
Abakinnyi b’Abanyarwanda bari mu bitwaye neza mu irushanwa ry’iteramakofe rya ‘Kigali Fight Night’ ryabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026 kuri Kigali Convention Center Roundabout.
Mu bandi, Mugunge Augustin Wisomba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze Shetebo Bienfait nawe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Daniela MuYmunya-Nigeria, Nene Joy Ojo yatsinze umunya-Tanzania Zawadi Kutaka naho umunya-Algeria Abderrezzak Lamrani atsinda umunya-Malawi Simion Tchetha.
Jerry Katamba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze Ali Mkojani ukomoka E muri Tanzania naho Tamba Merlin ukomoka muri Cameroon atsinda Kivu Karume ukomoka muri Tanzania.
Ubwo imirwano yari irangiye, abaraperi Riderman na Bull Dogg basusurikije abitabiriye uyu mukino mushya mu Rwanda barimo n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.
Kigali Fight Night imaze gukinwa inshuro ebyiri, itegurwa na Silverback Sports ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda (RBF).


