- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko amatike y’irushanwa mpuzamahanga rya FIFA Series 2026 rizabera i Kigali yashyizwe hanze, itike ya make ikaba ari 2000 Frw. Kuva tariki ya 26 kugeza ku wa 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro no kuri Kigali Pelé Stadium hazabera imikino y’amatsinda mu irushanwa rya gicuti rya FIFA Series 2026. Amatike ku mikino izabera muri Stade Amahoro iya make iri kuri 2000 Frw mu myanya isanzwe yaba hasi cyangwa hejuru, iruhande rwa VIP ni 5000 Frw, mu gihe muri VIP azaba ari 30.000 Frw. Imyanya ya Skybox na VVIP yagenewe abazaba batumiwe muri iri…
Ubuyobozi bw’intara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bangoka muri Kisangani cyongeye kugabwaho igitero cya drones ku wa 1 Werurwe 2026. Bwasobanuye ko drones enye ari zo zoherejwe kuri iki kibuga cy’indege hagati saa cyenda n’iminota 48 na saa moya n’iminota 48 z’umugoroba, kandi zose zahanuwe zitaragira ibyo zangiza. Muri ayo masaha, ku kibuga cy’indege cya Bangoka humvikanye urusaku rw’amasasu yaraswaga n’abasirikare bageragezaga guhanura izi drones. Hari abasivile bahise bahava kubera ubwoba. Tariki ya 1 Gashyantare, iki kibuga cy’indege cyagabweho igitero cya drones zigera ku munani. Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ari ryo…
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga zitujuje ubuziranenge zahitanye abantu 22, abandi 300 bagira ikibazo cyo guhuma. Ibi byatangajwe ku wa 28 Gashyantare 2026 n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Jean Bosco Rudasingwa ubwo yari yitabiriye Umuganda rusange muri iyi ntara. Polisi yagaragaje uturere twa Bugesera na Rwamagana ari two twibasiwe n’iki kibazo cy’abicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge kuko abagera kuri 21 muri 22 bapfuye ari ho baturuka. Yakomeje ivuga izo mpfu ndetse n’abantu bagize ikibazo cyo guhuma byatewe n’ikinyabutabire cya methanol gikoreshwa mu kwenga ibinyobwa bisembuye. Iyo umuntu anyweye ikinyobwa kirimo…
Intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran ikomeje gufata indi ntera, aho kuri ubu Ingabo za Iran zigambye ko zarashe missile enye ku bwato bw’intambara bwa Amerika buri mu Burasirazuba bwo Hagati buzwi nka ‘USS Abraham Lincoln’. USS Abraham Lincoln ni ubwato bunini, bukaba ubwa gatanu mu bunini indege z’intambara zigwaho mu bwo Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifite. USS Abraham Lincoln ni ubwato bukoresha indege za F-35 z’intambara ziba zifite ubushobozi bwo kudadahurwa na za ‘radars’ z’umwanzi. Ni bumwe mu bwato buzwiho kuba bunini, bufite ubushobozi buhambaye ndetse bwatwara indege nyinshi cyane.…
Inzego z’Ubuyobozi muri Kenya zatangaje ko mu mpanuka y’indege yabereye muri iki gihugu yaguyemo abantu batandatu hari harimo n’umudepite, Johana Ng’eno. Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026. Yabereye mu gace ka Nandi County mu gice cy’amajyaruguru. Ntabwo icyateye impanuka kiramenyekana nk’uko Umuyobozi wa Polisi muri Nandi County yabitangaje. Umuyobozi wa Polisi muri Nandi County, Samuel Mukusi, yabwiye Televiziyo yo muri Kenya ya Citizen TV ko umudepite, umupilote n’abandi bane bahise bapfa. Perezida wa Kenya William Ruto na we yemeje ko iyo mpanuka yaguyemo Johana Ng’eno ndetse yihanganisha imiryango n’inshuti z’abayiguyemo. Ati “Ibitekerezo byacu n’amasengesho yacu…
