Author: Bvn Rwanda News

Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) mu Rwanda yashyize umucyo ku bimaze iminsi bikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko u Rwanda rwemerewe Monetization y’urubuga rwa TikTok. Iki kibazo cyo kubonera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga (Monetization) mu Rwanda cyagarutsweho mu minsi ishize mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano. Muri iyi nama Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (MINICT), yavuze ko hari ibyangombwa byinshi ibigo by’imbuga nkoranyambaga bisaba bishingiye ku mategeko y’ubucuruzi mpuzamahanga, kandi u Rwanda twakoze ibyibanze bisabwa. Hari imbaraga ziri gushyirwaho n’inzego za Leta ngo ibi byoroshye, binyuze mu gukemura imbogamizi za tekiniki kugira ngo abanyarwanda na bo babone amafaranga aturutse ku…

Read More

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’amakipe atandukanye arimo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasezeye kuri ruhago ku mugaragaro nyuma y’imyaka irenga ibiri adakina kubera imvune ikomeye yagize. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026 ni bwo Kimenyi Yves abinyujije kuri konti ye ya Instagram yatangaje ko asezeye ruhago. Yavuze ko urugendo rwe rwa ruhago rwatangiye kera akiri muto ayobowe n’ishyaka, inzozi n’urukundo rwa ruhago. Kimenyi yavuze ko Urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga yarutangiye muri 2012 akaba ari urugendo rutamugize umukinnyi gusa ahubwo rwanamugize umuntu. Yavuze ko yatangiye urugendo rwe rw’umwuga muri Isonga FC, aho yamaze imyaka ibiri…

Read More

Muri Gale ya Bishenyi iherereye mu karere ka Kamonyi ,Umurenge wa Runda,Akagali ka Muganza habereye igikorwa cy’Ubukangurambaga mubaturage batuye ndetse n’Abakorera muri aka karere byumwihariko aba Motari ,hagamijwe kubakangurira gahunda yo kwizigamira mukigega Ejoheza. kubufatanye bwa Police,Ejoheza n’Inzego zibanze bateguye ubukangurambaga bugamije Gukangurira abaturage gahunda yo kuzigamira ahazaza habo mu kigega cya Ejoheza. nigikorwa cyabaye kuruyu wa20 Gashyantare2026, kibera muri Gale ya Bishenyi, kitabirwa n’Umuyobozi wa akarere Kakamonyi Dr NAHAYO Sylivere,umuyobozi mukuru wa Police mukarere ka Kamonyi SSP FURAHA Fulgence n’ Umuyobozi ushizwe ubukangurambaga bwa Ejoheza mugihugu Kayumba Bernard. mubutumwa yagejeje kuba motari bitabiriye iyigahunda Kayumba Bernard ushinzwe ubukangurambaga yabibukije ko…

Read More

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batoye itegeko rigamije kwitirira Perezida Donald Trump, ikibuga cy’indege cyo muri iyi Leta. Uyu mushinga ugamije guhindura ikibuga cy’indege cya Palm Beach International Airport, kikitirirwa Donald Trump. Washyigikiwe n’Abasenateri 25 bo muri Leta ya Florida, mu gihe abatarawutoye ari 11 bo mu ishyaka ry’Aba-Democrates. Aya matora y’Abasenateri yakurikiye ay’Abadepite batoye uyu mushinga ku bwiganze bwa 81, mu gihe abatarawutoye ari 30. Biteganyijwe ko nyuma yo gutorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, uyu mushinga uzashyirwaho umukono na Guverineri wa Leta ya Florida, Ron DeSantis. Biteganyijwe ko iki kibuga cy’indege gishobora…

Read More

Inzu yari iryamyemo aba babiri barimo uw’imyaka itandatu n’uw’ibiri bo mu Karere ka Rutsiro yagwiriwe n’umukingo, abana bombi bahita bapfa. Ibi byabaye ku mugoroba wat ariki 18 Gashyantare 2026, mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe ho mu Mudugudu wa Shyembe, ku isaha ishyira saa 17h30’. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga Rutayisire Deogratiasyavuze ko ibi byago byatewe n’imvura yari yiriwe igwa, kubera imiterere y’ubutaka itera inkangu. Ati “Nibyo koko umukingo wagwiriye inzu yarimo abana babiri baryamye, barimo uw’imyaka itandatu n’ibiri barapfa, ababyeyi babo ubwo byabaga bari bagiye mu mirimo, bahageze abana bamaze gushiramo umwuka.” Rutayisire yasabye abaturage batuye ahashyira…

