- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Abimukira bagera ku 18 baba-nyafurika bapfiriye mu nyanja y’Ubuhinde ubwo bageragezaga kugera ku kirwa cya Mayotte nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano n’izishinzwe ubutabazi muri iyo nyanja. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Werurwe 2026 ubwo ubwato bwari butwaye abanyafurika bagera ku 50 bwakubitwaga n’umuyaga wo mu nyanja bigateza bamwe kurohama ubwo berekeza ku kirwa cya Mayotte giherereye mu gihugu cya Comoros, ikirwa kiri mu nyanja y’Ubuhinde. Minisitiri w’imbere mu gihugu cya Comoros, Mohamed Ahamada Assoumani, yemeje iyi mpanuka avuga ko imibiri y’ababonetse yagejejwe mu buruhukiro. Inzego z’umutekano za Comoros zavuze ko nubwo ibihugu abo bimukira baturukagamo bitaramenyekana…
Abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Bruce Melodie, Meddy ndetse n’itsinda rya Alicia & Germaine, bari mu bahataniye ibihembo bikomeye bya Africa Golden Awards 2026, bihuriza hamwe ibyamamare byo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo. Aya marushanwa mpuzamahanga agamije guha icyubahiro abantu n’ibigo bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere Afurika mu nzego zitandukanye zirimo ubuhanzi, ubucuruzi, siyansi, siporo ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza. Muri Africa Golden Awards, hahembwa abagaragaza udushya, iterambere rirambye n’ibikorwa bifite akamaro ku muryango mugari, bigafasha no guteza imbere ubufatanye bugamije kuzamura umugabane wa Afurika. Ibi bihembo bizatangwa ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, aho abahanzi, aba-DJ, ababyinnyi n’abandi baturutse mu…
Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC) watangaje ko ingabo za Israel zishe Umuvugizi wawo, Gen Ali Mohammad Naeini, mu gitero cyagabwe i Tehran mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira uwa 20 Werurwe 2026. Igisirikare cya Israel cyatangaje ko Gen Naeini yari amaze imyaka ibiri ari umuyobozi ushinzwe kwamamaza icengezamatwara rya IRGC mu Burasirazuba bwo Hagati, ryari rigamije ahanini gushishikariza imitwe yitwaje intwaro guhungabanya umutekano w’Abanya-Israel. Umutwe wa IRGC ni wo ukomeje guhangana bikomeye n’ingabo za Israel n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva intambara yatangira tariki ya 28 Gashyantare. Amerika na Israel bihamya ko byasenye ibirindiro byawo byinshi muri…
Ku wa Kane tariki 19 Werurwe 2026, Umutwe Udasanzwe w’Ingabo za Iran (IRGC) wemje ko warashe indege y’intambara ya Amerika yo mu bwoko bwa F-35, yihutira kugwa ku birindiro byari hafi nyuma yo kwangirika cyane. Mu itangazo IRGC yashyize hanze, yavuze ko “uko byagendekeye iyi ndege y’intambara ntabwo biramenyekana ndetse biri gukorwaho iperereza, ariko kuba yashya burundu byo birashoboka cyane.” Umuvugizi w’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, Capt. Tim Hawkins yatangaje ko umupilote wari utwaye iyi ndege yabashije kuyigwisha ku birindiro byari hafi aho, ikimara kuraswa, ubu akaba ameze neza. Ntibavuze niba iyi ndege yarashwe n’imbunda zo ku butaka,…
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 38 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi wo gusoza igisibo gitangatifu cya Ramadahn (Eidil Fitri). Ni amafaranga byatangajwe ko yakusanyijwe binyuze mu ituro ryitwa ‘zakatul Fitri’ hagamijwe ko abatishoboye na bo babona amafunguro abafasha kwizihiza neza uwo munsi. Ubwo yagezaga ubutumwa bwa RMC ku bayisilamu bitabiriye isengesho ryo gusoza Ramadhan,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sibomana Salimu yashimangiye ko mu gukusanya ayo mafaranga haba hagamijwe kwifatanya n’abatishoboye gusangira ibyishimo. Ati:” Mu gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan, umuryango w’abayislam mu Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo…
