- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Ambasade ya Uganda mu Rwanda yemeje urupfu rwa Amb. Santa Mary Laker Kinyera wari Ambasaderi wungirije wa Uganda i Kigali, waguye mu Bitaro Bikuru by’Igihugu bya Mulago biherereye i Kampala. Iyo Ambasade yavuze ko uyu mukozi wayo yapfuye ku wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026. Nyakwigendera Amb. Kinyera ni Umudipolomate wari ubimazemo imyaka myinshi kuko yinjiye muri Dipolomasi ya Uganda guhera mu mwaka wa 1994. Uyu mubyeyi yari ahagarariye igihugu cye mu Rwanda guhera mu kwezi k’Ukwakira 2025, Leta ya Uganda ikaba imushimira imyaka irenga 30 amaze muri serivisi z’ububanyi n’Amahanga. Ambasade ya Uganda mu Rwanda yanditse ubutumwa bugira…
Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahakanye ibyo gusezera gukina umupira w’amaguru burundu. Ibi Haruna Niyonzima w’imyaka 36 y’amavuko yabitangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru aho yavuze ko atigeze asezera ruhago nubwo amaze umwaka n’igice nta kipe afite. Yagize ati” Nubundi ntabwo nkina ariko nkuko mbivuga mfite uko natangiye kandi mfite uko nzasoza. Ikintu ntari nivugira cyangwa ngo mbyitangarize ni uko kiba kidahari. Haruna Niyonzima yakomeje avuga ko igihe azatangariza isezera rye aribwo rizajya ku mugaragaro. Ati”Umunsi nzafata gahunda yo kubitangaza bizajya ku mugaragaro.” Haruna yakiniye amakipe atandukanye arimo Etincelles FC yatangiriyemo iwabo mu Karere ka Rubavu mu 2006, Rayon…
Umuhungu w’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, Mojtaba Khamenei, yatorewe gusimbura se uherutse kwicwa, kuri uwo mwanya. Mojtaba Khamenei yatowe n’abayobozi ba Iran nyuma y’igitutu bashyizweho n’Umutwe w’ingabo wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), uri mu ikomeye muri Iran. Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yiciwe mu bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri Iran kuri wa 28 Gashyantare 2026. Nyuma y’ibyo bitero, Iran nayo yagabye ibitero mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Koweit, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq. Mojtaba Khamenei asimbuye Alireza…
Nyuma y’iminsi havugwa inkuru zitandukanye ku buzima bwe, Umugaba Mukuru wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yongeye kugaragara mu ruhame, yitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare 1,518 binjiye mu mutwe udasanzwe wa ARC. Ibi byabereye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, muri Teritwari ya Rutshuru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Mbere tariki ya 02 Werurwe 2026. Mu ijambo rye, Makenga yagaragaje impungenge ku bitero bya drone ashinja ingabo za Leta ya Kinshasa kugaba mu duce dutuwe n’abaturage benshi. Yavuze ko ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye zirimo n’impfu z’abasivili. Yagize ati:“Ingabo za FARDC ni ingabo zirangwa n’imigirire mibi itandukanye…
Inkuru imaze iminsi ibica bigacika ku mbuga nkoranyambaga ni iy’umugore w’i Kigali wagaragaye mu mashusho akubita umugabo we, bikarangira Polisi itaye muri yombi uwo mugore. Ubu noneho inkuru iri kuvugwa cyane ni iy’Umunya-Uganda, Aleti Crystal usanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa TikTok, ukomeje kuba ikimenyabose nyuma yo gutangaza ko yatangije ‘business’ yo gukubita abagabo, ndetse ko yifuza ko nibura umwaka wa 2027 uzagera amaze gukubita abagabo 1000. Mu kiganiro aherutse kugirira kuri YouTube channel yitwa Ugandan Boy Talk Show, Aleti Crystal bigaragara ko afite imbaraga z’umubiri, yatangaje ko wamuhamagara ku murongo we wa telefone niba uri umugore cyangwa…
Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Bumbogo, hasanzwe umurambo w’umugabo wishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bamukuyemo amaso ndetse binagaragara ko bamukubise ikintu mu mutwe. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ruhinga, mu Kagari ka Ngara, mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri. Uyu murambo wa nyakwigendera wabonywe bwa mbere n’abacuruzi b’imbuto ubwo bari bagiye kurangura I Nyabugogo. Bavuga ko bishoboka ko abagizi ba nabi bishe nyakwigendera bamwiciye ahandi nyuma bakamuzana aho ahasanzwe umurambo we mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso kuko aho bamusanze hari ahantu hakayiye imodoka. Facebook |…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cyabo kigiye guhagarika ubufatanye mu bucuruzi bwose na Espagne, kubera ko iki gihugu cyo mu Burayi cyanze ko ibirindiro byacyo byakwifashishwa na Washington mu kugaba ibitero kuri Iran. Ku wa 28 Gashyantare 2026 ni bwo Israel na Amerika byagabye ibitero simusiga kuri Iran bihitana abayobozi b’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati harimo n’uwari Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga wayo, Ali Khamenei. Amerika yakoresheje ibirindiro ifite muri aka karere n’ibindi by’ibihugu byo mu Burayi. Icyakora ab’i Madrid bo baba ibamba. Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, yagaragaje ko ibyo Amerika…
Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal yamaze gutanga kandidatire ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, nyuma y’uko António Guterres uyiyoboye manda ye izarangira ku wa 31 Ukuboza 2026. Ibyo bibaye nyuma y’uko ku wa 2 Werurwe 2026 u Burundi bwamenyesheje Loni ko bushyigikiye kandidatire ya Macky Sall. Ubusanzwe guhatanira kuyobora Loni bisaba ko ubishaka ashyigikirwa nibura n’igihugu kimwe mu 193 bigize Loni. Gusa ibihugu bishobora no kwishyira hamwe bigashyigikira umukandida umwe mu rwego rwo guhuza imbaraga, ndetse kuba Macky Sall yaratanzwe n’u Burundi kuri ubu buyoboye Afurika yunze Ubumwe bimwongerera amahirwe yo gushyigikirwa n’umugabane wose ku buryo hatatangwa abandi…
Uwayezu Jean Fidèle wabaye Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ishusho y’uko imiyoborere yayo ikwiriye kuba imeze, ndetse ko ari ikipe ikwiriye abayobozi badakorera “inda zabo”. Uwayezu yayoboye Rayon Sports kuva mu 2020 kugeza mu 2024, icyo gihe akaba yarashyizweho nk’igisubizo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), kubera ibibazo bishingiye ku miyoborere byari muri iyi kipe. Nyuma y’uburwayi bwatumye adakomeza kuyobora iyi kipe, Gikundiro yagize izindi nzego ziyiyoboye, zirimo Umuryango wayo wari uyobowe na Twagirayezu Thaddée, Urwego rw’Ikirenga ruyobowe na Muvunyi Paul. Izi nzego zombi zananiwe kumvikana kugeza ubwo RGB yongera kwitambika mu bibazo by’iyi kipe, ari na byo Uwayezu aheraho agaragaza uko…
Ishimwe Patrick wamenyekanye ku izina Pazzo Man, umwe mu bakurikiranweho gushyira hanze amashusho y’umuhanzi Yampano akora imibonano mpuzabitsina, yashimiye uburyo Fatakumavuta yabafashisje kumenyera Igororero. Mu kiganiro yakoze akiva mu Igororero ku wa 02 Werurwe 2026, Pazzo man usanzwe amenyerewe mu bikorwa byo gufasha abahanzi, yashimiye abamubaye hafi ari mu igororero anagaragaza uko Fatakumavuta yabafashije bakimusangamo. Yagize ati: “Reka mbanze nshimire Fatakumavuta, hariya ari muri minisiteri y’imyidagaduro ni n’umuyobozi. Tukihagera cyane cyane njyewe na Djihad, yaratubwiye ati ngiye kubaha amezi atatu yo kubitaho, buri kimwe cyose nzakibereka.” Agaragaza ko Fatakumavuta yabamenyeye byose, ibyo bituma bumva nta kibazo bafite nk’ubwoba, guhungabana n’ibindi…
