- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Ikipe ya APR FC yanyagiye Gasogi United ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2026 wakinwe kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pele Stadium ihita yerekeza muri 1/2. APR FC nk’ikipe yari afite akazi ko gushaka igitego cyo kwishyura yatsinzwe mu mukino ubanza yatangiye isatira cyane binyuze ku ruhande rwariho Mugisha Gilbert na Niyomugabo Claude. Gasogi United yakomeje gukina ubona ifite amabwiriza yo gukinira inyuma cyane bigatuma APR FC iyisanga imbere y’izamu. Abarimo Mugisha Gilbert na Memel Dao bagiye babona uburyo imbere y’izamu bakabupfusha ubusa. Ku munota wa 33 Byiringiro Jean Gilbert yaje gufungura amazamu ku mupira…
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yongeye gutorerwa kuyobora igihugu ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, nk’uko byatangajwe mu majwi y’agateganyo yatangajwe ku wa Kabiri na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Raymond Zéphirin Mboulou. Minisitiri yavuze ko Perezida uri ku butegetsi yatsinze amatora ku majwi angana na 94,82%. Mu bari bahanganye na we harimo abakandida batandatu, barimo Destin Gavet wari watangaje mbere y’ibyavuye mu matora ko ari we watsinze. Nk’uko byagiye bigenda mu matora yabanje, internet yongeye gufungwa mu gihugu hose, mu gihe ingendo nazo zagabanyijwe cyane cyane mu murwa mukuru Brazzaville. Abayobozi batangaje ko abitabiriye amatora bageze kuri 84,65%,…
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yambuye Senegal igikombe cya Afurika cya 2025 igiha Morroco. CAF yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ibinyujije ku rubuga rwayo. Yavuze ko Akanama k’Ubujurire kasanze Sénégal yararenze ku ngingo ya 82 n’iya 84 z’amategeko agenga AFCON, zivuga ko ikipe isohotse mu kibuga cyangwa yanze gukina itabiherewe uburenganzira n’umusifuzi ifatwa nk’itsinzwe, ndetse igahita ihanishwa gutsindwa ibitego 3-0. Yavuze ko yahise ifata icyemezo cyo gutesha agaciro intsinzi ya Sénégal, iyihanisha gutsindwa ibitego 3-0, maze Morocco ihita yegukana igikombe ku mugaragaro. Umukino wa nyuma w’iki gikombe cya Afurika cta 2025 wabaye tariki ya 18 Mutarama…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 11 barimo n’umunyamategeko akaba ari na Noteri wigenga, bafashwe bagurisha imitungo itimukanwa y’abantu irimo amazu n’ubutaka bifite agaciro karemereye, hari aho bafatiwe mu cyuho bagurisha umutungo wa miliyari imwe, najo bagurishaga ufite agaciro ka miliyoni 800Frw. Muri aba bantu berekanwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, harimo abagore batatu n’abagabo 7, aho bakurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana bakaba barafashwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, bafatiwe ahantu hatandukanye. Aba baregwa gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo,kwiyitirira umwirondoro, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya,gukoresha inyandiko mpimbano n’iyezandonke. RIB isobanura ko…
Polisi ya Nigeria yatangaje ko abantu 23 bapfuye abandi 108 barakomereka nyuma y’ibisasu bikekwa ko byaturikijwe n’abiyahuzi mu Mujyi wa Maiduguri uri mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria. Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze rya Polisi kuri uyu wa Kabiri byagaragaje ko imibare y’abagizweho ingaruka n’ibyo bitero iri kugenda yiyongera nyuma yuko ubwo bwiyahuzi bubaye ku wa 16 Werurwe 2026. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’ubutabazi i Maiduguri, Sirajo Abdullahi yavuze ko abo biyahuzi bagabye ibitero ubwo bari bageze ku irembo ry’ibitaro bya Kaminuza ya Maiduguri no ku masoko abiri yo muri utwo duce. Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, Nahum…
