Author: Bvn Rwanda News

RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL2026), nyuma yo gutsinda Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo amanota 102-89 yuzuza intsinzi ya gatatu yikurikiranya mu Itsinda rya Kalahari Conference. Uyu mukino wabereye muri SunBet Arena iherereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2026. RSSB Tigers yakinnye uyu mukino idafite Teafale Lenard Jr wagize ikibazo cy’imvune ku ikirenge. Ni umukino watangiye wihuta cyane abarimo Leonard Craig Randall na Jakobi Terell Heady batsindira amakipe yombi, aho ako gace ka mbere Johannesburg Giants…

Read More

Umuraperi Ngoga Edson wamamaye nka Pacson, yamaze kugaragaza uruhande ahagazeho mu ntambara y’amagambo ikomeje gututumba hagati y’umuraperi mugenzi we, P Fla n’umuririmbyi Davis D, bapfa igitekerezo gishingiye ku ndirimbo. P Fla aherutse gutangariza umunyamakuru Taikun Ndahiro ko hari bahanzi usanga bafungwa igihe gito ariko bagafungurwa babikabirije bagahita bakora indirimbo bashimira abababaye hafi muri ayo mage. Ati “Umuntu bamufunga iminsi ibiri cyangwa nk’icyumweru agahita akora album yose ngo arashimira abantu bamubaye hafi, nyamara ugasanga nta n’ubwo yigeze afungwa ahubwo yagarukiye kuri sitasiyo ya polisi”. Iyi mvugo yasaga nitunga agatoki Davis D wigeze gufungwa igihe gito, yava kuri station ya polisi agakora…

Read More

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Mata, imirwano ikomeye yadutse mu gace ka Shoa, kari mu murenge wa Osso Banyungu, muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyo mirwano iri guhuza AFC/M23 n’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo. Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko kuva mu gitondo kare, humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, bigaragaza ubukana bw’imirwano iri kuhaba. Abo baturage bavuga ko ibintu bikomeje kuba urujijo, bikaba biteye impungenge zikomeye ku baturage basanzwe batuye muri ako gace. Amakuru ava aho hantu kandi avuga ko igitero cyatangijwe na AFC/M23, zishaka kongera kwigarurira ako gace gafite akamaro…

Read More

Nyuma y’ibyumweru bike umuraperi w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi ku mazina ya “Diddy” agabanyirijweho amezi abiri ku gifungo yari yakatiwe, itariki azafungurirwaho yongeye guhinduka yigizwa imbere. Uyu muraperi w’icyamamare ari mu gihano yakatiwe cyo gufungwa imyaka ine n’amezi abiri. Ni nyuma yo guhamwa n’ibyaha bijyanye no gufata ku ngufu, akaba azafungurwa ku wa 15 Mata muri 2028. Diddy agabanyirijweho iminsi icumi ku itariki yari iherutse gutangazwa ko azafungurirwaho. Byavuye ku wa 4 Kamena 2028 byigizwa imbere biba ku wa 15 Mata 2028. Diddy afungiye muri gereza ya Fort Dix Federal Correctional Institution, iherereye muri Leta ya New Jersey, yajyanywemo kuva mu…

Read More

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde ngarukakwezi rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA. Amavubi yitwaye neza mu mikino ya FIFA Series 2026 yo mu itsinda A ryakiniwe kuri Stade Amahoro. Yatsinze Grenada ibitego 4-0 ndetse anatsinda Estonia ibitego 2-0 ahita anegukana igikombe. Ibi byatumye ahita azamuka ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA. Mu kwezi gushize, Amavubi yari ku mwanya wa 130 ariko kuri ubu ari ku mwanya wa 128. Muri rusange Amavubi afite amanota 1126.62 hakaba hiyongereyeho amanota 5.04. Kuri uru rutonde kandi bwa mbere kuva muri 2018 ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yongeye gusubira ku mwanya mbere ikaba yazamutseho imyanya…

