Author: Bvn Rwanda News

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026 nibwo Bazongere Rosine wahagurukiye i Nyandungu, yatangiye urugendo Kigali-Nyagatare (ibilometero 160) agiye gukora n’amaguru mu gihe cy’iminsi ine. Ni urugendo ahamya ko rugoye ariko azakora bitewe n’impamvu yarwo cyane ko ari mu bukangurambaga bwo gukusanya imfashanyo yo kugurira abana bo mu byaro batishoboye impapuro z’isuku bifashisha kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza mu gihe bagiye mu mihango. Mu kiganiro yagiranye ni itangazamakuru, mbere y’uko ahaguruka i Nyandungu, Bazongere yagize ati “Umunsi wa mbere nzagera i Rwamagana ni ibilometero 50, umunsi wa kabiri nzagera i Kiramuruzi naho ni ibilometero 50 noneho iminsi ibiri ya nyuma…

Read More

“Iyaba ibihano byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije RDC, nabisinyira ejo mu gitondo…” Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Amb. Nduhungirehe ari i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye Inama ya 48 y’Akanama Nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibimburira Inama ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ya AU iteganyijwe ku wa 14 no ku wa 15 Gashyantare. Minisitiri Amb. Nduhungirehe, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare, yatangaje ko ibihano bikomeje gusabirwa n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ifatanyije n’ibihugu biyishyigikiye,…

Read More

Amakipe azitabira isiganwa rizenguruka ibice bitandukanye by’igihugu rya Tour du Rwanda 2026 yiyongereyo abiri aba 18. Guhera tariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 1 Werurwe 2026 ni bwo iri siganwa rya Tour du Rwanda rizakinwa ku nshuro ya 18 kuva rigizwe mpuzamahanga. Ubwo hatangazwaga inzira zizakoreshwa hari hanatangajwe amakipe 16 azaryitabira ariko kuri ubu haniyongeyeho andi abiri aba 18. Hiyongeyeho Bike Aid yo mu Budage n’iya ‘Mixed West Africa’ izaba igizwe n’abakinnyi ba Côte d’Ivoire, Mali na Burkina Faso.” Andi makipe 16 yari yatangajwe mbere arimo atandatu yabigize umwuga (World Tour Devo Teams) arimo UAE Team Emirates, Movistar, NSN,…

Read More

Banamwana Camarade utoza Bugesera FC, yasabye Rwanda Premier League kureka gufasha ikipe ya Gorilla FC, bitwaje ko nyirayo ariwe uyobora iyi shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Nyuma yo gutsinda ikipe ya Teleos Arrows 5-1 mu gikombe cy’amahoro,  Camarade yavuze ko umupira wo mu Rwanda ukinirwa mu kibuga , ariko ukanakinirwa hanze yacyo , avuga ko asaba ko umukino wa Gorilla bakurikizaho , wazaba mu mucyo iyi kipe ntikomeze gufashwa kubona amanota, kubera ko nyirayo ariwe uyobora Rwanda Premier League. Camarade yavuze ko bagombaga gutsinda APR FC,  ariko urebye uko abasifuzi bayifashije , aribyo byatumye banganya nayo, ati” hari umukino…

Read More

Nigeria yatangaje ko mu byumweru biri imbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizayoherereza abasirikare 200 bazayifasha kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze igihe kinini igaba ibitero ku basivile batuye mu gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba. Kuva mu mwaka ushize, Perezida Donald Trump wa Amerika yamaganye ibitero by’iyi mitwe bikunze kugaragaramo ubushimusi, asobanura ko byibasira abakirisitu gusa. Yashinje Leta ya Nigeria kutagira icyo ibikoraho. Mu ijoro rya tariki ya 26 Ukuboza 2025, ingabo za Amerika zagabye igitero ku birindiro by’umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Islamic State muri Leta ya Sokoto iri mu majyaruguru ya Nigeria, bivugwa ko byasenyewemo ibikorwa byinshi by’ibyihebe. Umuvugizi w’ingabo za Nigeria,…

