Author: Bvn Rwanda News

Umuhanzi Ahmed Ololade wamamaye nka Asake akomeje kwandika amateka mu muziki wa Nigeria, aho yamaze kuba umuhanzi wumviswe cyane kurusha abandi bose ku rubuga rwa Spotify kuva rwatangira gukorera muri iki gihugu. Ibi byatangajwe na Spotify mu kwizihiza imyaka itanu imaze ikorera muri Nigeria, aho yashyize hanze urutonde rw’abahanzi batanu bumviswe cyane kurusha abandi mu bihe byose muri iki gihugu. Asake ni we waje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Wizkid ku mwanya wa kabiri, naho Seyi Vibez aza ku wa gatatu. Burna Boy yaje ku mwanya wa kane, mu gihe Davido ari we usoza uru rutonde ku mwanya wa…

Read More

Igitero cya drone za FARDC yagabye kuri AFC/M23 cyabaye mu gitondo cya kare uyu munsi cyahitanye umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma . Amakuru yizewe ni uko icyo gitero cyakomerekeje abandi basirikare bamwe barokotse ku bw’amahirwe . Lt. Col Willy Ngoma , Umuvugizi wa Gisirikare wa AFC/M23 yahitanywe n’igitero cya drone cyagabwe ku modoka zari zitwaye abasirikare mu gitondo cy’uyu wa kabiri taliki 24 Gashyanytare 2026 nk’uko amakuru yizezwe atugeraho abivuga . Leta ya Kinshasa imaze iminsi micye itangiye ibitero, bikoresha drone n’ingabo zo ku butaka. FARDC, wazalendo, ingabo z’Uburundi hamwe n’abacanshuro baturutse mu…

Read More

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya gatatu cya Gashyantare (kuva tariki 21-28 Gashyantare 2026), mu Rwanda hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 40 na 150, mu gihe isanzwe igwa itarenga milimetero 80. Meteo Rwanda yahamije ko impuzandengo y’imvura isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 10 na 80. Biteganyijwe ko iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’ine n’itandatu bitewe n’imiterere ya buri hantu. Itangazo riti: “Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iva mu gice cy’amajyepfo y’Isi rizamuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo no ku bwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buturuka ahanini ku miyaga…

Read More

Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yatanze ubutumwa bwibutsa amateka y’u Rwanda, agaragaza ko u Rwanda rw’uyu munsi ruteye amabengeza rutiyubatse, kandi ko abarwubatse bagihari asaba abakurikira imbuga nkoranyambaga kutazayobywa nibisebya u Rwanda bihavugirwa. Ni mu butumwa yasangije abamukurikira kuri X, nyuma yo gusangiza amafoto y’inyubako n’ibikorwa remezo bishimangira iterambere ry’u Rwanda, ayaherekesha amagambo yiyama abatarwifuriza ineza. Yanditse ati: “U Rwanda rwa none rutangarirwa n’Isi ntabwo rwavuye mu ijuru ngo rwiture hasi ngo baa!… Rwavuye mu bitambo by’amaraso y’abarwitangiye, hamwe n’ibyuya ndetse n’amajoro yarawe n’abarwo barwubatse.” Uwo muhanzi yagarutse kuri ibi nyuma y’umunsi umwe uwahoze ari umujyanama w’abahanzi Mupendi…

Read More

Tems na Burna Boy banditse amateka yo kuba abahanzi b’Abanyafurika bafite indirimbo nyinshi zagiye ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe rwa ‘Billboard Hot 100’. Aba bombi bafite indirimbo umunani za nyuze kuri uru rutonde. Bivuze ko n’ubundi bakuyeho agahigo bari basangiye n’itsinda ryo muri Afurika y’Epfo ryitwa Seether. Tems na Burna Boy baciye aka gahigo binyuze mu ndirimbo buri mwe yakoranye na J.Cole zasohotse kuri album ye ‘The Fall-Off’. Kuri iyi album ya J.Cole hariho indirimbo ‘Bounce Road Blues’ yafatanyije na Tems ndetse na Future ndetse na ‘Only You’ yafatanyije na Burna Boy. Temilade Openiyi wamamaye nka Tems mu ruganda rw’imyidagaduro…

