Author: Bvn Rwanda News

Real Madrid yo muri Espagne yatomboye Manchester City yo mu Bwongereza muri ⅛ cya UEFA Champions League nyuma ya tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026. Ni ku nshuro ya kabiri UEFA Champions League iri gukinwa mu buryo buvuguruye, aho amakipe ya mbere yabonye itike ya ⅛ binyuze mu mikino yakinwe mu buryo bwa League. Amakipe atarabonye itike ku nshuro ya mbere yagize amahirwe yo gukina iya kamarampaka, yakuranywemo hagati yayo haboneka andi umunani azakina iki cyiciro mbere y’uko habaho tombola. Iyi tombola yabereye i Nyon mu Busuwisi yayobowe n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Ivan Rakitić, wakiniye…

Read More

Umugabo wo muri Amerika yahamijwe ibyaha birimo gusambanya abana b’abakobwa babiri batagejeje ku myaka y’ubukure, akatirwa igifungo cya burundu. Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yatangaje ko Fode Sitafa Mara, w’imyaka 41 yakatiwe nyuma y’urubanza rwamaze ibyumweru bibiri mu Ukwakira 2025. Umucamanza yamuhamije ibyaha bine birimo gusambanya mu buryo bw’ubugome umwana, gutera ubwoba umwana, hamwe no gushaka gutoroka ubutabera. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha byakozwe mu 2022 na 2023 ubwo Fode Sitafa Mara yakoreraga i Ouagadougou muri Ambasade ya Amerika. Dosiye ye igaragaza ko ibikorwa byo gusambanya aba bana byakorewe mu nyubako zakodesherejwe abadipolomate ba Amerika muri Burkina Faso. Abana uyu mugabo yasambanyije…

Read More

Umugore wa Perezida Donald Trump, Melania Trump agiye kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere w’umukuru w’igihugu uyoboye Inama y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye. Biteganyijwe ko Melania Trump azayobora Inama y’Akanama k’Umutekano ka Loni izaterana ku wa Mbere tariki 2 Werurwe 2026. Azayobora iyi nama mu gihe Amerika izaba itangiye ubuyobozi bw’aka Kanama, busimburanwaho buri kwezi. Ibiro bya Melania Trump byatangaje ko mu kiganiro azatanga muri iyi nama, azibanda ku ruhare rw’uburezi mu kwimakaza amahoro n’ubworoherane ku Isi. Ijambo rye ryahawe insanganyamatsiko igira iti “abana, ikoranabuhanga n’uburezi mu gihe cy’amakimbirane.” Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric, yavuze ko ari ubwa mbere umugore…

Read More

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Francois Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John ibyaha, rutegeka ko bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese. Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzoman we yagizwe umwere. Isomwa ry’urubanza rw’aba bombi ryabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026. Ishimwe Francois Xavier yari afite muri telefoni amashusho ya Yampano n’umugore we batera akabariro kandi akajya ayakwirakwiza mu matsinda ya WhatsApp, ibigize icyaha cyo gukwirakwiza. Urukiko rwavuze ko kuba Kwizera Nestor yaratse amashusho ya Yampano, yarangiza na we akayaha Kalisa…

Read More

U Burusiya na Ukraine byongeye guhererekanya imirambo y’abasirikare baguye mu ntambara, nk’uko byatangajwe ku wa Kane n’umuyobozi w’itsinda ry’u Burusiya mu biganiro n’i Kyiv, Vladimir Medinsky. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Telegram, Medinsky yavuze ko “Ukraine yakiriye imirambo y’abasirikare 1,000 bayo,” mu gihe “u Burusiya bwongeye kwakira imirambo y’abasirikare babwo 35.” Ihererekanyabubasha riheruka ryabaye ku wa 29 Mutarama, aho Moscou yashyikirije Ukraine imirambo 1,000, na ho Ukraine igasubiza imirambo y’abasirikare 38 b’Abarusiya. Nk’uko Vladimir Medinsky yabisobanuye, ibi bikorwa biri mu rwego rw’amasezerano impande zombi zagiranye i Istanbul mu 2025, agamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi n’ubwiyunge ku miryango y’abaguye ku rugamba.…

Read More

Mu gihe ari mu bihe bye bya nyuma nk’umukinnyi wabigize umwuga, Cristiano Ronaldo watangiye gushora muri ruhago, yaguze imigabane ingana na 25% muri UD Almería yo mu cyiciro cya kabiri muri Espagne. Inkuru y’igurwa ry’imigabane ingana na 25% muri Alméria kuri CR7, yagarutsweho n’ibinyamakuru bikomeye ku mugabane w’i Burayi. Iyi kipe iri gukina Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri muri Espagne, iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 48 aho irushwa rimwe na CD Castellón iri ku mwanya wa kabiri. UD Almería imaze imyaka 36 ishinzwe. Ifite Stade yakira abantu 17,400 bicaye neza.