Read More

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw byakatiwe umunyamideli Turahirwa Moses. Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 30 Werurwe 2026, gishimangira icyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2024 rwamuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano. Icyo gihano Turahirwa yarakijuririye asaba ko yagihabwa ariko gisubitse, ariko Urukiko rwaje gutesha agaciro ubujurire bwe. Iki cyemezo gisobanuye ko Turahirwa agomba gufungwa imyaka itatu yiyongera ku kindi cy’umwaka umwe asanzwe arimo kurangiza, na cyo yakatiwe mu rubanza rwari rujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge. Biteganyijwe ko icyo gihano cy’umwaka umwe yari yarakatiwe kirangira muri Mata uyu mwaka.…

Read More

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, BRALIRWA Plc, rwatangaje ko mu 2025 rwungutse miliyari 42,8 Frw avuye kuri miliyari 37 Frw mu 2024, bingana n’inyongera ya 15,7 %. Ibyinjijwe na BRALIRWA Plc, byiyongereyeho 22,1% bigizwemo uruhare n’ukwiyongera kw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye no gushyiraho ibiciro bitaremereye abaguzi bihuzwa n’ibibazo by’izamuka ry’ibiciro n’itakazagaciro ry’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Iyero. Uru ruganda rugaragaza ko umusaruro wiyongereye bijyanye no kugurisha ibicuruzwa byinshi ariko ukomwa mu nkokora n’ibirimo ikiguzi cyatanzwe ku gukora ibicuruzwa cyazamutseho 23,6% ugereranyijwe n’umwaka ushize. Byagizwemo uruhare n’ibiciro by’ibyifashishwa mu gukora ibinyobwa n’ibyo kuzipfunyikamo byazamutse byose bishingiye ku izamuka ry’ibiciro ku Isi. Uru ruganda kandi rugaragaza…

Read More

Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’imbunda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, nk’uko byemejwe na Brig. Gen. Baratuza Gaspard, Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, FDNB. Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Igisirikare cy’u Burundi kiramenyesha ko iriya nkongi y’umuriro yaturutse mu bubiko bw’imbunda i Bujumbura, ni impanuka.” Abakoresha imbuga nkoranyambaga bazi umujyi wa Bujumbura, bahise batangaza ko aho hantu hafashwe n’inkongi y’umuriro ari mu bubiko bw’intwaro bw’Igisirikare cy’u Burundi, haherereye muri Zone ya Musaga. Minisiteri y’Umutekano mu gihugu n’Amajyambere y’Abaturage, yahumurije abaturage, ibamenyesha ko ibirimo guturika, byatewe n’inkongi y’umuriro yaturutse mu nkambi ibamo abasirikare mu…

Read More

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yemeje itegeko rihana ryihanukiriye abaryamana bahuje ibitsina, aho uzajya afatirwa muri ibi bikorwa azajya ahabwa igifungo cy’imyaka 10. Ni umushinga wemejwe ku wa 31 Werurwe 2026, nyuma y’igitutu imiryango mpuzamahanga yashyize kuri perezida w’iki gihugu kugira ngo atazasinya kuri iri tegeko ariko biba iby’ubusa. Kuryamana kw’abahuje ibitsina bisanzwe ari icyaha muri Sénégal, gusa byahanishwaga igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu, n’ihazabu itarenga miliyoni 1,5 CFA (2,700$). Mu itegeko rishya uzajya uhamwa n’icyaha cyo kuryamana n’uwo bahuje igitsina azajya ahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 CFA. Uzafatwa ashyigikira cyangwa atera inkunga ibi…

Read More

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement kuri YouTube, yafunzwe acyekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko. Niyigaba yabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’inzu iri gusenywa avuga ko yari afite ibyangombwa byo kubaka ishuri ariko akaba yatunguwe no kubona urwego rw’Akarere ka Gasabo rumusenyera rutanageze aho ikibazo cyabereye. Niyigaba yavuze ko yasabye akarere kwisenyera inzu yari ari kubaka kakabyanga bikarangira kohereje abo kuyisenya. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yahise avuga ko icyangombwa cyasabwe cyari icyo gusana inkuta ebyiri ku nzu ishaje no gusimbuza amabati aho kuba guhindura imiterere y’inyubako cyangwa kubaka inshya.…

Read More