Author: Bvn Rwanda News

Umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura zizwi nka NCDs, mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Bagahirwa Irène, yavuze ko imibare y’abarwara amenyo igenda igabanuka nyuma y’ubukangurambaga bukorwa cyane cyane mu bigo by’amashuri. Ibi yabitangaje ku wa 27 Werurwe 2026, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zo mu kanwa wabereye mu Karere ka Gasabo muri G.S Bumbogo. Yagize ati “Uburwayi cyane cyane gucukuka kw’amenyo bwaragabanutse buva kuri 45% bugera kuri 16%, mu gihe abagiraga uburibwe buturuka ku isuku nke bavuye kuri 44% bagera kuri 7% kandi twifuza ko isuku yo mu kanwa yaba umuco mu bigo by’amashuri.” Umuyobozi…

Read More

Sarah Sanyu wamamaye muri Korali ‘Ambassadors of Christ’ amazemo imyaka 20, agiye gutangira umuziki nk’umuhanzi ku giti cye ndetse ahita anateguza igitaramo na album ye ya mbere. Ibi Sarah Sanyu yabigarutseho mu kiganiro, ubwo yemezaga ko nyuma yo gushyira ku ruhande akazi kamwimaga umwanya agiye gutangira umuziki nk’umuhanzi ku giti cye. Ni icyemezo afashe nyuma y’imyaka itandatu cyane ko nyuma y’igihe aririmba muri korali, ubwo Covid-19 yadukaga mu 2020 aribwo yakoze indirimbo ye ya mbere. Ati “Mu gihe cya Covid-19, nari maze kwibaruka umwana wanjye wa mbere. Njye n’umugabo wanjye tuza kugira igitekerezo cyo gukora indirimbo ya mbere ‘Mwana wanjye’…

Read More

Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nta shingiro gifite, rushimangira ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha itanyuranyije n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga. Ni icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2026. Iby’uru rubanza bishingiye ku rubanza Ingabire Victoire Umuhoza yarezemo agaragaza ko iyo ngingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi ari yo yatumye afungwa, agasaba ko yakurwaho. Ingingo 106 igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza. Ikomeza yerekana ko iyo…

Read More

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko yongereye iminsi yo gusaba Iran gufungura umuhora wa Hormuz cyangwa agatangira kurasa ku nganda z’ingufu. Iki gihe kizarangira ku wa 7 Mata 2026. Iran yateye utwatsi ingingo 15 zateguwe na Amerika ngo zubahirizwe bityo intambara Amerika yayitangijeho ihagarare. Iran ntiyigeze ivuga ko yiteguye ibiganiro cyangwa ngo ibihakane. Ingabo za Iran ziherutse gutangaza ko ubwato bwose buva cyangwa bujya mu muhora wa Hormuz buvuye mu bihugu bishyigikiye Israel na Amerika mu ntambara byagabye kuri Iran butemerewe gutambuka. Iyi ntambara yakwiriye akarere kose ku buryo yahungabanyije ubukungu kuko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz byatumbagiye…

Read More

Imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Karongi yateje inkangu ifunga umuhanda, igwira abamotari babiri bari n’umugenzi, abamotari bombi bitaba Imana, umugenzi arakomereka. Byabereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Byogo Umurenge wa Mutuntu kuwa 26 Werurwe 2026 Saa Tatu z’ijoro. Muri aka karere imvura yaguye guhera Saa Moya kugeza Saa Tanu, mu gihe n’ubusanzwe ubutaka mwamaze gusoma kuko aka karere kari kugusha imvura nyinshi kuva mu ntangiriro za Werurwe. Abamotari n’umugenzi bagwiriwe n’inkangu bavaga mu Isantere ya Gasenyi batashye. Abitabye Imana ni Imanirafasha Diedonné w’imyaka 23 wari utuye mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu wa Nyabiguri na Ishimwe Chance wo mu…

Read More

Aruba yanyagiye Macau ibitego 4-1, mu mukino wa mbere w’irushanwa rya gicuti ritegurwa n’Ishyirahamwe ry Ruhago ku Isi (FIFA) rya FIFA Series 2026, riri kubera i Kigali. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026, ni bwo kuri Kigali Pele Stadium hatangiye gukinirwa imikino yo mu Itsinda B rya FIFA Series 2026, ririmo amakipe ane. Aruba yakiriye Macau, ndetse itangira neza umukino kuko ku munota wa gatanu yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Carlito Fermina, nyuma yo guherezwa umupira na Kymani Nedd. Macau yananiwe kwisanga mu mukino yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 13, gishyizwemo na Jaybrien Romano…

Read More

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) bwibukije abatuye mu Mujyi wa Kigali ko igikorwa cyo gufotora abashaka Indangamuntu koranabuhanga (e-Indangamuntu), gisigaje gusa iminsi umunani, buboneraho kubashishikariza gukoresha neza iminsi isigaye kuko serivisi zo kwifotoza ziboneka henshi mu mujyi. NIDA yari yabanje kongera umubare w’ahakorerwa ibikorwa byo gufotora mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo korohereza abaturage no kugabanya ubukererwe. Biteganyijwe ko igikorwa cyo gufotora mu Mujyi wa Kigali kizarangira ku itariki 2 Mata 2026 kuri site zose kiri gukorerwaho. Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine yabwiye The New Times ko intego ari uko icyo gikorwa cyihuta kandi kigakorwa neza ariko ko…

Read More

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 222 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC). Abatashye biganjemo abana 149, abagabo 15 n’abagore 58. Banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC. Batashye ku uyu wa 26 Werurwe 2026, bahasanga imodoka zibategereje kugira ngo bajyanywe mu Kigo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi banyuzwamo by’agateganyo. Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yibukije abatashye ko…

Read More

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yategetse Iran kwemera ibiganiro bitihi se ikaraswa mu buryo bwo kuyisenya. Perezida Donald Trump yateguje Iran kwemera ingingo 15 kugirango irangize intambara zo mu Burasirazuba bwo hagati. Ushinzwe itangazamakuru rya Leta ya Washington, Karoline Leavitt yavuze ko Iran nitemera ko yatsinzwe intambara, hari gahunda yo kuyisenya burundu. Ntabwo Iran ikozwa ibyo guhagarika intambara kuko yakomeje kugaba ibitera I Abu Dhabi, byahitanye abantu babiri. Israel nayo ikomeje imirwano. Ku wa kane tariki 26 Werurwe 2026 umusirikare wa Israel yaguye muri Liban, aho bari kurwana na Hezibollah ifashwa na Iran. Guhera ku itariki 02 Werurwe 2026, Hezbollah yatangiye intambara yeruye…

Read More

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yavuze ko yazanwe no gutsinda by’umwihariko imikino yo mu rugo ahereye muri FIFA Series 2026. Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026. Ubwo yari abajijwe uko ikipe yiteguye, umutoza Constantine yagaragaje ko biteguye intsinzi. Ati “Nshaka gutsinda ubu kandi niyo ntego yacu ndetse no gutsindira mu rugo kuko turi mu nzu yacu dukwiye kugena ibiyiberamo.” Uyu mutoza yasabye FIFA kuzongera iminsi kuko umunani amakipe yahawe idahagije. Yavuze ko umukino wegereje hari abakinnyi bagisanga abandi mu mwiherero. Kuri iyi nshuro, Amavubi arimo abakinnyi benshi bashya, aho…

Read More