- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko mu mpeshyi, intanga ngabo ziba zifite ireme, hanyuma bigahinduka mu gihe cy’itumba. Abashakashatsi bo mu Bwongereza, Canada na Denmark basesenguye impagararizi z’intanga z’abagabo 15.581 bo muri Denmark na Florida, bose bari hagati y’imyaka 18 na 45. Ibyo babonye byagaragaje ko ubushobozi bw’intanga bwo kugenda neza (sperm motility), ni ukuvuga ubushobozi bwazo bwo koga no kugera aho zigomba kujya buba buri hejuru cyane mu kwezi kwa Gatandatu no mu kwa Karindwi. Bavuze ko kumenya neza uko izi mpinduka z’ibihe zigira ingaruka ku bwiza bw’intanga z’abagabo bishobora gufasha kunoza uburyo bwo kuvura ibibazo by’uburumbuke. Ibi byatuma igihe cyo…
Umuhanzikazi ukiri muto ariko umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Afrobeats, Ayra Starr, yatangaje abahanzi abona nk’ab’ikirenga muri uyu muziki, aho yashyize imbere Wizkid, Tiwa Savage na Rema. Mu kiganiro yagiranye na radiyo Hot 97, Ayra Starr yavuze abahanzi abona nk’abagize “Afrobeats Big 3” ye bwite, ashimangira ko ari Tiwa Savage, Wizkid na Rema. Uyu muhanzikazi yavuze ko abo ari bo abona bagize uruhare rukomeye mu muziki wa Afrobeats. Yagize ati: “Afrobeats Big 3 yanjye ni Tiwa Savage, Wizkid na Rema. Abo ni bo Big 3 yanjye nyakuri.” Ibi byatunguranye benshi kuko mu busanzwe iyo havuzwe “Afrobeats Big 3”,…
Umuhanzi nyarwanda Kalisa Uzabumwana Sharif, uzwi ku izina rya Shaffy, akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko agiye gutaramira mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, Shaffy yatangaje ko igitaramo cye cya mbere muri uwo mujyi kizaba mu kwezi kwa Gicurasi 2026, anamenyesha ko amakuru arambuye ku bijyanye n’igihe n’aho kizabera azatangazwa mu minsi iri imbere. Shaffy yamamaye mu ndirimbo nka “Akabanga”, “Sukuma”, na “Naruguyemo”, ndetse ni umwe mu bahanzi banyuze mu nzu ifasha abahanzi mu by’umuziki ya Rock Hill. Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mpera za…
Abaturage basabwe kwirinda imvugo zigaragaza ubuhake zirimo kwita abantu ‘Mabuja’ cyangwa ‘Databuja’, kuko zishobora gufatwa nk’izitsikamira uburenganzira bwa muntu ndetse zikaba zishobora no kuganisha ku byaha. Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yagenewe inzego z’umutekano, agamije kubafasha kurushaho gusobanukirwa n’uruhare rwabo nk’ishingiro ry’ubutabera mu gihugu, no kubibutsa akamaro ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Aya mahugurwa yanagarutse ku masuzuma akorwa buri gihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye (UN), hagamijwe kureba ibimaze kugerwaho n’ibigikeneye kongerwamo imbaraga. Umukozi ushinzwe igenzurabikorwa mu muryango RBJ ufasha mu guhuza ubutabera n’abaturage, Rwamurangwa Elwin, yavuze ko buri Munyarwanda afite inshingano zo kwamagana imvugo zose zishobora gupfobya…
Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo, rishyigikiwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) binyuze muri CNVDP-WAZ, ryirukanye Depite Willy Mishiki Buhini wari Perezida w’Inama y’Inararibonye yaryo, nyuma y’amagambo yemera ko iri huriro rifite uruhare mu gitero cya drones cyagabwe mu Mujyi wa Goma. Mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde cyasohotse ku wa 11 Werurwe 2026, uyu mudepite uhagarariye Teritwari ya Walikale Territory mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, yavuze ko abarwanyi ba Wazalendo bari kwisuganyiriza muri Virunga National Park kugira ngo bongere kugaba ibitero bigamije kwisubiza Umujyi wa Goma. Muri icyo kiganiro, Mishiki yanemeje ko igitero…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2026, abaturage benshi batuye i Goma bahuriye mu myigaragambyo yamagana igitero cya drones ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye muri uyu mujyi, basaba ihuriro AFC/M23 kubohora iki gihugu cyose. Mu masaa kumi y’urukerera rwo ku wa 11 Werurwe, drones z’ingabo za RDC zarashe ingo z’abaturage mu gace ka Himbi, zica abasivili batatu barimo Umufaransakazi wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Karine Buisset. AFC/M23 yamaganye iki gitero, igaragaza ko bidakwiye ko umuryango mpuzamahanga ukomeza guceceka mu gihe Leta ya RDC irenga nkana ku masezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri…
Polisi y’u Rwanda (RNP) yakiriye Abapolisi bagize Itsinda RWAFPU3-3, bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Santarafurika (MINUSCA). Aba bapolisi muri ubwo butumwa bari bayobowe na (SP) Bernard Gatete, bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku wa 11 Werurwe 2026. CP Yahya Kamunuga wabakiriye mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda yashimye uko bitwaye mu nshingano bari bamazemo umwaka urenga. Ati: “Mwagiye mu kazi natwe dusigara tugakora nk’uko bisanzwe. Nimuze rero twongere dufatanye dukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’uko byabaranze muri mu butumwa, bikomereze na hano turinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.” Uwaje ayoboye abo Bapolisi…
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, biri mu murongo wo kureba uko ibihugu byombi byarushaho gushimangira umubano mu bya gisirikare. Ni ibiganiro byabaye ku wa 11 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda. Ku ruhande rw’u Rwanda byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa. Mu butumwa RDF yashyize hanze, yavuze ko aba bayobozi baganiriye ku ngingo zifitiye igihugu akamaro, ndetse n’uburyo ubufatanye mu bya gisirikare bwarushaho kwiyongera. Ubu butumwa buvuga ko “Uyu…
Umwongereza Stephen Constantine yagizwe Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ n’iya batarengeje imyaka 23 mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje uyu mutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ishimangira ko iyo myaka yahawe yo gutoza Amavubi izongerwa hashingiwe ku musaruro azatanga. Nyuma y’uko abatoza 688 bagaragaje inyota yo gutoza Amavubi, bagasimbura Umunya-Algeria Adel Amrouche wasezerewe muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’amezi 10 kubera kutuzuza amasezerano y’akazi. Ni inshuro ya Kabiri agiye gutoza iyi kipe, yaherukaga gutoza hagati ya 2014 na 2015, icyo…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Ndayisaba Félicien hamwe n’umugore we Imanishimwe Rebecca, batuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, bakekwaho ibyaha bikomeye birimo kwica abantu, gushyinyagurira no guhisha imibiri y’abishwe. Aba bombi bafashwe ku wa 11 Werurwe 2026, nyuma y’iperereza ryakozwe ku bantu batatu bari baraburiwe irengero. Abo ni Tuyizere Violette w’imyaka 30, Ndayisenga Alexis w’imyaka 25 na Iradukunda Pacifique w’imyaka 21 y’amavuko. Mu iperereza ryakozwe n’abagenzacyaha, basatse urugo rwa Iradukunda Pacifique ruherereye mu Mudugudu wa Akarerangabo, Akagari ka Mukomacara, Umurenge wa Mugombwa. Aho bahasanze ibice by’imibiri by’abantu bataramenyekana…
