Author: Bvn Rwanda News

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego rw’Isi byazamutse cyane, n’agaciro k’isoko ry’imari n’imigabane mu bice bimwe bya Aziya karagabanyuka bikomeye, bitewe n’intambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran. Igiciro cya peteroli idatunganyijwe yo mu bwoko bwa Brent [Brent crude oil] cyazamutseho 3% kigera kuri 115$ ku kagunguru. Agaciro ka peteroli icuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na ko kazamutse kagera kuri 103$ nyuma yo kwiyongeraho hafi 3,5%. Peteroli yo mu bwoko bwa brent yari kuri 72$ ku kagunguru ku itariki ya 27 Gashyantare uyu mwaka, mbere y’uko intambara itangira. Kugeza ku itariki ya 18 Werurwe 2026,…

Read More

Abakinnyi b’Abanyarwanda bari mu bitwaye neza mu irushanwa ry’iteramakofe rya ‘Kigali Fight Night’ ryabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026 kuri Kigali Convention Center Roundabout. Ni ku nshuro ya kabiri Kigali Fight Night yakinwaga mu Rwanda. Guhera saa Munani Igipfunsi cyarimo kivuza ubuhuha mu bato no mu batarabigize umwuga mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino w’iteramakofe mu Rwanda.Mu babigize umwuga, Abanyarwanda bitwaye neza aho Hagenimana Aimable yatsinze umurwano wamuhuje na Muhindo Vianney Bahati ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho Frank Kazungu uzwi cyane muri uyu mukino atsinda Umunya-Uganda Rogers Kamulegeya. Mu bandi, Mugunge Augustin…

Read More

Patthama Jitsawat ukomoka muri Chonburi, yegukanye ikamba rya Miss Grand Thailand 2026, anahabwa igihembo cy’uwakunzwe n’abafotora bo mu itangazamakuru, mu gikorwa cyabaye ikimenyetso cy’intsinzi ku rugendo rwe rwo gusubira mu marushanwa y’ubwiza nyuma y’igihe yari amaze ayivuyemo. Patthama usanzwe ari umuririmbyi wabigize umwuga, yongeye kugaruka mu marushanwa nyuma yo kuva muri Miss Universe Chonburi aho yari yarahagaritse kugira ngo yibande ku muziki we. Kugaruka kwe byaje kumuha amahirwe yo kwitwara neza, yegukana iri kamba rikomeye mu gihugu cya Thailand. Irushanwa rya Miss Grand Thailand 2026 ryari rifite insanganyamatsiko yubakiye ku bwiza bufite intego, rikaba ryagaragaje uburyo iri rushanwa rikomeje kwaguka…

Read More

Ibimonyo by’ingore byo mu bwoko bwa ‘Messor Cephalotes’ byabaye imari ishushye muri Kenya, aho kimwe muri byo kigura madolari 220 (asaga ibihumbi 280 Frw) nubwo ari ubucuruzi bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko. BBC yanditse ko ibyo bimonyo biri gushakwa biboneka cyane mu Burasirazuba bwa Afurika, cyane cyane mu gace ka Gilgil mu kibaya cya Rift Valley muri Kenya. By’umwihariko muri iki gihe cy’imvura, ibimonyo byinshi bisohoka mu ndiri zabyo mu gihe cyo gushaka uko byororoka, ari na bwo abacuruzi babishaka bahita babifata. Ababikeneye bashakisha ibimonyo by’ingore kuko ari byo bifite ubushobozi bwo gutanga icyororo cy’ubundi bwoko bushya bw’ibimonyo bushobora kumara…

Read More

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe yategetse ko Maj. Gen Don William Nabasa na Brig Gen Johnson Namanya Abaho batabwa muri yombi, kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa. Ubutumwa bwo kubata muri yombi bwohererejwe ndetse bunashyirwa mu bikorwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba Umugaba Mukuru wungirije wazo, Lt. Gen Sam Okiding. Amakuru avuga ko bariya ba-Jenerali babanje gufungirwa mu gihe cy’amasaha make ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo za Uganda i Mbuya, mbere yo kujyanwa ahandi hantu batwawe n’imodoka za gisirikare mu masaha y’ijoro. Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko yahawe…

