- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria David Adeleke, ukoresha izina rya Davido ku rubyiniro, yatangaje ko ashingiye ku bunararibonye amaze kugira mu gihe amaze mu rugendo rwe rwa muzika, yamaze kureka kwiruka inyuma y’ibihembo bya Grammy bifatwa nk’ibya mbere bikomeye mu muziki w’Isi. Aganira na Eddie Kadi mu kiganiro cyitwa Official UK Afrobeats Chart Show, Davido yavuze ko yageze kuri byinshi mu mwuga we, agataramira ku Isi hose, ahabwa n’amashimwe harimo no kwemererwa guhatana kenshi muri ibi bihembo mu myaka itatu yikurikiranya ishize dore ko kuba umwe mu babihatanira na byo ubwabyo bitaba byoroshye. Ati “Singishishikajwe n’ibihembo bya Grammy cyangwa gushimwa n’abo mu Burengerazuba…
Umuhungu wigaga muri Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubunenyingiro ishami rya Tumba mu Karere ka Rulindo n’inkumi bivugwa ko yari yamusuye, basanzwe bapfuye. Uyu musore yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo amanitse mu nzitiramibu ndetse n’uwo mukobwa wari waje kumusura na we aryamye hasi yapfuye. Ibyo byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026 aho uwo umuhungu yari acumbitse hafi y’iryo shuri. Uwo muhungu yigaga mu mwaka wa mbere w’ibijyanye na ‘Information Technology’ muri RP Tumba College gusa uwo mukobwa wari wamusuye ntibiramenyekana niba na we yari umunyeshuri. Abahageze basanze bari bifungiranyemo imbere hariho n’ingufuri. Uwo muhungu yari umunyeshuri wacu ariko…
Abahinde batuye mu Rwanda bahuriye mu imurikabikorwa ryari rigamije kwereka Abanyarwanda n’abandi banyamahanga batuye mu gihugu ibyiza bigize umuco wabo, imirimo bakora n’uburyo bakomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abahinde benshi batuye mu Rwanda, abikorera, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abandi bashakaga kumenya byinshi ku muco n’imibereho y’Abahinde.Byabaye ku wa 22 Werurwe 2026 muri Camp Kigali aho muri Leta 28 zigize u Buhinde, 15 muri zo zamuritse imico itandukanye yazo binyuze mu mbyino, indyo, imigenzo yabo n’ibindi bitandukanye.Mu byamuritswe harimo imyambaro ya gakondo, ibiribwa by’umuco w’u Buhinde, imbyino n’indirimbo gakondo, byose bigamije kugaragaza ubukire bw’umuco w’Abahinde…
Umuraperi Nicki Minaj yajyanywe mu rukiko na Sosiyete yitwa 24/7 Productions, imushinja kuyambura ibihumbi 275 by’amadolari ya Amerika. Ni amafaranga bavuga ko bahaye uwo muhanzi w’ikirangirire kugira ngo ayifashishe mu bijyanye no gutegura no gutunganya ibikorwa by’ibitaramo bibiri yakoze. Ikinyamakuru cya TMZ cyatangaje ko gifite inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Nicki Minaj yarezwe binyuze muri sosiyete ye yitwa Pink Friday Productions. Uwo muraperi, akaba ashinjwa gukorana na 24/7 Productions bwa mbere mu mwaka wa 2022 mu bihembo bya MTV Video Music Awards. TMZ ikomeza ivuga ko mu mpapuro zashyikirijwe urukiko, iyo sosiyete yerekanye ko yafashije Nicky Minaj serivisi zo gutambutsa amashusho…
Uwizeyimana Laurent w’imyaka 35 wari utuye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato na Iyakaremye Emmanuel w’imyaka 45 wari utuye mu Mudugudu wa Nyarusange,Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba bagwiriwe n’ikirombe c’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Cyato. Umuturage wo mu Mudugudu wa Nkomero, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato byabereyemo, avuga ko abo bombi, bikekwa ko bari kumwe n’abandi, bitwikiriye ijoro mu mvura nyinshi bajya gucukura bitemewe amabuye y’agaciro ya koluta asanzwe ahacukurwa, muri zone ya Kampani yitwa Pyramide mu Rugogo, ikirombe kibatengukiraho barapfa. Ati: “Byamenyekanye mu ma saa cyenda z’urukerera, ubwo abo dukeka ko bari kumwe…