Read More

Shaddyboo yifashishije indirimbo ‘Ishiraniro’ ya Fashaho Phocas ariko yasubiwemo na Daddy Cassanova agenera ubutumwa Bad Rama, amwibutsa ko adakwiye gutwarwa n’ibyo abonye muri Amerika ngo akomeze ibikorwa byo gusebya no guharabika aho avuka.  Shaddyboo yavuze ko akibona amagambo ya Bad Rama yibajije byinshi ashaka kugira ubutumwa amugenera ariko abura amuhera cyane ko bari basanzwe ari inshuti. Ati “Bad Rama yari asanzwe ari inshuti yanjye, rero mbonye ibyo yakoze nibajije icyo namubwira ndakibura kubera ko naburaga amagambo nabivugamo. Nyuma naje kumva iriya ndirimbo numva ihuye n’ibyo nashakaga kumubwira.” Shaddyboo yabwiye Bad Rama ko ashatse yacisha make agasaba imbabazi niba ari n’ikibazo…

Read More

Umunyamakuru unakunze kwiyambazwa mu birori nk’umushyushyarugamba, Mugire Bianca yahishuye ko ukwezi gushize yakoze impanuka ikomeye yari imuhitanye ariko Imana ikinga ukuboko.  Bianca yavuze ko iyo bitaba Imana ukwezi gushize kwari gusiga indi nkuru kuri uyu munyamakuru, icyakora kugeza ubu ahamya ko akomeje koroherwa. Bianca unaherutse guherekeza Bwiza mu gitaramo yakoreye i Rubavu muri ‘Amstel Tour du Rwanda Festival’ yavuze ko nyuma yo gukora iyi mpanuka ikomeye ubu ari koroherwa kandi yizeye ko mu minsi iri imbere azaba ameze neza. Ati “Ubu meze neza, ndi koroherwa kandi ndashimira Imana ikindinze ndizera ntashidikanya ko ikimfiteho umugambi.” Ibi Bianca yabigarutseho nyuma yo guhishura…

Read More

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ntakozwa ibyo kumvikana na bwo kugira ngo ave mu bwihisho amazemo igihe kirenga ukwezi. Uyu munyapolitiki wamenyekanye nka Bobi Wine, ari mu bwihisho kuva tariki ya 15 Mutarama 2026 ubwo muri Uganda hari hamaze kuba amatora y’Umukuru w’Igihugu. Bobi Wine ntiyemera imigendekere y’aya matora n’intsinzi ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Avuga ko inzego z’umutekano ziri kumushakisha kugira ngo zimugirire nabi, bityo ko ari yo mpamvu akiri mu bwihisho. Mu kiganiro yagiranye na televiziyo Channel 4 yo mu Bwongereza, Bobi Wine yatangaje ko azava mu bwisho igihe azabona ari ngombwa kugira…

Read More

Mwizerwa Germaine (Gege) washinze Gege Lashes Lounge yavuze ko uretse gutunganya ingohe no kugurisha ibikoresho bitunganya ingohe, ari guteganya gutangiza ishuri ryigisha gutunganya ingohe. Mu rwego rwo kwita ku bwiza, abantu benshi bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo gukoresha ingohe, zikaba ndende cyangwa se ukazihindurira ibara nka kimwe mu bikorwa by’ubwiza. N’ubwo bikunzwe na benshi bikaba bikorwa na bacye, Gege wabanje kubyiga ndetse akabihererwa impamyabushobozi yakuye muri Nigeria, yashize Saloon y’ubwiza bwo kwita ku ngohe. Uyu mukobwa umaze umwaka n’igice muri uyu mwuga, avuga ko mu gutangira byari bigoye kubera kubura ibikoresho bisabwa ariko uko yagiye arwana no gukora muri ibyo bihe…

Read More