Read More

Abasirikare n’abandi bari mu nzego zitandukanye z’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu munsi basoje ku mugaragaro amasomo y’amezi icyenda yihariye agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu bikorwa byihariye bya gisirikare (Basic Special Operations Course). Aya mahugurwa yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe, aho azwiho gutangirwa amasomo akomeye ategura abasirikare guhangana n’ibikorwa bisaba ubuhanga n’ubwitange budasanzwe. Mu gihe cy’amezi icyenda, aba basirikare bahawe amasomo atandukanye arimo imyitozo ngororamubiri ikomeye, amayeri ya gisirikare, kurinda no gutabara mu bihe by’amage, kurwanya iterabwoba, gukoresha ibikoresho bya gisirikare mu buryo bugezweho, ndetse no gukorera mu matsinda mu buryo bunoze.…

Read More

Imikino yo ku munsi wa nyuma wa FIFA Series 2026 yimuriwe amasaha, aho uw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izahuriramo na Estonia wakuwe Saa Tatu z’Ijoro ushyirwa Saa Moya n’Igice. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko iyi mikino yimuwe. Umunsi wa nyuma w’iyi mikino itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro. Ni imikino yo mu Itsinda A, aho umukino uzabanza ari uzahuza Kenya na Grenada, ukazaba Saa Kumi [16:00], aho kuba ku masaha yari ateganyijwe ya Saa…

Read More

Amakipe yitabiriye irushanwa rya FIFA Series 2026 ririmo rirabera mu Rwanda yakoze Umuganda wo gutera ibiti ku kibuga cy’imyitozo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe ni bwo hirya no hino mu gihugu hakozwe Umuganda usoza uku kwezi kwa Werurwe. Uyu muganda wahuriranye no kuba mu Rwanda hari kubera imikino ya FIFA Series 2026 yitabiriwe n’ibihugu 8 birimo n’u Rwanda. Abitabiriye iyi mikino nabo bakoze Umuganda wo gutera ibiti ku kibuga gishya cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kizatahwa ku mugaragaro ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha. Uyu muganda wanitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo,…

Read More

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yashimiye abakinnyi banyagiye Grenada ibitego 4-0, ababwira ko nta gusubira inyuma kuko ari intangiriro z’Amavubi mashya. Ibi yabitangije mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2026, nyuma y’umukino wa mbere mu Itsinda A ry’imikino ya FIFA Series 2026, itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA). Ubwo abakinnyi bari bageze mu rwambariro, Stephen Constantine yashimiye abakinnyi ariko ababwira ko ari intangiriro, akazi gakomeye kari imbere. Ati “Mwakoze cyane, nabonye ikipe nifuza ku mukino wa mbere. Mushobora kuba mutanzi neza, ariko Iyo mvuze ibintu mba nkomeje, mwakinnye neza pe. Twakinnye n’ikipe ititeguye…

Read More

Aminu Hassan Iradukunda, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Creative Aminu, ari kwandika amateka mu Burayi nyuma yo gukorana n’abahanzi mpuzamahanga bazwi ku rwego rw’isi binyuze mu kubakorera amashusho y’indirimbo zabo, ibitaramo no kubafatira amafoto kuva ku rubyiniro kugeza mu bafana. Aminu yatangiye urugendo rwe mu byo gufotora no gutunganya amashusho mu bitaramo mu Rwanda, mbere yo kwimukira mu Budage aho yahise atangira kubona amahirwe yo gukorana n’ibyamamare mpuzamahanga. Mu bikorwa bye, Aminu yabwiye InyaRwanda, ko yafatanyije n’abahanzi barimo Diamond Platnumz, Rema, Tayc, na Dadju, akora amashusho y’ibitaramo, filime, ndetse n’ibikorwa binini by’imyidagaduro. Ubu burambe bwamufashije kumenya imirimo ikomeye yo gutunganya…

Read More