- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Abaturage bo mu Kagari ka Makurizo, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, bababajwe n’inka y’imbyeyi yatemwe n’abataramenyekana, bagasaba ko uyu muturage yahabwa ubutabera abamukoreye urugomo bagatabwa muri yombi. Iyo nka yatemwe mu Mudugudu wa Mudugudu wa Ruhuranda, ni iya Kwitonda Innocent w’imyaka 44 ikaba yari iri kumwe n’izindi ebyiri, abagizi ba nabi bakaba bayitemye umutsi w’akaguru. Umuturanyi wa Kwitonda Innocent, yavuzeko ko ubusanzwe izi nka zibana ari eshatu, aho uyu mugabo azororeye muri uyu Mudugudu zikagira umushumba uzitaho. Ati: “Ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa 20 Gashyantare 2026, ni ho uwo mushumba yagiye kurya agarutse asanga amaraso aho ziri…
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Impugeuke mu by’Amategeko (ICJ) Ishami rya Kenya ryasabye icyo gihugu kuvugurura amategeko, kigakuraho igihano cy’urupfu kuko gihonyora uburenganzira bwa muntu bitewe n’uko abantu bagikatirwa kandi ntikinashyirwe mu bikorwa. Ibyo byagarustweho Beatrice Monari ukora muri iryo huriro muri Kenya, ubwo yari mu gace ka Nakuru muri Kenya mu biganiro na sosiyete sivile n’abaturage bigamije ko icyo gihano cyakuwaho. Ati “Turi kugerageza gufasha abaturage kugira imyumvire ituma bagira uruhare mu rugendo rwo kuvugurura amategeko. Ni amategeko aboneye atuma habaho kugoroka.” Uwo munyamategeko yagaragaje ko uwitwa Francis Karioko Muruatetu yakatiwe n’urukiko igihano cy’urupfu ariko Urukiko rw’Ikirenga ruza gusanga binyuranyije n’Itegeko Nshinga…
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda, bwatangaje ko abantu babiri baguye mu mpanuka y’imodoka zibanza imbere y’amagare, abandi batandatu barakomereka. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, ni bwo isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda ryatangiye gukinwa, etape ya mbere ikaba yaturukaga mu Karere ka Gicumbi yerekeza mu Karere ka Rwamagana. Mbere y’uko abakinnyi bahaguruka, habanje imodoka zirimo ibigo byamamaza muri iri siganwa, ariko zigeze mu Karere ka Gatsibo, i Gabiro, imwe muri zo ita umuhanda igonga abafana bari ku muhanda. Abantu babiri muri bo bahise bitaba Imana, abandi batandatu bakomeretse bahita bihutanwa kwa muganga, mu gihe Polisi y’u Rwanda…
Clapton Kibonge yambitse impeta umugore we basanzwe babana ndetse bafitanye abana batatu, ashimangira ko mu minsi iri imbere bazakora ubukwe. Clapton Kibonge yavuze ko mbere yo kubana n’umugore we, yabanje kumusaba ko yamwambika impeta ariko ubushobozi bubabera ingume. Ati “Mbere y’uko tubana, umugore wanjye yansabye ko namwambika impeta (ibyo benshi bita gutera ivi), ariko nsanga amafaranga nari kubikoresha ariyo mfite imbere n’inyuma kandi nari ntaragura matola. Icyo gihe namusabye ko yareka aho gukora ibyo birori nkagura ibyo tuzararaho ambera imfura arabyemera.” Ibyo byatumye Clapton ahorana ideni ry’umugore we ku mutima kugeza ubwo ateguye bya birori bifuzaga ubukene bukababera ibamba. Mu…
Mu gitondo cyo kuwa 19 Gashyantare 2026, mu mudugudu wa Nyamabuye mu kagali ka Mabare mu murenge wa Rubona, Umukecuru witwa Kampundu Afisa ufite imyaka 64 yasanzwe yishwe akaswe ijosi n’abagizi ba nabi bamusanze mu nzu. Abaturage baganiriye na B Plus TV basobanuye ko bamenye iby’urupfu rwa Nyakwigendera mu gitondo cya kare ubwo abantu bahanyuze bagasanga aryamye mu mbuga ye. Abaturage bavuga mu bigaragara Nyakwigendera yishwe nabi cyane ndetse bagakeka ko mu babikoze hataburamo umuhungu we w’ikirara Ndayisenda Ahmed w’imyaka 32 bavuga ko n’ubushize yashatse kumwivugana Imana igakinga ukuboko. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubona Chantal Mukashyaka yemeje iby’urupfu rwa nyakwigendera,…