Nyuma y’imyaka myinshi y’uburwayi butamworoheye, Céline Marie Claudette Dion wamenyekanye nka Céline Dion agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa nkuko byemezwa n’ibinyamakuru binyuranye byandika ku myidagaduro. Ibinyamakuru by’imyidagaduro ku Isi byamaze kwemeza ko Céline Dion ategerejwe gutaramira i Paris hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2026. Ni ibitaramo Céline Dion yifuza gukorera mu Bufaransa kuko yari yarateguje kuhataramira mu 2020 ubwo yakoraga ibitaramo byo kumvisha abakunzi be album yise ‘Courrage’ icyakora biza guhagarikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Mu gihe yiteguraga gusubukura ibi bitaramo, mu 2022 Céline Dion yafashwe n’uburwayi bwa ‘Stiff Person Syndrome (SPS)’ bwatumye amara igihe ari…
Abasirikare 66 baguye mu mpanuka y’indege y’ingabo zirwanira mu kirere muri Colombia. Iyi ndege yahanutse ubwo yari mu majyepfo y’igihugu, hafi y’umupaka wa Peru. Ibi ni ibyatangajwe n’inzego z’ubutabazi, zigaragaza ko 57 barokotse bahise bajyanwa mu bitaro biro hafi aho, abandi batatu bagishakishwa. Iyi ndege yahanutse ku wa 23 Werurwe 2026, ubwo yari ikimara guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Puerto Leguizamo. Yari itwaye abantu 128, barimo ingabo zirwanira mu kirere 11, abasirikare 115 n’abapolisi babiri. 57 barokotse ndetse 30 muri bo ntabwo bakomeretse bikabije. Amashusho yakwirakwiye hirya no hino agaragaza ko abaturage baturiye agace iyi ndege yaguyemo babanje gukora ibikorwa…
Raporo y’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe igaragaza ko mu matariki ya mbere ya Werurwe 2026, imvura yiyongereye ugereranyije n’uko byabaga bimeze muri Werurwe mu yindi myaka yashize, aho nk’uturere twa Karongi, Ngororero, Nyamasheke, Rusizi na Bugesera ariho haguye imvura nyinshi ugereranyije n’ahandi mu gihugu. Ibi ni ibikubiye muri raporo igaragaza uko imvura yaguye guhera tariki ya 11 kugeza tariki ya 20 Werurwe 2026. Iyi raporo igaragaza ko mu gihugu ahaguye imvura nyinshi haguye imvura ingana na milimetero 145.5 naho ahaguye nke hakaba haraguye ingana na milimetero 24.5. Meteo Rwanda kandi yateguje indi mvura nyinshi mu mpera za Werurwe 2026 ubwo ni guhera…
Ikigo gicuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi muri Afurika cya Spiro, cyiyemeje gufasha Abanyarwanda kuryoherwa n’imikino ya FIFA Series, aho abanyamahirwe batatu bazatsindira moto. Kuva ku wa Kane, tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026, ku bibuga bya Kigali Pelé Stadium na Stade Amahoro, hazaba hari kubera irushanwa rya gicuti ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ari ryo FIFA Series 2026. Mu gushaka abafatanyabikorwa baryo, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ryakoranye na Spiro mu rwego rwo gufasha abantu kwishima no kungukira muri iri rushanwa, birenze kureba imikino y’ibihugu bizitabira. Mu kiganiro Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Spiro, Emmanuel Aremoh…
Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, yitegura irushanwa rya FIFA Series 2026, batangiye umwiherero kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2026 bahita banatangira imyitozo. Abageze mu mwiherero, ni abakina imbere mu Gihugu n’abandi bamwe bakina hanze y’Igihugu barimo n’abazaba bakinira Amavubi ku nshuro yabo ya mbere. Abakinnyi bashya bose bahamagwe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu, bakoranye na bagenzi babo iyi myitozo. Amavubi ari mu itsinda A aho ari kumwe na Grenada bazakina umukino wa mbere, Estonia na Kena. Iri tsinda rizakinira kuri Stade Amahoro tariki ya 27 Werurwe 2026. Itsinda B ririmo Macau, Aruba, Tanzania na Liechtenstein. Iri rizakinira kuri…
