- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo wagabweho igitero cy’indege nto zitagira abapilote (drone) cyahitanye abantu batatu, nk’uko byemejwe n‘Umuvugizi w’Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, AFC/M23, Lawrence Kanyuka. Ihuriro AFC/M23 rishinja Ubutegetsi bwa Kinshasa kugaba iki gitero mu Mujyi wa Goma ahagana mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, mu bo cyahitanye hakaba harimo umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), Carine Buisset. Iki gitero M23 yita icy’iterabwoba, cyagabwe ahagana saa kumi n’imwe mu gitondo kikaba cyibasiye ahanini ibirindiro bya UNICEF n’iby’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intambara yo muri Iran izarangira vuba, ariko Iran ihita imusubiza ivuga ko ari yo izagena igihe iyo ntambara izarangirira. Ibi Trump yabivuze ku wa 9 Werurwe 2026 agaragaza ko ibikorwa bya gisirikare muri Iran bigiye kurangira. Ati “Intambara igiye kurangira vuba ariko nibayitangira nanone bazaraswa birishujijeho.” Ibi yabitangaje nyuma y’uko ibihugu bitangiye kwinubira ingaruka iyi ntambara iri kubigiraho cyane cyane mu bukungu, kuko iri kubera mu bihugu bikungahaye ku bikomoka kuri peteroli. Ibi byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri kuri peteroli bizamuka bikabije. Biri guterwa ahanini n’uko iyi ntambara yafunze zimwe…
Ivanna Ortiz w’imyaka 35 y’amavuko, ushinjwa kurasa ku nzu ya Rihana na A$AP Rocky iherereye i Beverly Hills, ashobora gukatirwa gufungwa burundu nyuma y’uko ashinjwe ibyaha 14 byo mu rwego rwo hejuru birimo no kugambirira kwica. Ku wa 10 Werurwe 2026, uyu mugore yatangiye gukurikiranwaho icyaha cyo kugambirira kwica nk’uko People yabitangaje. Yashinjwe kurasa abigambiriye kandi yitwaje intwaro/imbunda ku bushake nubwo abagize umuryango wa Rihanna batigeze bagerwaho n’amasasu akabakaba 10 yarashe aho baba. Ortiz kandi ashinjwa ibindi byaha 10 bitandukanye by’ubugizi bwa nabi bwifashishije imbunda yo mu bwoko bwa pisitori. Hari n’ibyaha bitatu bitandukanye bindi byo kurasa ku nzu zituwemo…
Urukiko rw’ibanze rwa Rukingiri muri Uganda, rwakatiye igifungo cy’amezi atandatu Fortunate Kyarikunda, ndetse rumutegeka kwishyura Richard Tumwiine arenga miliyoni 5 Frw, yakoresheje amwishyurira amashuri nyuma yo kumwizeza ko bazabana nk’umugabo n’umugore, undi akamubenga amaze kubona impamyabumenyi. Tumwiine na Kyarikunda bahoze ari abarimu ndetse umubano wabo watangiye mu 2015, ubwo bigishaga mu kigo cy’amashuri abanza cya Kiringa, muri Uganda. Mu 2018 nibwo bemeranyijwe kubana. Muri icyo gihe, Tumwiine yafashaga Kyarikunda mu buryo bw’amafaranga ndetse anamwishyurira arenga miliyoni 3 Frw yakoresheje yiga nk’umunyamategeko w’umwuga. Nyuma yo gusoza amashuri, aba bombi biyemeje gutangira imyiteguro y’ubukwe, bwagombaga kuba muri Gashyantare…
Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yashimangiye ko zizajya zikumirira kure ibishobora guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, zishingiye ku murage wasizwe n’abakurambere. Ubu butumwa yabugejeje ku batuye mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo ubwo hatangizwaga ibikorwa bihuriweho by’inzego z’umutekano bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage. Gen Muganga yagaragaje ko Abanyarwanda bafite agaciro gakomeye, bityo ko nta washaka kubahungabanya ngo bimugwe amahoro. Yibukije ab’i Gatsibo icyivugo “U Rwanda ruratera ntiruterwa” cyavuzwe n’Umwami Cyilima II Rujugira nyuma yo gutsinda ibihugu bine. Yagize ati “Ntabwo ari ibintu tuje tuzanye bundi bushya, uretse ko dufite ubuyobozi bwiza. Ariko…
Nyaminani Innocent mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mbuye mu kagali ka Mbuye, mu mudugudu wa Cyeru arashinganisha ubuzima bwe n’umuryango we bitewe n’umuvandimwe we Mbonabucya Pierre Celestin n’abana be bakomeje kumukorera icyo yita itoteza ngo kugeza ubwo bamubwira ko bazamwiza. Intandaro y’aya makimbirane ni ubutaka bahora bapfa kugeza ubwo ngo hari igihe bigeze kumutera bakamukubitana n’umuryango we bakanamukomeretsa n’umukobwa we. Mbonabucya n’umuryango we bo bahakana ibi birego bakavuga ari ibinyoma Nyaminani aba ahimba kugira ngo abasebye, kuko igihe bamaze baburanira iyo sambu ntacyo bigeze bamutwara
Umukobwa witwa Cyuzuzo Grâce w’imyaka 23 y’amavuko, warimo arangiza amasomo ye muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) i Kigali, yitabye Imana nyuma yo kurohama mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi. Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru nimugoroba ahagana Saa Kumi n’Ebyiri, ahitwa Carnival Beach mu Mudugudu wa Gatwaro, mu Kagari ka Kibuye, mu Murenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi. Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uwo mukobwa yari yagiye gutembera i Karongi ari kumwe na bagenzi be bigana muri CST. Bivugwa ko bari abanyeshuri batanu (5) bagiye gusura uyu mujyi no koga mu kiyaga cya Kivu. Babiri muri bo ari…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwihanangiriza abanyamakuru ba siporo, bibutswa ko ari ubwa nyuma bihanangirijwe ko ubutaha bazajya bahamagazwa bagakurikiranwa. Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru . Ati “Bantu rero mukora ibiganiro bya siporo, mureke guhanganisha abantu, mureke abantu baryoherwe na siporo. Mwe mukora ibiganiro bya siporo, mureke amatiku, guhanganisha abafana, gukurura umwiryane ndetse no gutangaza ibihuha.” Dr. Murangira yifashishije urugero rw’ihangana riherutse kugonganisha abanyamakuru Rugaju Reagan wa RBA na Lorenzo Musangamfura wa SK FM, ahamya ko bakabaye barigiye kuri bakuru babo bari baherutse kwihanizwa.…
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abasore babiri bakekwaho ibyaha Bitanu by’ubugome birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo no kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha. Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, avuga ko abakekwaho ibi byaha by’ubugome, bari hagati y’imyaka 27 na 31 bakoreye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2026 ku cyicaro cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira, asobanura uko aba basore bakoze ibyaha. Agaragaza ko bihamagaza abantu…
Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe ingufu za atomike (RAEB) bari mu Bufaransa aho bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ingufu za nucléaire zifashishwa mu bikorwa bya gisivile. Iyi nama yabaye kuri uyu wa 10 Werurwe 2026 yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, inzego z’imari, abahagarariye inganda zitunganya ingufu za nucléaire n’abahanga muri izi ngufu, barebera hamwe uruhare zagira mu gukemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke n’imihindagurikire y’ibihe. Ubu ingufu za nucléaire zitanga 10% by’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa ku Isi. Umuryango mpuzamahanga ubona ikoreshwa ry’izi ngufu nk’igisubizo kirambye cy’ubuke bw’umuriro kandi kidahumanya ikirere. Mu nama y’Umuryango…