Umusaza w’imyaka 76 y’amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke, ari mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, amushukishije amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Frw). Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwinkuba, mu Kagari ka Gashashi, mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa 20 Gashyantare 2026. Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko ku wa 19 Gashyantare 2026, uyu musaza yahengereye umugore we wari wagiye gucuruza, maze ashuka uwo mwana w’umukobwa baturanye ajya iwe, aho bikekwa ko yamusambanyije. Nyuma y’icyo gikorwa, umukobwa yasabye amafaranga 5000 Frw yari yemerewe. Uwo musaza ntiyahise ayabona, bityo amuha…
Tariki 26 Gashyantare 2026, muri Camp Kigali, hateganyijwe igitaramo cya Gen-Z Comedy Show gisanzwe kimenyereweho gutumira ibyamamare mu gice cyacyo cyitwa “Meet Me Tonight”, aho icyamamare gitumirwa kigaganiriza urubyiruko, kikabasangiza urugendo rwacyo ndetse kikabasusurutsa. Kuri iyi nshuro, hatumiwe Christopher Muneza, umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki nyarwanda, wubatse ibigwi binyuze mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake. Azaganiriza urubyiruko ku rugendo rwe, ibihe byiza n’ibikomeye yanyuzemo, ndetse anabasogongeze ku muziki wo kuri album ye nshya. Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye barimo Dr Nsabii na Bijiyobija, bazafasha gususurutsa abazacyitabira, mu buryo busanzwe buranga Gen-Z Comedy. Christopher aje muri iki gitaramo…
Alyn Sano si mushya mu ndirimbo zihimbaza Imana. Abamuzi kuva kera bazi ko urugendo rwe rwatangiriye muri Korali, aho yakuze aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Hari n’amashusho yigeze gucicikana ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza akiri muto, aririmba muri korali ari kumwe na bagenzi be, amashusho yatumye benshi bamubonamo impano idasanzwe kuva mu bwana. Ni yo mpamvu, akimara gusohora ‘Amen’, bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bye bihutiye kwibaza niba yaba asubiye mu muziki wa Gospel yakuriyemo. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Alyn Sano yasobanuye neza icyerekezo cy’iyi ndirimbo, ahakana ko yaba yahinduye umurongo w’umuziki we. Ati “Ntabwo nasubiye kuri gakondo…
Iki gikorwa cyateguwe n’inzu icuruza ikanatunganya ibitabo ya Imagine We Publishers, isanzwe ifitanye amasezerano na Naomie mu bijyanye no kumenyekanisha no gukwirakwiza igitabo cye aherutse gushyira hanze. Mu ijambo rye, uhagarariye Imagine We Publishers mu bijyanye n’imikorere, Nshimiyimana Valentin, yasobanuye ko icyatumye bahitamo gushyikiriza Isomero Rusange rya Kigali ibi bitabo ari ukugira ngo “More Than a Crown” ibe igitabo cyorohereza buri wese kugigeraho, by’umwihariko urubyiruko n’abakunda gusoma batabasha kukigura byoroshye. Ibi bitabo Miss Naomie yatanze byakiriwe na Clarisse Uwamahoro, ushinzwe ubufatanye n’igenamigambi muri Isomero Rusange rya Kigali, washimye iki gikorwa anibutsa abitabiriye ko isomero rifunguye kuri bose. Nyuma yo gushyikiriza…
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yemeje ko imikino ya ¼ cya CAF Champions League izakoreshwamo ikoranabuhanga rya VAR, bivuze ko izifashishwa muri Stade Amahoro iberamo imikino Al Hilal SC yakiriye. Al Hilal SC yo muri Sudani ikinira imikino yayo mu Rwanda, ni imwe mu makipe yitwaye neza mu matsinda ya CAF Champions League, nyuma yo kuba iya mbere mu Itsinda C. Kwitwara neza byatumye ikomeza mu kindi cyiciro gikurikiyeho, aho yatomboye Renaissance Sportive de Berkane yo muri Maroc bizakina imikino ibiri irimo ubanza n’uwo kwishyura. Aya makipe yasabwe gutanga stade zizakiniraho imikino yazo muri CAF, kugira ngo hasuzumwe ubushobozi…
