Author: Bvn Rwanda News

Ugirinka Anne Marie w’imyaka 45 yasanzwe yapfuriye mu kirombe, aho bikekwa ko yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe asize afungiranye abana be mu nzu ngo badatorongera.  Uyu mubyeyi yasize agahinda n’amarira mu baturanyi be mu Mudugudu wa Buganda, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, kubera uyu mubyeyi wabuze ubuzima n’abana be asize mu bupfubyi. Amakuru , avuga ko uyu mubyeyi yavuye mu rugo mu ijoro ryo ku wa 02 Mata 2026, asiga afungiranye abana be bane mu nzu ajya gushaka imibereho muri ubu bucukuzi  butemewe buzwi nk’’Ubunyogosi.’ Abaturanyi be bumvise abana be bakiri bato baririra…

Read More

Kwizera Eric w’imyaka 29 yatawe muri yombi akekwaho gutwika inzu ngo umugore we n’abana bahiremo, nyuma y’uko uyu mugore yanze ko bagabana amafaranga y’u Rwanda 80,000 yakuye mu itsinda. Ku bw’amahirwe, uwo mugore yagundaguranye n’umugabo we asohoka atabaza, arokokana n’abana be ariko ya mafaranga barwaniraga ahira mu cyumba araranamo n’umugabo. Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Cyamura, Akagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi, wakimbiranye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026. Umuturanyi wabo yavuze ko Kwizera usanzwe avugwaho urugomo ruturuka ku businzi bukabije, yari amaze igihe gito avuye mu kigo ngororamuco n’ubundi yari yahohoteye…

Read More

Mu gihe ikibazo cy’ubuvuzi bw’amatungo gikomeje kuba ingorabahizi kubera ibiciro biri hejuru, abaturage bo mu Karere ka Kayonza bafashe iya mbere batangiza ubwisungane mu kuvuza amatungo yabo, buzwi nka “mituweli y’amatungo”. Iyi gahunda igamije gufasha aborozi kubona ubuvuzi bw’amatungo ku giciro kiboroheye, mu gihe sosiyete z’ubwishingizi zisanzwe ziboneka mu Rwanda zishingira cyane ku mpfu z’amatungo gusa, ntizite ku kuyavura igihe arwaye. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Telesphore Ndabamenye, ubwo yasubizaga ibibazo by’abasenateri ku wa 01 Mata 2026. Yavuze ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iri gukorana n’inzego z’ibanze mu gushaka ibisubizo, anagaragaza Kayonza nk’urugero rwiza rw’aho abaturage bishyize hamwe bagatangiza ubu…

Read More

Umusore wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera, yitwaje itariki 1 Mata ko ari umunsi abantu benshi bitiriye kubeshya, abeshyera umusaza baturanye ko yapfuye kugeza ubwo babaza isanduku bayigeza mu rugo rw’uwo musaza basanga ari muzima. Byabaye tariki ya 1 Mata 2026 mu Mudugudu w’Akagarama II mu Kagari ka Bushobora mu Murenge Remera mu Karere ka Gatsibo. Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 yabeshye abantu ko umusaza witwa Kajuga yitabye Imana ndetse anahamagara umugabo usanzwe ubaza imbaho, amusaba gukora isanduku ifite ikirahure, akayisiga irange ubundi akayizana mu rugo rw’uwo musaza. Abaturage bavuga ko uwo mugabo yazanye iyo sanduku…

Read More

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Gatanu, tariki ya 3 Mata 2026 no ku wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026 ari iminsi y’ikiruhuko rusange, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika. Mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye kuri uyu wa 2 Mata 2026, yatangaje ko ku itariki ya 3 Mata ari umunsi wo kwizihiza Umunsi wa Gatanu Mutagatifu, na ho ku ya 6 Mata ukaba uwa Mbere wa Pasika. Umunsi Mukuru wa Pasika watangiye kwizihizwa mu Kinyejana cya kabiri aho bakunze gushushanya nk’umunsi ubibutsa urupfu bakunze gushushanya nk’umunsi ubibutsa urupfu rwa Yezu (Yesu) Kirisitu wabitangiye akabapfira…

Read More

Polisi y’i Kampala muri Uganda, yatangaje ko yataye muri yombi umuntu ukekwaho kwica abana bane abateye ibyuma mu ishuri ry’inshuke riherereye muri uyu mujyi. Ibi ubuyobozi bwa Polisi bwabitangaje binyuze mu itangazo bwashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 2 Mata 2026. Yagize iti “Umuntu ukekwaho kwica aba bana yafashwe kandi impamvu yabimuteye ikomeje gukorwaho iperereza.” Abana bapfuye bigaga mu ishuri riherereye mu gace ka Makindye. Amwe mu mashusho yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu yerekanaga abantu benshi bababaye kubera ibyabaye harimo n’ababyeyi b’abo bana barimo kurira.

