- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
U Rwanda na Misiri byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, agamije gushyiraho uburyo buhamye bwo guhanahana amakuru n’ubunararibonye hagati y’izi nzego zishinzwe umutekano. Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2025, i Cairo asinywa na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta uyoboye intumwa z’u Rwanda ziri mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu na mugenzi we wa Misiri, Gen. Maj Mahmoud Tawfik. Ambasade y’u Rwanda mu Misiri yanditse ko Minisitiri Dr. Biruta na Gen. Maj Mahmoud Tawfik bagiranye ibiganiro ku ntego zihuriweho mu gushimangira no kubaka ubufatanye mu by’umutekano no kwagura ubwo…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wakurikiye umukino wahuje abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), yahuye n’abarimo Komiseri wayo, Adam Silver na Komiseri Wungirije, Mark Tatum. Uyu mukino wa “NBA All-Star” wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026 i Los Angeles. Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yahuye n’abayobozi muri siporo n’ubucuruzi barimo nyir’Ikipe ya Los Angeles Clippers, Steve Ballmer, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire myiza y’u Rwanda na NBA, irimo ubufatanye bwatangijwe umwaka ushize binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda n’Ikipe ya Los Angeles Clippers. Perezida Kagame kandu…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, mu mujyi wa Kigali, bukurikiranye abantu bane bakekwaho gukora no gucuruza ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga. Mu baturage banyweye kuri iyo kanyanga, 17 muri bo bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abandi 25 barembeye mu bitaro bya ADEPR Nyamata, mu Karere ka Bugesera. Ibyaha bakurikiranweho babikoreye mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Nyakayenzi, mu Murenge wa Ngeruka, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba. Abaregwa bafashwe n’inzego z’ubutabera ku itariki ya 02 Gashyantare 2026. Ubushinjacyaha Bukuru, buvuga ko umwe mu baregwa yarayikoraga, akanayiranguza abandi, akagira n’iyo abantu banywera iwe. Abaturage batandukanye banywereye kanyanga iwe…
Umusaza witwa Munyawera Fabien waruri mukigero cy’imyaka 60 yasanzwe munzu amaze iminsi itatu apfuye. Ibi byabereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugalika mu kagali ka Kigese mu mudugudu wa Kirega. Aya makuru yamenyekanye kuwa kabiri taliki ya 17 gashyantare 2025 mumasaha ya saa kumi, aho ababanaga mu itsinda nuyu musaza bamubuze niko kujya kumureba aho yari acumbitse basanga hatangiye kugera umuhumuro utari mwiza, bakoze kurugi basanga ntihafunze niko kwinjira basanga umusaza aryamye aho twakwita nko muruganiriro. Abaturage babwiye BVN RWANDA ko baherukaga kumubona kuwa gatanu taliki ya 13 avuye guhaha muri santere ariko bakavuga ko yari amaze iminsi…
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare (Team Rwanda), Sempoma Félix, yatangaje abakinnyi batanu bazakina Tour Rwanda ya 2026, bayobowe na Kapiteni wabo, Byukusenge Patrick, ugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya 14. Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 18 kuva ibaye mpuzamahanga, izatangira ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, isozwe tariki ya 1 Werurwe 2026. Team Rwanda ni imwe mu makipe atanu y’ibihugu ari mu makipe 18 azakina irushanwa ry’uyu mwaka, irya mbere rigiye kuba kuva u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare muri Nzeri 2025. Nyuma yo gukina iyo Shampiyona y’Isi no kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri…
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashyize igitutu cyinshi kuri Leta y’u Bubiligi biturutse ku iperereza riri gukorwa ku Bayahudi batatu bakurikiranyweho gusiramura abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Itegeko ryo mu Bubiligi rivuga ko abaganga babifitiye uruhushya ari bo bemerewe gusiramura. Abayahudi bo, bashingiye ku muco wabo, bafite abavuzi gakondo bakora iki gikorwa bitwa ‘mohels’ kandi bizera ko babikora neza. Muri Gicurasi 2025, Polisi yo mu Bubiligi yinjiye mu mudugudu wiganjemo Abayahudi mu mujyi wa Antwerp, isaka urugo rwa ba ‘mohels’ batatu bazwiho gusiramura mu buryo bwa gakondo. N’ubu iperereza kuri aba Bayahudi rirakomeje. Ku wa 16 Gashyantare…
Ikibazo cy’amarimbi gikomeje kuba ingutu mu Rwanda bijyanye n’ubuto bwarwo n’ikimenyimenyi Irimbi rya Rusororo byateganywaga ko rizuzura mu 2029 rigitangira mu 2011 ubu rimaze kwagurwa inshuro ebyiri ndetse n’ubu rirabura amezi arindwi ngo ryuzure. Mu 2011, Leta y’u Rwanda yafunze burundu irimbi rya Remera mu Karere ka Gasabo, ishaka ubundi butaka i Rusororo muri aka karere ngo bube ari bwo bukoreshwa mu gushyingura. Byateganywaga ko buzakoreshwa kugeza mu 2029. Irimbi rya Remera ryafunzwe ryatangiye gushyingurwamo mbere ya 1994, amabwiriza yo kurishyinguramo yashyizweho mu mwaka wa 2003. Kuva ubwo kugeza mu 2011 ryari rimaze gushyingurwamo abantu 9.525 ku butaka bugera kuri…
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yakoresheje tombola y’uburyo amakipe mu mikino y’amapipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League) azahura muri ¼, aho Al Hilal SC yo muri Sudani ikinira imikino yayo mu Rwanda izahura na RS Berkane yo muri Maroc. Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026, i Cairo mu Misiri nyuma yo gusozwa kw’imikino y’amatsinda. Al Hilal SC yo muri Sudani ikinira mu Rwanda ni yo yahereweho itomborwa nyuma yo gusoza imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa mbere aho izahura na RS Berkane yo muri Maroc. Andi makipe yari muri iyi…
Abasore babiri bo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika bakubise Nteziyaremye Adrien, baramwica bamuziza kuryamana na mushiki wabo w’imyaka 25. Nteziyaremye yapfuye ku wa 16 Gashyantare 2026 nyuma y’uko ajyanywe kwa muganga ari intere bikarangira apfuye. Umwe mu bo mu muryango wa Nteziyaremye yavuze ko nta yindi mico mibi bari basanzwe bamuziho yatuma yicwa nk’uko yishwe. Ati “Twari turi mu murima turi guhinga ni bwo baduhamagaye ngo umuntu wanyu arapfuye tuti ‘yishwe n’iki?’ bati ‘bamugiriye nabi bamuhamagaye bamujyana ahantu mu rugo bamugejejeyo bamwinjiza mu nzu baramukubita baramwica’.” Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Sebagabo Prince yavuze ko bicyekwa ko…
Umugore witwa Uwase Jeannette wo mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kinyinya, yatawe muri yombi akurikiranyweho kubyara umwana akamuta mu bwiherero kubw’amahirwe atabarwa atarashiramo umwuka. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari k’Agasharu, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, ku wa 13 Gashyantare ariko atabwa muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2026. Abaturage bavuga ko batunguwe no kuba uwo mugore wari umaze igihe gito yimukiye muri ako gace yaragambiriye kwikora mu nda. Ku wa 13 Gashyantare 2026, ni bwo umwe mu baturage bo muri ako gace yagiye mu bwiherero agezemo yumva umwana…