Read More

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Kanama, bavuga ko bigoye guhabawa serivisi mu nzego z’ibanze utaratanze amafaranga ibihumbi 18.000Frw ya Ejo Heza. Abaturage bavuga ko umuturage iyo agiye gusaba serivisi mu nzego z’ibanze asiragizwa asabwa kubanza gutanga amafaranga ya Ejo Heza. Umwe yagize ati:”Utaratanze Ejo Heza nta kibazo bagukemurira. Nagiyeyo ndarambirwa basaba kubanza gutanga amafaranga ibihumbi 18.000Frw.” Bakomeza bavuga ko gutegerwa kuri serivisi bakakwa amafaranga ya Ejo Heza batayafite bibagiraho ingaruka zitandukanye, bagasaba ko byahinduka kuko gutanga Ejo Heza atari itegeko. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murwanashyaka Prosper, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko yongeraho ko…

Read More

Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe mu Karere ka Rusizi hafungiye umukobwa witwa Gihozo Henriette w’imyaka 18, akurikiranyweho gukomeretsa bikomeye umusore witwa Hanyurimana Lazare w’imyaka 25 akoresheje urwembe amuziza kumwima urukundo. Uru rugomo rwabereye mu kabari kari mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, aho uyu mukobwa yahasanze uyu musore agatangira kumubaza impamvu akomeza kumwinginga amusaba urukundo akarumwima, umusore ngo amubwira ko atabirimo umukobwa atangira kumwiyenzaho byanavuye ku kumukomeretsa. Umwe mu bari muri aka kabari, yavuze ko ubusanzwe uyu mukobwa yaje mu mujyi wa Rusizi aturutse mu Karere ka Huye, ahasize umwana yabyaye…

Read More

Ni iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, rikaba riteganyijwe gutangira mu gihe kiri imbere, aho rizatangirira mu Karere ka Huye. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Rumaga yasobanuye ko Siga Art Festival igamije guhuriza hamwe ingeri zitandukanye z’ubuhanzi nserukarubuga, zigahabwa umwanya wo kwigaragaza, gusangizwa abanyarwanda no guhimbazwa nk’umusingi w’umuco n’iterambere. Yagize ati: “Ni iserukiramuco ngaruka mwaka ry’ubuhanzi rizenguruka igihugu. Rizajya ritangirira mu Karere ka Huye buri mwaka, rikamara iminsi itatu, kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 21 Werurwe, rikazajya risozwa n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuhanzi uba wizihizwa ku ya 21 Werurwe.” Rumaga agaragaza ko iri serukiramuco ritazibanda ku myidagaduro…

Read More

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, barashinja abakire n’umuyobozi w’Akarere ka wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage kuyobya amazi none ubu akaba yaraciye imanga ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Abaturage bagaragaza iki kibazo n’abo mu Mudugudu wa Kibaya, mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo. Aba baturage bavuga ko abo bakire n’uwo muyobozi bayobeje amazi bityo ubu akaba yarabashyize mu manegeka bagasaba ko iki kibazo cyakemuka. Umwe yagize ati:”Ikibazo dufite cy’amazi aturuka muri Nyagacaca kuko iyo ageze hano haruguru asanga barayayobeje bayohereza mu baturage none…

Read More

Mu mvura nyinshi yagwaga  irimo umuyaga mwinshi, inkuba yishe  inka 3 n’intama 3 z’umukecuru  Mukarwego Alphonsine w’imyaka 70 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nzabuhara, Akagari ka Kirambo,Umurenge wa  Gitesi ,Akarere ka Karongi, inakubita indi nka y’undi mukecuru  Mukakayijuka Languide  w’imyaka 67,wo mu Mudugudu wa Muciro, Akagari ka Gisiza,umurenge wa Rugabano muri ako karere. Abo bakecuru bombi, baravuga ko ibi byago bibasize iheruheru, nta n’ubwishingizi bw’amatungo bari bafite, bagasaba Akarere kubashumbusha, cyane cyane ko nk’uyu Mukarwego Alphonsine, inka 2 muri 3 zahakaga, zose uko ari 3 nta n’imwe y’agaciro kari munsi ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Mukakayijuka Languide warokotse Jenoside yakorewe…

Read More