Author: Bvn Rwanda News

Ngabo Roben wari umunyamakuru wa Radio/TV10, yagizwe Umukozi ushinzwe Itangazamakuru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, ni bwo Ngabo yatangiye imirimo ye ku biro bya FERWAFA, nyuma yo gusezera kuri Radio/TV10 yari amaze umwaka akorera mu biganiro by’imikino. Aka kazi gashya yerekejemo yigeze kugakora muri Rayon Sports, gusa yari amaze umwaka agahagaritse nyuma yo gusubira mu itangazamakuru, akomeza gufasha iyi kipe ku mbuga nkoranyambaga, nubwo mu minsi ishize na ko yagasezeye. Ngabo wabaye Umuvugizi wa Rayon Sports yanyuze ku bitangazamakuru bindi bitandukanye nka Isango Star, Radio/TV1, Umuseke na IGIHE. Yerekeje…

Read More

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyiteguye kwica uwasimbuye uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei uherutse kwicwa n’iki gisirikare ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Khamenei ndetse n’abandi bayobozi bahoze bayobora Iran biciwe mu bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri iki gihugu ku wa 28 Gashyantare 2026. Nyuma y’icyumweru ibyo bitero bibayeho, kuri uyu wa Mbere nibwo Inama y’Inararibonye muri Iran yatangaje ko Motjaba Khamenei yatorewe gusimbura se, agirwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran. Mbere y’uko icyo cyemezo gitangazwa, ubuyobozi bw’Igisirikare cya Israel bwatangaje ko uri buze gutorerwa kuyobora iki gihugu nawe azahita…

Read More

Ibitero bya drones byagabwe ku masoko abiri yo mu gace ko mu Burengerazuba bwa Leta ya Kordofan byahitanye abantu 33. France 24 yanditse ko intambara hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces yakaze cyane mu gace ka Kordofan gakungahaye ku mabuye y’agaciro. Ibitero byagabwe ku masoko ya Abu Zabad na Wad Banda. Umuganga wo mu Bitaro bya Abu Zabad, bike mu bigitanga serivisi muri aka gace, yavuze ko hari abantu 59 bakomerekeye muri iki gitero. Yavuze ko 30 muri bo bagihabwa ubuvuzi. Umuturage witwa Hamad Abdullah yavuze ko yagize uruhare mu gushyingura abantu 20 nyuma y’ibitero bya…

Read More

Rayon Sports yanganyije na Etincelles igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Stade Umuganda, kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026. Amakipe yombi yagiye gukina uyu mukino akeneye intsinzi, aho Rayon Sports yashakaga amanota atatu kugira ngo ikomeze gushira igitutu, mu gihe Etincelles FC na yo yashakaga kongera amanota ayikura mu murongo utukura. Rayon Sports ni yo yatangiye neza umukino isatira harimo umupira Uwumukiza Obed yahinduye imbere y’izamu, ariko Ramazani Tshimanga awushyize ku mutwe ujya hejuru y’izamu. Mu minota 15, iyi kipe yakomeje gukina neza ihererekanya hagati mu kibuga, ariko ikagorwa no kwinjira…

Read More

Leta ya Kenya yatangaje ko abishwe n’umwuzure watewe n’imvura y’amahindu yaguye mu bice bitandukanye by’iki gihugu ku wa 6 Werurwe 2026 bageze kuri 42. Hari abantu benshi, imitungo y’abaturage irimo imodoka zirenga 100 byatwawe n’uyu mwuzure. Ingendo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi na zo zakomwe mu nkokora n’iki kiza. Cedric Mwanza yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko uyu mwuzure watewe n’umugezi wa Nairobi. Ati “Imodoka nyinshi, ibintu byinshi ntazi…byose byagiye. Amazi yose yaturutse muri uriya mugezi.” Mu gihe ibikorwa byo gushakisha ababuriye muri uyu mwuzure byari bikomeje, tariki ya 7 Werurwe Leta ya Kenya yatangaje ko abantu…