Read More

Icyiciro cya mbere cyo kugurisha amatike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 cyagaragaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) riri kwishyuza ibihumbi 10,9$ (miliyoni 16 Frw) ku itike yo kureba umukino wa nyuma. Iki giciro ni cyo gihanitse kizishyurwa n’umufana w’umupira w’amaguru kugira ngo abashe kwinjira muri stade. Mu gitabo cyo gusaba kwakira irushanwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique byari byagaragaje ko igiciro cyo hejuru cyo kureba Igikombe cy’Isi kizaba ari 1550$ (miliyoni 2,2 Frw). Kuva ubwo hashyirwaga hanze amatike yagurishijwe mu bihugu bitandukanye mu Ukuboza, itike yari hejuru yari ku 8680$ (miliyoni 12,6 Frw). Ibiciro byongeye kujya…

Read More

Abanyamakuru bo mu Rwanda bagaragaje bimwe mu bibazo by’ingenzi bibangamiye, bituma badakora umwuga w’itangazamakuru wabo mu buryo bukwiriye. Ibi bibazo babigarutseho ku wa 31 Werurwe 2026, mu biganiro byateguwe n’Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko, LAF (Legal Aid Forum). Byahurije hamwe abanyamakuru, baganira ku cyateza imbere uyu mwuga. Ni ibiganiro byateguwe nyuma y’aho muri Mutarama 2026, u Rwanda rwitabiriye isuzuma ry’akanama ka Loni gashinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rizwi nka ‘Universal Periodic Review- UPR’, rugahabwa ibyifuzo ku burenganzira bwa muntu 286 harimo n’ibijyanye n’itangazamakuru 29. Ikibazo cy’abiyitirira itangazamakuru Ayanone Solange ufite uburambe mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Koperative…

Read More

WhatsApp yaburiye abayikoresha bagera kuri 200 biganjemo abo mu Butaliyani, bashutswe bagashyira muri telefone zabo za iPhone verisiyo ya porogaramu y’uru rubuga y’inyiganano yakozwe n’ikindi kigo. WhatsApp yashinje ikigo cyo mu Butaliyani gikora porogaramu zo gutata amakuru cya SIO, ivuga ko ari cyo cyiganye urubuga rwa WhatsApp. Mu rwego rwo kurinda abo bantu 200, WhatsApp yabahagarikiye konti zabo [logged them out], ibaburira ku byago bishobora kwibasira amakuru yabo bwite, inabasaba kuyisiba kugira ngo bashyiremo porogaramu yemewe ya Meta. WhatsApp iteganya kwiyambaza amategeko kugira ngo ihagarike SIO gukomeza ibi bikorwa. Gukoresha porogaramu nk’izi mu kuneka abantu ni amayeri azwi akoreshwa n’inzego…

Read More

Raporo nshya yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye zibizi, igitero cya missile zitageragejwe ngo harebwe ingaruka zazo, ku basivile bo Mujyi wa Lamerd mu majyepfo ya Iran, benshi barahagwa abandi barakomereka. Abahanga mu bijyanye n’intambara bagaragaje ko byakozwe ku wa 28 Gashyantare 2026 ubwo Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagabaga ibitero kuri Iran. Icyo gihe hakoreshejwe missile yari yubatswe vuba izwi nka PrSM (Precision Strike Missile). Inzego z’ibanze muri Iran zigaragaza ko iki gitero cyagabwe mu majyepfo y’iki gihugu cyaguyemo abantu 21. Ni ubusesenguzi bwakozwe na New York Times hashingiwe ku mafoto no ku mashusho y’ibyabereye…

Read More