- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Iki gitaramo gitegurwa na Global Citizen, umuryango mpuzamahanga uzwi mu kurwanya ubukene bukabije, mu bufatanye na pgLang, kikaba kigamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku muziki muri Afurika. Move Afrika, imaze imyaka itatu itegura ingendo z’abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika, igamije gushyiraho uburyo bwihariye bwo gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Ku wa 17 Werurwe 2026, Kigali izakira igitaramo cya mbere, mbere y’uko urugendo rukomereza mu Mujyi wa Pretoria ku wa 20 Werurwe 2026, muri Afurika y’Epfo, aho Doja Cat azataramira. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Doja Cat yavuze ko “Guhera ku mizi yanjye ya Afurika y’Epfo kugera ku rwego…
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, ku Cyicaro Gikuru cya Rwanda National Police giherereye i Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo kwakira imodoka igezweho izimya inkongi y’umuriro yatanzwe na Rusumo Power Company Limited (RPCL). Iyi modoka yakiriwe ku mugaragaro na Vincent Sano, Deputy Inspector General of Police ushinzwe Ibikorwa, yavuze ko iyi nkunga igiye kongera imbaraga mu bikorwa byo gutabara no kuzimya inkongi z’umuriro hirya no hino mu gihugu. Mu ijambo rye, CP Sano yashimangiye ko uko igihugu gikomeje gutera imbere, hubakwa inyubako nshya, inganda n’ibikorwa remezo bitandukanye, ari nako hakenerwa ibikoresho bigezweho byunganira inzego z’umutekano mu kurinda…
Umuhanzi Yvan muzika yambitse impeta y’urukundo umuhanzikazi Marina Deborh nyuma y’igihe kinini bahakana ibyo urukundo rwabo. Ni mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Universe, cyahuriyemo n’abahanzi barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano, Itorero Inyamibwa, Kidum n’abandi batandukanye. Mu ijambo rye ryanyuze benshi ku mutima, Yvan Muziki yashimangiye ko mu bihe bitandukanye we na Marina bagiye bavugwa mu rukundo, ariko bakabigira ibanga. Yagize ati “Nagize amahirwe nabonye uwo duhuje umwuga w’umuziki. Ni we nkunda. Mberetse imfura yanjye (Album), none mberetse n’umukazana (Marina). Mwakoze kuza kudushyigikira.” Yavuze ko na we yagiye yumva inkuru zivuga ko akundana na Marina, ariko akabyihorera kuko…
Rayon Sports yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium Kuri uyu w Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2026. Ikipe ya Police FC ni yo yatangiye umukino isatira cyane izamu rya Rayon Sports harimo uburyo bw’igitego yahushije ku mupira Byiringiro Lague yazamukanye awuhereza Ndayishimiye Dieudonne awuhinduye mu rubuga rw’amahina, Ani Elijah ananirwa kuwushyira mu izamu ujya hanze. Mu minota 15, umukino wagabanyije umuvuduko amakipe yombi akanira gukinira mu kibuga, ariko Police FC ikiharira cyane umupira. Mu minota 35, Rayon Sports yongereye imbaraga isatira izamu rya Police FC harimo Koruneri eshatu…
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yafashe abantu 189 bakekwaho gukora inzoga zituzuje ubuziranenge harimo n’izakoreshejwe ibishobora kwangiza ubuzima bw’abantu harimo amabuye ya radiyo, ifu y’amatafari n’ibindi. Ibikorwa byo guhiga abakora inzoga zitujuje ubuziranenge byakozwe hagati ya tariki 9 na 13, birimo polisi y’u Rwanda, abakozi b’ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA) ndetse n’abaturage. Inzoga zituzuje ubuziranenge zafashwe zirenga litiro 17889, hafatwa abakoraga izi nzoga 189. Muri bo 11 bakorewe amadosiye bajyanwa mu Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB kuko bagaragaweho ibyaha bagomba gukurikiranwaho birimo guhimba ibyangombwa no gukoresha bimwe mu bikoresho bishobora kugira ingaruka zakwica abaturage. Abandi baciwe ihazabu…
