- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kubuza abayobozi benshi b’u Rwanda kubona viza zibemerera gukandagira ku butaka bwazo, kubera guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026. Yagize iti: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika izashyiraho guhagarika gutanga viza ku bayobozi bakuru benshi bo mu Rwanda, kubera guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).” Washington kandi ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku kuba abayobozi b’u Rwanda bakomeje “gushyigikira umutwe wa M23 no kurenga ku masezerano ya…
Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bashya 20 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda bavuga ko bazashyira imbere gushaka amahirwe mashya y’imikoranire. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 6 Werurwe 2026. Nyuma yo kumushyikiriza impapuro, abaganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko bishimiye umubano w’u Rwanda n’ibihugu byabo, biyemeza gukomeza ubwo bufatanye mu nzego zitandukanye no gushaka amahirwe mashya y’imikoranire hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi n’abaturage babyo. Ambasaderi w’u Busuwisi, Giles Cerutti, ni we wa mbere w’icyo gihugu ufite icyicaro i Kigali, kuva hafungurwa ambasade yacyo mu Rwanda. Yavuze ko yiteguye gushyira imbaraga mu guteza imbere umubano n’imikoranire myiza. Ati “Iyi ni intambwe…
Uwizeyimana Anastase, uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Gisharara, Akagari ka Karubungo, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, yasanzwe mu mugozi yapfuye. Bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano n’amakimbirane yari asanzwe afitanye n’umugore we. Amakuru y’urupfu rwa Uwizeyimana kimenyekana bamwe mu baturanyi batunze agatoki umugore ndetse n’umwana we ko bagize uruhare mu kumwica ngo kuko bari babanye mu makimbirane ndetse bahoraga bamuhigira. Abandi bavuga ko ashobora kuba yarambiwe kuba muri ubwo buzima akaba yakwiyahura. Mutungirehe Doroteya yagize ati: “Aba bantu bahoraga bashwana ndetse bakamubwira ko bazamwica. Turakeka ko Umugore n’umwana bamuviriyeho inda imwe bakamwica…
Ingabo za Uganda ziri muri Somalia mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bugamije kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano, AUSSOM, zifatanyije n’iza Somalia, zabohoje Umujyi w’ingenzi wa Darusalam wari mu maboko ya Al Shabaab. Ni umujyi uherereye mu gace ka Shabelle wari umaze igihe ugenzurwa n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab. Ibyo bibaye nyuma y’uko undi mujyi wari mu biganza bya Al Shabaab witwa Mubarak na wo wabohowe n’izo ngabo nk’imwe mu ngamba yo guhashya abarwanyi b’uwo mutwe mu Majyepfo ya Somalia. Umuyobozi Mukuru w’Ingabo ziri muri ubu butumwa, Brig Gen Jackson Kayanja, yavuze ko ukugera ku ntego kwaturutse ku…
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yayoboye umuhango wo kugerageza misile zo mu bwoko bwa “cruise” zageragejwe ziva ku bwato bushya bw’intambara bwa gisirikare bwo mu mazi bufite uburemere bwa toni 5 000, mbere y’uko ubwo bwato butangira gukoreshwa ku mugaragaro. Perezida Kim yavuze ko igeragezwa ry’izo misile zavaga ku bwato bw’intambara bwa Choe Hyon mu nyanja zigwa ku butaka; ari ingenzi cyane mu kugaragaza ubushobozi bw’ubwo bwato bushya, yongeraho ko ari ikimenyetso gishya cy’ubwirinzi bw’igihugu. Nyuma y’iryo gerageza ryo ku wa 04 Werurwe 206, Kim yasabye ko hakorwa andi mato y’intambara yo mu rwego rumwe cyangwa arusha…
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda ingaruka z’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yibutsa abatuye mu manegeka kwimuka. Ibi Minisitiri Murasira yabigarutseho mu butumwa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatambukije ku mbuga nkoranyamba, kuri uyu wa Kane. Minisitiri Murasira yavuze ko mu Rwanda hamaze iminsi hagwa imvura nyinshi, asaba Abanyarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza nk’inkuba n’inkangu. Ati “Muri iki gihe turi kubona imvura iri kugwa ari nyinshi kandi byagiye binagaragazwa n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, birumvikana rero hari ingamba tugomba gufata tukaba tunamenyesha abantu ko kenshi mu Rwanda bitewe n’imiterere y’igihugu cyacu. Igihe cy’imvura…
Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yatangaje ko serivisi yari isanzwe itanga zimuriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) kubera ibibazo by’umutekano muke bimaze iminsi. Ni icyemezo iyi ambasade yatangaje binyuze mu itangazo yashyize hanze ku wa 4 Werurwe 2026. Muri iri tangazo, Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yavuze ko “kubera uko ibibazo by’umutekano byifashe muri iyi minsi, Ambasade y’u Rwanda i Doha iri gukora mu buryo bw’ikoranabuhanga (online).” Yakomeje ivuga ko nubwo bimeze gutyo izakomeza gufasha abayikeneye bose. Ambasade y’u Rwanda i Doha ifashe iki cyemezo mu gihe Iran ikomeje kugaba ibitero kuri Qatar, iyiziza ko icumbikiye ibirindiro by’igisirikare cya Amerika. Ni…
Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yanenze cyane ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri Iran, ananenga ibihugu byo mu Burayi bikomeje gukurikira buhumyi Amerika nta gushishoza. Espagne ntiyariye indimi ku bijyanye n’aho ihagaze ku ntambara Israel na Amerika byatangije kuri Iran, aho igaraza ko itabishyigikiye na busa. Byageze n’aho iki gihugu cyo mu Burayi cyima Amerika ibirindiro byo kwifashisha mu kugurukirizaho indege zigiye kurasa kuri Iran. Mu kwihimura na Donald Trump yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza gukorana n’igihugu kitabafasha, agaragaza ko bagiye guhagarika ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ab’i Madrid. Ku wa 4 Werurwe 2026, Minisitiri Sanchez…
Rev. Dr. Emmanuel Murangira yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya kivuga ku buryo Imana ibona ubukungu, ubushabitsi no guhanga udushya, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali. Iki gitabo cyasohowe na Vital Readings Publishers, ikigo kizwi mu gutunganya no kumurika inyandiko zigamije guhindura imyumvire y’abantu no kubafasha gukura mu bumenyi no mu bushobozi bafite. Ni igitabo cyiswe “Economics at the Cross: Divine Economics of Small Things”, cyamuritswe mu muhango wabereye muri Park Inn by Radisson Kigali, ku wa 21 Gashyantare 2026. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi b’amadini, abahanga mu by’ubukungu, ba rwiyemezamirimo n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’imibereho y’abantu. Muri iki gitabo,…
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE] yahamagariye Abanyarwanda bari muri iki gihugu n’abari muri Bahrain muri gahunda z’ubukerarugendo babuze uko bava muri ibyo bihugu kwiyandikisha kugira ngo bahabwe ubufasha. Ni ibikubiye mu itangazo iyi Ambasade yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko iri gukurikiranira hafi ibijyanye n’umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain, aho ifite inshingano zo kureberera inyungu z’Abanyarwanda bahatuye cyangwa bahagenda. Iyi Ambasade yemeje ko kugeza ubu Abanyarwanda bose bari muri UAE no muri Bahrain bari amahoro, kandi ko nta makuru agaragaza ko…