Umudage Moritz Kretschy ukinira Ikipe ya NSN Development Team yegukanye Tour du Rwanda 2026 nyuma y’uko yari yambaye umwambaro w’umuhondo kuva ku Gace ka Kane. Kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Werurwe 2026 ni bwo hasojwe Tour du Rwanda 2026 hakinwa agace ka nyuma kayo ka Munani. Ni agace kazengurutse mu mujyi wa Kigali, KCC (Gutangira) – Gishushu – RDB- MTN HQ – Kabuga ka Nyarutarama – umuhanda wa UTEXRWA – umuhanda wo kuri Tennis Club-Frontier – Gold Club (inzira yo kwirukiramo) – SOS – MINAGRI – Meridien – KBAC-RIB HQ – Kimicanga- Kimihurura – (Kwa Mignone) – Umuhanda w’amabuye…
Umutwe wa AFC/M23 wemeje urupfu rw’umuvugizi wawo wa gisirikare Col. Willy Ngoma rwavuzwe mu minsi yashize ariko amakuru yizewe akaba atari yarigeze atangazwa. Itangazo ryatanzwe n’Ushinzwe Itumanaho muri uyu mutwe, Lawrance Kanyuka ryagaragaje ko Willy Ngoma yaguye mi bitero Ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije bamaze iminsi bagaba kuri uyu mutwe mu birindiro byinshi bitandukanye. Ibi rero, M23 ivuga ko bibangamiye amasezerano y’agahenge basinyanye. ariko ngo ntibizabuza uyu mutwe kurinda abaturage ndetse no kwirwanaho bya gisirikare mu kubungabunga ubuzima bwabo. Iri tangazo riragira riti “AFC/M23 iramenyesha abantu bose ko Leta ya Kinshasa yishe amasezerano y’agahenge ku bushake, kandi igashoza…
Hashize amasaha make bimenyekanye ko Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yaguye mu bitero ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Israel zagabye ku gihugu cye. Ibi bitero byatangiye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, byifashishijwemo misile, drone n’indege z’intambara za Amerika n’iza Israel. Mu kwirwanaho, Iran nayo yatangiye kurasa ku butaka bwa Israel ndetse no ku bindi bihugu bibarizwamo ibirindiro by’ingabo za Amerika, mu Burasirazuba bwo hagati. Ni intambara yatangiye nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Amerika na Iran nta musaruro bitanze. Ese Amerika na Israel bishaka iki muri Iran?, ni iki cyatumye ibiganira bitagenda neza, ese…
Umuhanzi mu njyana gakondo Ruti Joël, agiye kongera guhura n’abakunzi be batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azataramira mu Mujyi wa Atlanta mu gitaramo cyiswe “Rwandan Cultural Night” kizaba ku wa 14 Werurwe 2026. Iki gitaramo gitegurwa n’Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi, kikazaba ari umwanya wo kwizihiza no kwimakaza umuco nyarwanda binyuze mu muziki, imbyino n’amafunguro ya gakondo. Ruti Joel yaherukaga gutaramira i Atlanta ku wa 25 Werurwe 2024, bivuze ko agarutse muri uyu mujyi nyuma y’amezi 11, ibintu byitezweho kongera guhuza Abanyarwanda bahatuye n’umuco w’igihugu cyabo. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ruti Joel yahamije aya makuru agira…
Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gutanga telefone zigezweho ku bajyanama b’ubuzima bose hirya no hino mu gihugu. Ni igikorwa kigamije kubafasha kubona uko buzuza neza inshingano zabo za buri munsi n’uburyo bwo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Ku wa 28 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangije igikorwa cyo guha abajyanama b’ubuzima telefone zigezweho bemerewe na Perezida Paul Kagame mu Murenge wa Bweyeye. Izi telefone zifite ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rifasha gutahura indwara, kuvura no kubika amakuru y’ubuvuzi. Gutangiza iki gikorwa byabereye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatandatu, ubwo Minisitiri Nsanzimana yifatanyaga n’abaturage mu muganda rusange usoza…
