- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Abaturage bo mu Kagari ka Kinunga, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke bashenguwe n’urupfu rw’umwana w’imyaka 12 witwa Gisa Christophe wapfuye yiyahuye, bigakekwa ko yari afite ihungabana. Umwe muri abo baturage utuye mu Mudugudu wa Mukarange, yabwiye bvnrwanda ko uyu mwana wiyahuye yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku Ishuri Ribanza rya Bunyangurube, akaba yabaga kwa sekuru ubyara se. Uyu muturage ahamya ko impamvu bakeka ko uyu mwana yiyahuye ari ihungabana, ni uko yakuriye mu buzima bukakaye nyuma yo kubyarwa na nyina na we wari ukiri umukobwa muto nyuma yo guterwa inda n’umusore akanga kubana na we nubwo yemeraga…
Rogers Mmari wari umupolisi wa Tanzania ukorera mu gace ka Iringa, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no kwica uwakekwagaho kwiba telefone. Amakuru dukesha The Citizen avuga ko icyaha cyo kwica Rogers Mmari yahamijwe yagikoze mu Ukuboza 2024, nyuma yo gukubita no kwica umusore witwaga Nashoni Kiyeyeu. Ku wa 14 Ukuboza 2024 nibwo uyu mugabo wakoreraga kuri sitasiyo ya polisi ya Ipogolo yakiriye amakuru ko Kiyeyeu yibye telefone. Nyuma yo gutabwa muri yombi, Rogers Mmari ngo yakubise uyu musore bikabije ndetse bimuviramo ibikomere. Nyuma Kiyeyeu yasanzwe yataye ubwenge, ndetse aza gupfa ubwo yari agejejwe ku bitaro…
Guverinoma y’u Budage yatangaje ko yamaze gukura by’agateganyo abakozi bayo ba Ambasade mu gihugu cya Niger, bitewe n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje guterwa n’imitwe y’iterabwoba ikomeje kwiyongera muri icyo gihugu. Ni ibyatangajwe na Guverinoma y’u Budage ku wa 21 Werurwe 2026 ivuga ko icyo cyemezo cyo gukura abakozi ba ambasade yabo muri Niger gifitanye isano n’ibibazo by’umutekano muke ukomeje kwiyongera muri icyo gihugu ndetse ko abanyamahanga baturuka mu bihugu by’i Burayi na Amerika ko ari bo ingaruka z’ibyo bibazo zigeraho cyane. Igihugu cy’u Budage gifashe iki cyemezo cyo gukura abakozi bacyo muri Niger nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zategetse…
Umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abaturage 50 bo muri teritwari ya Mambasa, intara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 15 Werurwe 2026. Ku wa 20 Werurwe, sosiyete sivili ikorera muri Ituri yatangaje ko hagati y’ayo matariki, uyu mutwe wishe abaturage 35 mu gace ka Muchacha, wica abandi 15 muri Babesua, utwika inzu nyinshi, usahura n’imitungo. Iyi sosiyete sivili yatangaje ko abaturage bo mu midugudu myinshi ikoze ku muhanda munini wa ‘RN4’ bahungiye muri santere ya Mambasa na Niania kandi ko babayeho nabi kubera ko ibikorwa byabatungaga birimo ubuhinzi n’ubucukuzi…
Rogers Mmari wari umupolisi wa Tanzania ukorera mu gace ka Iringa, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no kwica uwakekwagaho kwiba telefone. Amakuru dukesha The Citizen avuga ko icyaha cyo kwica Rogers Mmari yahamijwe yagikoze mu Ukuboza 2024, nyuma yo gukubita no kwica umusore witwaga Nashoni Kiyeyeu. Ku wa 14 Ukuboza 2024 nibwo uyu mugabo wakoreraga kuri sitasiyo ya polisi ya Ipogolo yakiriye amakuru ko Kiyeyeu yibye telefone. Nyuma yo gutabwa muri yombi, Rogers Mmari ngo yakubise uyu musore bikabije ndetse bimuviramo ibikomere. Nyuma Kiyeyeu yasanzwe yataye ubwenge, ndetse aza gupfa ubwo yari agejejwe ku bitaro…