Bruce Melodie aherekejwe n’abarimo Bwiza, yerekeje muri Uganda, aho agiye mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Pom Pom’ ndetse akazanataramirayo ku wa 15 Gashyantare 2026. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2026 nibwo Bruce Melodie yahagurutse i Kigali ari kumwe n’itsinda rigari ry’abo bakorana ndetse n’umuhanzi Bwiza. Bwiza na Bruce Melodie uretse kuba basanzwe ari inshuti, muri iyi minsi umubano wabo warushijeho kwiyongera kuko basigaye bahuje umujyanama. Uhujimfura Jean Claude, Umuyobozi wa KIKAC Music ireberera inyungu za Bwiza, muri iyi minsi ari gukorana bya hafi na 1:55 AM Ltd, ibarizwamo Bruce Melodie. Bruce Melodie yerekeje muri…
“Iyaba ibihano byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije RDC, nabisinyira ejo mu gitondo…” Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Amb. Nduhungirehe ari i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye Inama ya 48 y’Akanama Nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibimburira Inama ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ya AU iteganyijwe ku wa 14 no ku wa 15 Gashyantare. Minisitiri Amb. Nduhungirehe, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare, yatangaje ko ibihano bikomeje gusabirwa n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ifatanyije n’ibihugu biyishyigikiye,…
Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rwatangaje ko rwihanangirije mu nyandiko abanyamakuru bakora inkuru n’ibiganiro bya siporo kuri SK FM na Isibo TV & Radio kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ikomeje kugaragara mu biganiro bya siporo bitambutswa kuri izi radiyo. Ni mu butumwa uru rwego rwanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026. RMC yavuze ko ibihanangirije nyuma y’uko habaye ibiganiro bitandukanye yagiye igirana na bamwe mu banyamakuru bakorera ibi bitangazamakuru ndetse n’abayobozi babyo. RMC Kandi yasabye abakurikira ibiganiro by’imikino gushyigikira ubunyamwuga kugira ngo siporo ibe urubuga rwubaka aho gusenya. Hashize iminsi hari intambara y’amagambo hagati…
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, n’inzego z’umutekano bakoze ubugenzuzi bw’abakora ubucuruzi bw’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge bageze mu kabari kamwe mu twagenzurwaga batungurwa no kuhabona abana 2 umwe wiga mu mashuri abanza, undi wiga mu yisumbuye basibye ishuri banywa inzoga. Abo bana biga muri rimwe mu mashuri y’uburezi bw’ibanze yo mu mujyi wa Rusizi, bafatiwe mu kabari kari mu kagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe hafi y’ishuri bigaho, umwe yiga mu wa 2 w’amashuri yisumbuye, undi mu wa 5 w’abanza kuri iryo shuri. Umwe mu bari muri ubwo bugenzuzi yavuze ko bari bamenyereye abana bafatirwa mu masoko basibye…
U Burusiya bwatangiye gahunda ikomeye yo guhangana na WhatsApp; urubuga rwifashishwa mu kohererezanya ubutumwa rukoreshwa n’abarenga miliyoni 100 muri iki gihugu. Bivugwa ko intego nyamukuru y’u Burusiya ari ukuyobora abaturage babwo ku rubuga rwaho rwa MAX rukora nka WhatsApp. Iki gihugu kivuga ko MAX ari rwo rubuga rwizewe, gusa benshi barimo ikigo Meta bagahamya ko ari igikoresho cy’iyi leta cyo kugenzura no kugera ku makuru bwite y’abaturage mu Burusiya. U Burusiya bwahakanye ibyo bwivuye inyuma. Mu minsi ishize WhatsApp yakuwe ku rutonde rw’imbuga nkoranyambaga zishishikarizwa abaturage cyangwa zemerewe n’amategeko gukorera muri iki gihugu. Iki gihugu gitangaza ko WhatsApp izakomorerwa gukomeza…
