uyu munsi asigaye kumara igihe kinini ari mu rugo n’umuryango we cyangwa akab ari kuvugana n’umugore bonyuze kuri Face Time mu gihe ari mu rugendo rwo hanze y’igihugu aho kujya kwishimisha mu nzu z’Imyidagaduro. Yagize ati gukundwa cyane nkiri muto,kugira ubwisanzure ,Imbaraga nyinshi n’amafaranga byari ibintu ntitonderaga kuko najyaga mu tubyiniro buri munsi. Yakomeje agira agira ati” muri iki gihe sinkisohokera mu tubyiniro cyangwa inzu z’imyidagaduro na…