Mufti w’u Rwanda Musa Sindayigaya yasabye abayisilamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa byiza nubwo basoje igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan. Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, mu isegesho ryo gusoza uko kwezi ibizwa nka Eidil Fitri ku bayisilamu ku rwego rw’Igihugu bikaba byabereye i Nyamirambo kuri Pele Stadium. Mufti Sindayigaya yabwiye Abasilamu ko igisibo bari bamaze ukwezi ari nk’ingando cyangwa umwiherero bityo bikwiye kubafasha gukomeza gukora ibyiza. Ati “Kuba tugisoje ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byiza, ntitugomba guhagarika gusenga, gufasha abatishoboye, ahubwo umunyabwenge agikuramo imbaraga.” Yakomeje ati “Ibikorwa byiza ni ibikorwa bikomeza, ntabwo ari…
Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions cyatangaje ko cyatangiye gutegura uburyo bw’ikoranabuhanga buzatuma gikora ubugenzuzi muri bisi zose z’i Kigali mu gihe ziri mu rugendo ku buryo bizakemura amakosa yose akigaragara. Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin yavuze ko nyuma y’amezi make icyo kigo gitangiye gukora hari amakosa kigenda kibona mu bugenzuzi ku buryo ikoranabuhanga ari ryo ryabikemura kuko ryo rizajya ribera hose icyarimwe. Yavuze ko rizaba ririmo ibice byinshi harimo ibijyanye na camera zizajya zifata amashusho y’ibibera mu modoka byose zihite ziyohereza mu gihe cy’urugendo. Ati “Izo camera zizajya ziduha…
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko kuva ku wa 1 Mutarama 2025 kugeza ku wa 18 Werurwe 2026, ibiza birimo imvura nyinshi, inkangu n’inkuba byishe abantu 207 mu gihugu hose. Ibi MINEMA yabitangaje ku wa 18 Werurwe 2026. Raporo igaragaza ko abantu bakomerekejwe n’ibiza ari 432, inzu 2.341 zirangirika, izindi 35 zisenyuka burundu. Amatungo yatwawe n’imyuzure akaburirwa irengero arimo inka 105 n’andi matungo 50. Ibihingwa byari ku buso bwa hegitari 252,5 byo byarengewe n’amazi y’imvura, ndetse hangirika amashyamba yari ku buso bwa hegitari 58. Iyi raporo kandi igaragaza ko ibikorwaremezo byagizweho ingaruka n’ibiza birimo ibyumba by’amashuri 157, imihanda 52,…
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yatangaje ko ibikorwa byo kugerageza kwiba amabanki n’ibigo by’imari mu Rwanda byagabanyutse kuko byageze kuri 3000 bivuye ku bikorwa by’ubujura 5000. Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 19 Werurwe 2026 nyuma y’ikiganiro kuri politiki y’ifaranga n’ubutajegajega bw’imari. Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko BNR yamenye ibikorwa by’ubujura byageragejwe muri Equity Bank Rwanda ndetse bikiri gukurikiranwa, yirinda kugaragaza ingano y’amafaranga avugwa muri iyi dosiye. Yasobanuye ko hari ubujura bugeragezwa kuri banki zitandukanye bitewe n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ariko ibikorwa byo kugerageza kwiba banki zitandukanye byagabanyutse mu 2025 ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Ati “Kubera gukoresha ikoranabuhanga tubona…
Dr Habineza Frank uyobora Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) akaba n’Umusenateri mu Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) mu gihe cy’amezi atandatu. Yatorewe mu Nteko rusange ya NFPO, yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, aho yasimbuye Depite Muzana Alice wo mu Ishyaka PSD, wari kuri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2025. Dr. Habineza azungirizwa na Ingabire Neema Eugenie, wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demukarasi, UDPR, mu gihe Depite Gisagara Theoneste yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iryo Huriro. Nk’uko amabwiriza y’uru…