Read More

Bamwe mu batuye mu kagari ka Rubonobono bavuga ko indaya zigaragara muri aka gace zikomeje guteza ibibazo birimo n’ubukene kuko abagabo bamwe babona amafaranga bayashyira indaya. Ni mu gihe Inzobere mu mabanga y’abashakanye zivuga ko abashakanye bagomba gushakira hamwe ibituma babona ibyishimo bibarinda kujya mu ngeso mbi zo gucana inyuma kuko ibi bisenya ingo. Bamwe mu bagabo baganiriye na B Plus Tv batuye mu kagari ka Rubonobono mu murenge wa Gatsata w’akarere ka Gasabo bavuga ko aka gace kagaragaramo indaya ku buryo kubika ifaranga bitoroha ku bagabo bamwe. Abakorera uburaya muri aka gace bavuga…

Read More

Ikamyo yari itwaye abakozi ibajyanye mu mirimo yo gusana ahangiritse ku muhanda Nyamasheke-Rusizi yarenze umuhanda, hakomerekamo abakozi 16. Byabereye mu Mudugudu wa Rukerereza, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Ruharambuga, ku wa 18 Gashyantare 2026. Saa Tatu z’igitondo ubwo iyo kamyo yari igeze ahitwa kuri Shangazi, hakunze kubera impanuka, nibwo yarenze umuhanda. Umwe mu bari aho iyi mpanuka yabereye yavuze ko umushoferi yananiwe gukata ikorosi imodoka irenga umuhanda hakomereka abantu 16. Umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abo 16 bakomeretse byoroheje bajya kuvurirwa mu bitaro bya Bushenge, bamwe…

Read More

Ubutabera bw’igihugu cya Kenya bwasohoye impapuro zo guta muri yombi umugabo w’Umurusiya, nyuma yo kwifata amashusho asambana n’abagore bo muri kiriya gihugu akayashyira ku karubanda. Uyu mugabo wahawe akabyiniriro ka ‘Balthazar w’Umurusiya’, agenda azenguruka ibihugu bya Afurika aryamana n’abagore n’abakobwa ari na ko abafata amashusho akoresheje amadarubindi ye. Minisiteri y’Uburinganire, Umuco n’Imibereho Myiza y’Abana muri Kenya, mu itangazo yasohoye yavuze ko yamagana yivuye inyuma ibyakozwe n’uriya mugabo w’imyaka 36 y’amavuko byamenyekanye ko yitwa Vladislav Lyulkov. Yavuze ko kuba yarashyize hanze amashusho y’ubwambure bw’abanya-Kenyakazi atabiherewe uburenganzira bigize “kurenga ku burenganzira bwa muntu, icyubahiro n’ibanga rye, nk’uko biteganywa…

Read More

Ejo ku wa Kabiri ni bwo ikipe ya Real Madrid yatsinze Benfica igitego 1-0 mu mukino ubanza wa kamarampaka uzatanga ikipe yerekeza muri 1/8 cya UEFA Champions League ya 2025/2026. Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 50, Vinicius arimo arishimira iki gitego yatsinze, yavuze ko yabwiwe amagambo akomeretsa n’umukinnyi wa Benfica, Gianluca Prestianni. Yahise ajya ku musifuzi amubwira ko uyu mukinnyi amukoreye irondaruhu amubwira ko ari inkende. Vinicius yashatse kwanga gusubira mu kibuga dore ko umukino wamaze hafi iminota 10 wahagaze ndetse umusifuzi yakoze ikimenyetso kirwanya irondaruhu ariko ntiyatanga ikarita cyangwa ngo agire indi myanzuro afata bitewe n’uko nta…

Read More

Umuririmbyi mu njyana y’Afrobeats  Simisola Kosoko uzwi cyane nka Simi, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusaba igihano cy’urupfu ku bagizi ba nabi bahohotera abakobwa n’abagore Nkuko  tubikesha  ikinyamakuru DAILY POST ivuga ko Nigeria iri  mu bihe bikomeye cyahe  aho ibikorwa  by’ihohoterrwa rishingiye  ku gitsina  rikomeje kwiyongera mu turere  dutandukanye two muri icyo  gihugu mu byumweru  bishize Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, Simi yashishikarije abaturage n’inzego zishinzwe umutekano guhagarika iryo  hohoterwa rikorera abagore. Abinyujije  ku rubuga rwe rwa  X simi yanditse yagize  ati “Ndambiwe ibi. muhagarike gufata abagore ku ngufu. Abo  bagizi ba nabi bakwiye gucibwa ibitsina no…

Read More