- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Abantu babiri bishwe n’ibisasu Iran yarashe muri Israël ihorera urupfu rwa Ali Larijani wari Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo wiciwe mu gitero cyagabwe i Tehran, mu gihe igitero cya Israel cyo cyahitanye Minisitiri ushinzwe ubutasi. Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yatangaje ko mu bitero bagabye mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe hapfiriyemo Minisitiri w’Ubutasi wa Iran wtwa Esmail Khatib. Kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Werurwe 2026, ibisasu bya misile byumvikanye mu bice bitandukanye bya Israël birimo n’umurwa mukuru Tel Aviv, ahabaruwe abantu babiri bapfuye. Ibi bitero kandi bigamije guhorera Gholamreza Soleimani, Umuyobozi w’umutwe wa Basij ushamikiye kuri Leta…
Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR ryatangaje ko ryambuye inshingano z’ubushumba abapasiteri n’ababwirizabutumwa ryari ryarahawe abagera kuri 35, bitewe n’uko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi babihamijwe n’inkiko. Ibyo byanyujijwe mu itangazo rigenewe abanyetorero ryashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe ku itariki 18 Werurwe 2026. Ni itangazo rigaragaza ibyashingiweho hafatwa icyo cyemezo ndetse n’urutonde rw’abantu 35 bari abapasiteri n’ababwirizabutumwa ba ADEPR mbere ya Jenoside barimo na Pasiteri Jean Uwinkindi wakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwo rutonde rugaragaza ko abariho bose hamwe 35 bari barahawe inshingano mu itorero na…
Nyamasheke: Hari umugabo w’imyaka 44 ushakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore bari babyaranye rimwe. Ni uwo mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gako umurenge wa Kagano ho mu karere ka Nyamasheke, arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore we. Tuyizere Serathiel akekwaho kwica Bemera Elizabeth w’imyaka 36 y’amavuko, byabaye ku itariki ya 17 Werurwe, 2026. Amakuru twamenye ni uko uriya mugabo n’umugore babanaga batarashyingiranywe byemewe n’amategeko, kandi bari bafitanye umwana umwe w’umukobwa. Bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, ngo umugabo yashakaga kugurisha inzu ngo ajyende umugore akabyanga. Amakuru avuga ko uyu ukekwaho kwica umugore we yari amaze nk’amezi abiri afunguwe, yari…
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 werurwe 2026, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe umugabo w’imyaka 43, ufite udupfunyika tw’urumogi dupima ibiro bisaga bitadatu (6), ari kurukwirakwiza mu baturage. Uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Bucuzi, akagali ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze aho yavuze ko arukura mu gihugu cy’abaturanyi, agakoresha inzira zitemewe kugeza ageze mu karere ka Musanze ari naho atuye. Polisi y’u Rwanda ivuga ko iki gikorwa uyu mugabo yakoze ari insubiracyaha kuko muri 2022, we (uwafashwe), nyina n’umuvandimwe we bahamijwe n’urukiko ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, baza gukatirwa igihano…
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko wo mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi, yasanzwe mu ishyamba yapfuye, hakekwa ko yaba yishwe n’abajura. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ntora, mu Kagari ka Ruhango, mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku WA Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026. Abaturage bavuga ko nyakwigendera bamusanganye igikomere ku jisho no mu mutwe bisa nk’aho yakubiswe inyundo, bigakekwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana cyangwa abajura. Bakomeza bavuga ko nyakwigendera basanze abamwishe bamwambuye imyenda yose asigarana akambaro k’imbere…
FC Barcelona yanyagiye Newcastle United ibitego 7-2, Liverpool itsinda Galatasaray ibitego 4-0 zombi zigera muri ¼ cya UEFA Champions League. Iyi mikino yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026. Umukino wa Barcelone na Newcastle wari utegerejwe cyane kuko ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1. Urugendo rwo muri Espagne ntirwahiriye iyi kipe yo mu Bwongereza kuko ku munota wa gatandatu gusa, Raphinha yari afunguye amazamu. Uyu Munya-Brésil yatsinze ibitego bibiri we na Robert Lewandowski, mu gihe ibindi byatsinzwe na Lamine Yamal, Marc Bernal, na Fermín López. Impozamarira za Newcastle zatsinzwe na Anthony Elanga. Umukino warangiye FC…
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly yashyikirije Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Senegal binyuze mu itangazo bashyize hanze. Minisitiri Mukazayire na Perezida Diomaye Faye bagiranye ibiganiro byibanze ku nyungu u Rwanda na Senegal bihuriyeho mu birebana n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Izo nyungu zagarutsweho zirimo izo guteza imbere urubyiruko, iterambere ry’ubukungu ndetse n’ibirebana na kandidatire ya Louise Mushikiwabo u Rwanda rwatanze ngo akomeze kuyobora OIF. Minisitiri Mukazayire akomeje uruzinduko mu bihugu by’inshuti atwaye ubutumwa bwa Perezida…
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yijeje gushyigikira Ikipe ya Al-Hilal SC kugira ngo izitware neza mu mukino wa ¼ wo kwishyura izahuramo na RS Berkane ku Cyumweru, muri Stade Amahoro. Uyu mukino uzabera i Kigali guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, nyuma y’uko ubanza wabereye muri Maroc warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Al-Hilal SC yo muri Sudani, iri gukina muri Shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 ndetse ikaba yakirira imikino yayo mpuzamahanga muri Stade Amahoro, izaba ishaka kugera muri ½ cya CAF Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Ni ubwa mbere…
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumvikanye gufata ingamba zifatika mu kubahiriza amasezerano y’amahoro byasinyiye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize. Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika. Yibandaga ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho. Tariki ya 4 Ukuboza 2025, ibi bihugu byombi byasimangiye aya masezerano, byongeraho ingingo y’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu, bwibanda ku bucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubaka ibikorwaremezo. Amasezerano ya Washington asaba Leta ya RDC gusenya FDLR ariko ntiyabyubahirije. U Rwanda rwagaragaje ko…
Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru usoza igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan (EIDIL FITRI 2026) uzaba ku wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026. RMC yakomeje itangaza ko isengesho ryo kuri uwo munsi mukuru uzwi nk’ilayidi wa EIDIL FITRI ku rwego rw’Igihugu rizabera i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium ku wa 20 Werurwe 2026 guhera Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo. Itangazo ryashyizweho umuko na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa ryakomeje riti “Ubuyobozi bukuru buboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu n’Abanyarwanda bose muri rusange umunsi mukuru mwiza wa EIDIL FITRI.” Ubusanzwe igisibo cya Ramadhan ni…