Read More

Umuhanzi wo muri Nigeria, Temilade Openiyi, wamamaye cyane ku izina rya Tems, yafashe umwanya wa mbere mu bahanzi bafite ababumva benshi ku kwezi ku rubuga rwa Spotify. Ni umwanya wari ufitwe na Tyla wo muri Afurika y’Epfo. Tems afite abamwumva miliyoni 38,3 buri kwezi, mu gihe mugenzi we, Tyla afite abamwumva miliyoni 38, 2 kuri uru rubuga. Uku kuzamuka kwa Tems ahanini kwatewe n’indirimbo nshya yasohoye zirimbo n’izo yafatanyije n’abandi. Muri zo harimo nka ‘What You Need’, ‘Bounce Road Blues’ yafatanyije na J.Cole na Future na ‘Raindance’ yakoranye na Dave. Nibikomeza uko biri kiugenda, Tems ashobora kuzakuraho akandi gahigo ka…

Read More

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira ibirori bizatangirwamo ibihembo bya ‘Shining Stars Africa Awards 2026’ bisanzwe bitangirwa muri Afurika y’Epfo, aho bizitabirwa n’abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie na The Ben Ni ibyatangajwe n’abasanzwe bategura irushanwa rya Shining Stars Africa Awards babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ubwo bagaragazaga urutonde rw’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bazagaragaza impano zabo ku rubyiniro. Kuri urwo rutonde bagaragaje ko abarimo TopCheri wo muri Namibia, Prince Luv wa Zambia, Bossgia wa Tanzania, Shana Sierra wa Uganda, Zyrah wa Tanzania, Pheno Boy wa DRC na Noela wa Uganda bose bazasusurutsa abazitabira ibyo birori mu rwego rwo kwerekana…

Read More

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare ku Isi (UCI), David David Lappartient, yihanganishije imiryango y’abantu babiri baguye mu mpanuka y’imodoka yarenze umuhanda ikagonga abari bashyigikiye isiganwa rya Tour du Rwanda. Ni impanuka yabaye ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, ubwo isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2026 ryatangiraga gukinwa ku gace ka Mbere katurukaga mu Karere ka Gicumbi kerekeza mu Karere ka Rwamagana. Mbere y’uko abakinnyi bahaguruka, habanje imodoka z’ibigo byamamaza, ariko zigeze i Gabiro mu Karere ka Gatsibo imwe muri zo ita umuhanda igonga abafana bari ku muhanda. Babiri bahise bitaba Imana, abandi batandatu bakomeretse cyane bahita bihutanwa kwa muganga.…

Read More

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryakajije ibitero muri santere ya Rubaya iri muri teritwari ya Masisi, rigamije kuhakura abarwanyi ba AFC/M23 bamaze hafi imyaka ibiri bahagenzura. Iri huriro ririmo ingabo za Leta ya RDC n’imitwe ya Wazalendo ryagabye ibitero bikomeye mu duce dukikije Rubaya turimo Kawele, Kanyaru na Mululu muri sheferi ya Bahunde kuva mu gitondo cyo wa 23 Gashyantare 2026. Imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ivugwaho kugira uruhare ibi bitero irimo PARECO-FF, Mai Mai-Lamuka na Raia Mutomboki, yose yari isanzwe ikorera mu bice byinshi bya Masisi mbere y’uko abarwanyi ba AFC/M23 babifata. …

Read More

Mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Gatore, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yahitanye ubuzima bw’umushoferi wari uyitwaye. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, tariki ya 23 Gashyantare 2026, ahagana Saa 01h30 z’igicuku. Yabereye mu Mudugudu wa Cyunuzi, mu Kagari ka Cyunuzi, mu Murenge Gatore, mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, ahantu hasanzwe humvikana impanuka z’amakamyo zikunze no gutwara ubuzima bw’abantu. Amakuru atangwa na Polisi agaragaza ko iyo kamyo yageze mu ikorosi, umushoferi agerageza kuyikata ariko biramunanira, imodoka irenga umuhanda. Kubera ubukana bw’iyo mpanuka, yahise ahasiga ubuzima. Uyu mushoferi wari wenyine mu modoka yari…

Read More