Author: Bvn Rwanda News

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko bateganya guhagarika intambara ya Iran nko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere. Ibi Trump yabitangaje ku wa 31 Werurwe 2026 ubwo yari mu biro bye. Ni imvugo yumvikanisha neza ko ashaka guhagarika iyi ntambara imaze ukwezi ndetse imaze kwangiriza ibintu byinshi no kuzahaza ubukungu bw’Isi cyane cyane ubushingiye ku bwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli. Ati “Tuzavayo vuba.” Yakomeje agira ati “nko mu byumweru bibiri, birashoboka mu byumweru bibiri, birashoboka muri bitatu.” Trump yashimangiye ko guhagarika intambara bidasaba ko Iran igirana amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yari abajijwe niba ibiganiro…

Read More

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), ku bufatanye n’ibigo byohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, byitabiriye imurikagurisha ryabyo riri kubera i Londres mu Bwongereza. Ni imurikagurisha rizwi nka ‘International Food & Drink Event 2026: IFE’ rimurikirwamo ibiribwa n’ibinyobwa. Ryitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’Isi mu mpera za Werurwe. U Rwanda rwitabiriwe mu rwego rwo gukomeza kubungabunga, amasoko mu Rwanda no gushaka andi y’ibyoherezwaga mu Burasirazuba bw’Isi, aho ikirere kimaze igihe gifunze kubera intambara iri kubera muri Iran Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 30 Werurwe 2026, rikazasozwa ku ya 1 Mata 2026.…

Read More

Haringingo Francis Christian wari umutoza wa Kiyovu Sports yerekeje muri Rayon Sports yaherukagamo mu 2023. Uyu mugabo ukomoka i Burundi ni umwe mu batoza beza muri Shampiyona y’u Rwanda, aho uyu mwaka yigaragaje cyane muri Kiyovu yatangiranye umwaka w’imikino ibibazo byinshi by’ubukene ariko ikitwara neza mu kibuga. Haringingo wari usigaje amezi make ku masezerano ye yo mu Rucaca, yagiye muri Gikundiro iheruka gutandukana n’umutoza Bruno Ferry wirukanwe nyuma y’amezi atatu gusa. Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko bwifuza kwegukana Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2019 cyangwa kimwe mu bikinirwa mu Rwanda. Murera ikomeje kwitegura isubukurwa rya Shampiyona, aho izakira Gicumbi…

Read More

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimiye u Rwanda rwakiriye neza amatsinda abiri mu mikino ya FIFA Series 2026. Ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe ni bwo i Kigali hasojwe iri rushanwa ry’iminsi ine ry’imikino ya gishuti ya FIFA Series yahuje ibihugu umunani byo ku Migabane y’Isi itandukanye ryatangiye ku wa 26 Werurwe 2026. Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za FIFA, Infantino yashimiye u Rwanda uko rwakiriye iri rushanwa. Ati: “Mbega icyumweru cyiza ku mupira w’amaguru mu Rwanda, mwarakoze cyane kuba mwarateguye atari itsinda rimwe gusa ahubwo abiri ya FIFA Series 2026, bigaha amakipe umunani amahirwe yo guhura n’abakeba…

Read More

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran nidafungura umuhora wa Hormuz inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli n’amariba yabyo bizaraswaho bikangizwa. Iran iherutse gutangaza ko umushinga w’amasezerano y’amahoro Amerika yateguye udashoboka. Ingabo za Israel zagabye ibitero bya misile ku bikorwaremezo by’ingabo za Iran n’ibyakoreshwaga n’umutwe wa Hezbollah i Beirut. Turikiya yavuze ko ibisasu biremereye byarasiwe muri Iran byanyuze mu kirere cyayo. Abatangamakuru babwiye Reuters ko hari abasirikare ba Amerika bo muri 82nd Airborne Division batangiye kwerekeza mu Burasirazuba bwo hagati kandi bashobora kwifashishwa mu kugaba ibitero kuri Iran mu gihe byaba ngombwa. Iyi ntambara imaze ukwezi yahitanye abayobozi benshi ba…