Read More

Nyuma yo gutsinda Gisagara VC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma, REG VC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel ryakinwaga ku nshuro ya 16. Iri rushanwa ryakinwe iminsi ibiri ya tariki ya 7-8 Wrurwe 2026, ribera mu kigo cy’ishuri cya GSOB Inkesha n’Indatwa riherereye mu Karere ka Huye. Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, harimo Kinyinya, Rusizi, Umucyo, Indatwa, Division IV [yo muri RDF], Buffle F na Tout Age. Muri Serie A mu bagabo, hari hitabiriye amakipe arimo Gisagara VC, REG VC, Kepler VC, KVC VC na East Africa University Rwanda VC. Muri Serie B hari hitabiriye amakipe arimo UR-Huye,…

Read More

Umufana wari wambaye ‘masque’ imupfuka mu maso, yacomoye umugozi w’inyakiramashusho yifashishwa mu misifurire (VAR) mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Budage ubwo ikipe ye yari igiye guterwa penaliti. Byabaye ku mpera z’igice cya mbere ubwo Ikipe ya Preussen Munster yatsindirwaga mu rugo na Hertha Berlin ibitego 2-1 ku Cyumweru. Abasifuzi bakoresha VAR basabye umusifuzi wo mu kibuga Felix Bickel kujya kureba ku nyakiramashusho iri iruhande rw’ikibuga niba ashobora gutanga penaliti, ariko ahagaze asanga yazimye. Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikipe ya Preussen Munster rigira riti “Umufana wari wambaye ‘masque’ yinjiye mu kibuga acomora kimwe mu bikoresho byifashishwa.” Mu gihe Bickel…

Read More

Polisi y’i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataye muri yombi umugore warashe urufaya rw’amasasu ku rugo rw’umuririmbyi Rihanna. Ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2026 nibwo uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 30, yatwaye imodoka ye yerekeza ahatuye Rihanna, maze arasa urufaya rw’amasasu menshi ku nzu ye, gusa ntibizwi icyamuteye gukora ibi. TMZ yanditse ko Rihanna yari mu rugo ariko ntiyakomeretswa n’aya masasu, gusa ntibizwi niba umugabo we, A$AP Rocky n’abana babo batatu bari mu rugo igihe aya masasu yumvikanaga. Polisi yahise yihutira gutabara, ita muri yombi uyu mugore ukekwaho icyaha, ndetse iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu…

Read More

Agashami k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, BCNUDH, kagaragaje ko inzego z’umutekano z’iki gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR byagize uruhare rukomeye mu byaha byo gufata ku ngufu abagore byakozwe mu 2025. Itangazo rya BCNUDH ryasohotse ku wa 8 Werurwe 2026 rivuga ko mu mwaka ushize, abagore 854 n’abakobwa 672 bafashwe ku ngufu. Harimo hafi 80% bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. BCNUDH yasobanuye ko imitwe yitwaje intwaro irimo iyo mu ihuriro Wazalendo, CODECO, FDLR na ADF yihariye 75% mu gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, kandi ko ikibabaje kurushaho ari uko “abo mu…

Read More

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura irenze isanzwe igwa muri icyo gihe kandi ko ishobora guteza ibiza. Meteo Rwanda yatangaje ko biteganyijwe ko mu kwezi kwa Werurwe 2026 hazagwa imvura iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi; bikazatuma ubuhehere bw’ubutaka bwiyongera. Ibyo bizaba byiza ku buhinzi by’umwihariko mu gihembwe cy’ihinga cy’Itumba ariko bizanagira ingaruka zishobora guteza ibiza. Itangazo rya Meteo Rwanda ryakomeje riti “Ibi bizagira ingaruka nziza ku mirimo y’ubuhinzi cyane ko turi mu ntangiro y’igihembwe cy’Itumba. Gusa muri uku kwezi kandi hateganyijwe umuyaga mwinshi ndetse n’imvura yumvikanamo inkuba…

Read More