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano ya Iran, Ali Larijani, yiciwe mu gitero cyagabwe i Tehran mu ijoro ryakeye. Minisitiri Katz yanasobanuye ko Umuyobozi w’umutwe wa Basij ushamikiye kuri Leta ya Iran, Gholamreza Soleimani, na we yiciwe muri iki gitero. Yagize ati “Larijani n’umuyobozi wa Basij bishwe mu ijoro, basanga i kuzimu umuyobozi wa gahunda y’abicanyi, Khamenei, n’abandi bo mu ihuriro ry’abagizi ba nabi.” Igisirikare cya Israel, IDF, cyemeje ko cyiciye Larijani mu gitero kidahusha cyashingiye ku makuru y’urwego rw’ubutasi ubwo yari mu mujyi wa Tehran, gishimangira ko muri iki gihe yakoraga nk’umuyobozi wa Iran.…
Kidelenka ni agace gaherereye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo. Muri aka gace hagaragara urujya n’uruza haberamo udushya twinshi bitewe n’uko kagaragaramo inzererezi n’indaya nyinshi Benshi mu bazi mu Kidelenka bavuga ko ari ahantu hadasanzwe ndetse nta n’uwakeka ko ari mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’imiterere yaho ndetse n’ibihabera. Iyo utembereye mu Kidelenka uhabona inzu ziciriritse yewe zinubatswe mu Kajagari, utubari ducuruza inzoga zitandukanye zirimo n’izitujuje ubuziranenge n’indaya nyinshi cyane tutanagira ubwiherero. Benshi bemeza ko aka gace kadasanzwe kuko kagaragaramo indaya nyinshi zigurisha ku mafaranga 1000 gusa no ku buntu ku waziguriye agacupa. Kwibirwa…
Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje ko u Burusiya bwemeye kutongera kohereza Abanyakenya mu ntambara yo muri Ukraine. Ubu butumwa yabutangiye i Moscow kuri uyu wa 16 Werurwe 2026 nyuma yo kuganira na mugenzi we wo mu Burusiya, Sergei Lavrov. Minisitiri Mudavadi wari wicaranye na Lavrov, yavuze ko hashingiwe ku biganiro impande zombi zagiranye, Abanyakenya “ntibazongera kwemererwa kujya mu gisirikare” cy’u Burusiya. Muri Gashyantare 2026, inzego z’iperereza za Kenya zatangaje ko Abanyakenya barenga 1000 binjijwe mu gisirikare cy’u Burusiya, bajyanwa mu ntambara yo muri Ukraine. Leta ya Kenya ivuga ko Abanyakenya 27 barwaniraga muri…
Umuririmbyi Element EleéeH, ubifatanya no gutunganya indirimbo, yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere yahurijeho abahanzi mpuzamahanga bakomeye barimo Ruger, Kizz Daniel, Qing Madi n’abandi. Yabitangaje bwa mbere ubwo yaganiraga na Radio Salus mu kiganiro cyayo “Salus Relax”, mbere y’uko muri uku kwezi ataramira i Huye, aho iyi Radiyo ikorera. Element yavuze ko iyi album izaba iriho hagati y’indirimbo umunani n’icumi, hakazagaragaraho abahanzi mpuzamahanga bakomeye bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo. Ati “Ndasohora album muri uyu mwaka. Ndi kuyikoraho. Ishobora no gutinda nkayisohora umwaka utaha. Ibaze indirimbo umunani cyangwa icumi. Biraza gufata umwanya uhagije…
Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yataye muri yombi abantu 50 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe buzwi ku izina ry’ubunyogosi, bafatiwe mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye ubwo bari bahuriye hamwe bagiye guhembwa amafaranga y’akazi bari bamaze iminsi bakora mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aya makuru yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Werurwe, nyuma y’uko abaturage babonye imodoka za Polisi zitwara abantu benshi mu masaha ya nijoro, bamwe bakeka ko ari abafashwe mu mukwabu usanzwe ukorwa mu guhashya ibyaha. Umwe mu baturage wahaye amakuru Imvaho Nshya yagize ati: “Hari abantu twabonye imodoka za Polisi…