Read More

Polisi ya Kenya iri guhigisha uruhindu, Guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja, wamenye ko Abasenateri basabye ko atabwa muri yombi agahunga. Uyu mugabo uri gushakishwa kuva ku wa 30 Werurwe 2026, ashinjwa gusuzugura abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, bamusabaga ibisobanuro ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta. Bivugwa ko Johnson Sakaja yamenye ko agiye gutabwa muri yombi mbere y’uko polisi imugeraho, agata ibiro agahunga. Umuyobozi wa Polisi ya Kenya muri Nairobi, Issa Mohamud, yemeje ko bari gushakisha Sakaja nyuma y’uko Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu isabye ko afungwa. Ati “Turi gukurikiza amabwiriza yatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ndetse turakora…

Read More

Abarenga 73 biciwe mu gitero cyagabwe ku kirombe gicukurwamo zahabu giherereye mu gace ka Khor Kaltan hafi y’umujyi wa Juba muri Sudan y’Epfo, 25 barakomereka nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’igihugu. Ni amakuru yatangajwe na Visi Perezida wa Sudan y’Epfo Dr. James Wani Igga kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2026, avuga ko abo bantu bapfiriye mu gitero cyagabwe aho bari basanzwe bakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu. Mu itangazo yashyize hanze, Dr. James yavuze ko nyuma y’icyo gitero abagikomerekeyemo bahise bajyanwa ku bitaro biri hafi kugirango bitabweho mu gihe inzego z’umutekano zarimo zigerageza guhangana n’umutwe wari…

Read More

Umubyeyi wa Joy-Lance Mickels, Joy-Slayd Mickels na Leroy-Jacques Mickels bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Mickels Jacques Akilimali, yashimye amahirwe u Rwanda rwahaye abana be. Ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, ni bwo mu Rwanda hasorejwe imikino y’irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ari ryo FIFA Series 2026. Ni irushanwa u Rwanda rwiteguye neza mu mpande zose, kuko usibye kuryakira ryanateguye Ikipe y’Igihugu ivuguruye, yaba mu batoza ndetse no ku bakinnyi. Mu bakinnyi bashya bahamagawe, muri ba rutahizamu hatunguranyemo abakinnyi batatu bavukana. Abo ni Joy-Slayd Mickels wa FK Karvan na Joy-Lance Mickels wa Saba Baku, na…

Read More

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026. Hatashywe ikibuga gito [mini pitch] cyubatswe mu guteza imbere impano z’abakiri bato mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro. Cyubatswe mu mushinga wa FIFA Arena washyiriweho kubaka ibikorwaremezo bifasha abana kuzamura impano zabo. Hatashywe kandi ku mugaragaro ikibuga na Hoteli ya FERWAFA byubatswe binyuze mu mushinga wa FIFA Forward. Ni igikorwa cyayobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, Mattias Grafström; Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice. Hanatanzwe inkweto zo gukinana ku bana bakina umupira w’amaguru muri gahunda ‘FIFA Boots…

Read More

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yaherukaga kwegukana igikombe ubwo yatwaraga icya COMESA mu 2001, nyuma y’imyaka ibiri itwaye icya CECAFA. Umukino urangiye Amavubi atsinze Estonia ibitego 2-0 ahita yegukana igikombe cya FIFA Series 2026 cyo mu itsinda A.  Umukinnyi wabaye uw’irushanwa ni Leroy-Jacques Mickel. 90+2′ Amavubi akoze impinduka mu kibuga havamo Bizimana Djihad na Mutsinzi Ange hajyamo Sven Kalisa na Nshimiyimana Yunusu Umukino wongeweho iminota ine 85′ Estonia ibonye kufura iterwa na Kevor Palumets ariko Niyomugabo Claude akuraho umupira imbere y’izamu 79′ Amavubi akoze impinduka mu kibuga havamo Leroy Jacques Mickels na Joy Lance Mickels hajyamo Mugisha Gilbert na Joy Slayd Mickels 78′ Hakim…

Read More