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yakiriye abayobozi bakuru b’ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani bashimangira ko batazibagirwa ubufasha bahawe n’u Rwanda. Yabakiriye kuri uyu wa Gatandatu mbere y’uko iyi kipe ikina na RS Berkane mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cya CAF Champions League kuri iki Cyumweru saa kumi n’ebyiri muri Stade Amahoro. Aba bayobozi ba Al Hilal SC yo muri Sudani bari barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe, Hisham Hassan Al-Soba’at, ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibijyanye na siporo, Eng. Muhammad Ibrahim Al-Alaiki; Umubitsi Alim Al-Din Muhammad Abdullah; Umuyobozi ushinzwe imibanire Fadel Hussein Abdul…
Imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Huye yasenye ikiraro cyo mu kirere gihuza Akagari ka Gasumba ko mu Murenge wa Maraba n’Akagari ka Karambi mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, cyari cyarubakishijwe ingengo y’imari ya miliyoni 59 Frw. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Werurwe 2026, nyuma y’ imvura nyinshi yaguye. Iki kiraro cyasenyutse cyubatse hejuru y’umugezi wa Mwogo, gihuza Maraba na Kigoma, hafi ya santere ya Karambi. Abakoreshaga iki kiraro bavuze ko cyubatswe kubera ibiza byatumaga abo hakurya no hakuno batabasha kugenderana, ndetse n’ababigeragezaga huzuye, bagatwarwa n’amazi. Nyiraminani Concessa, utuye mu…
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, i Kigali mu Ntare Arena habereye Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi. Madamu Jeannette Kagame yaganirije abitabiriye iyi Nama iri jambo rikurikira ryuje impanuro: “Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’Umuryango RPF- Inkotanyi, Ba Nyakubahwa, Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije b’Umuryango RPF-Inkotanyi, Ba Mutima w’Urugo kandi w’Umuryango, Ntore z’Umuryango, Muraho neza! Mbanje kubasuhuza kandi mbifuriza ukwezi kwiza kwahariwe kwizihiza umugore! Nejejwe no kongera guhura namwe muri iyi Nama Nkuru y’Urugaga rw’Abagore, yahawe insanganyamatsiko itwibutsa ko umugore ari umusingi w’umuryango. Duheruka guhura mu nama nk’iyi mu myaka itanu ishize;…
Mu gihe benshi bamuzi ku ruhando rwa Cinema, Sandra Ishimwe wamamaye muri filime y’uruhererekane izwi nka ‘City Maid’ arimo kwagura urugendo rwe mu bijyanye n’itangazamakuru, aho yatangije ‘Podcast’ yise “The Mind Shift” akorana na mugenzi we Clement. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Sandra yasobanuye ko iyi ‘Podcast’ atari ibiganiro bisanzwe gusa, ahubwo izaba ari urubuga rufasha abantu guhindura imitekerereze, kubona amahirwe, no gutekereza ku buryo bushya ku buzima bwa buri munsi. Ati: “The Mind Shift ni urubuga rwacu rwo kuganira ku bitekerezo bishya. Tuzajya tuganira ku ngingo zitandukanye zigamije guhindura imitekerereze, guha abantu ubumenyi butandukanye, no kubereka amahirwe ari…
Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports,Kwizera Olivier yasimbuye Ntwari Fiacre mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi yitegura gukina imikino ya FIFA Series 2026. Ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubwo Amavubi yahamagaraga abakinnyi azifashisha muri iyi mikino ya FIFA Series 2026 abantu batunguwe no kutabonamo Kwizera Olivier. Mu kiganiro n’itangazamakuru Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,Shema Fabrice yahise asaba ko yakongerwa mu bandi bakinnyi gusa umutoza w’Amavubi,Stephen Constantine yerekana ko bidakwiye kuko Eric Nshimiyimana umwungirije afite impamvu atamuhamagaye. Kuri ubu noneho Kwizera Olivier yongewe mu bandi bakinnyi nkuko n’ubundi byemejwe na Perezida wa FERWAFA aganira na Televiziyo Rwanda. Ubwo yari abibajijweho yagize ati:”Naganiriye…
