Author: Bvn Rwanda News

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, aho yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2205 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 257 Frw. Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga guhindurwa ku wa 4 Werurwe 2026, aho litiro ya lisansi yari kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu yageze yageze kuri 1.948 Frw Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 3 Mata 2026 rigaragaza ko kuva tariki 4 Mata saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, hazatangira gukurikizwa ibiciro bishya ku bikomoka kuri peteroli. Riti “Abaturarwanda barasabwa guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka…

Read More

Mu gihe abantu benshi bari kwitegura kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika, hari abahanzi barimo Bruce Melodie, Yampano, Ben & Chance, Papi Clever & Dorcas babahaye impano y’umunsi mukuru, bakora mu nganzo. Ni abahanzi biganjemo abo kuramya no guhimbaza Imana cyane ko kwizihiza Pasika ari iby’abizera bakanemera ko umwana w’Imana ari Yezu [Yesu] yaje mu Isi kubacungura akaba yarabapfiriye hakaba hizihizwa izuka rye. Muri iyi weekend ya mbere ya Mata, izi ni zimwe mu ndirimbo nshya zasohotse. The One ya Pallaso, Bruce Melody na Olakira Pallaso yahuriye muri iyi ndirimbo na Bruce Melodie hamwe na Olakira wo muri Nigeria. Ni indirimbo…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ko mu mwaka wa 2026/2027 igisirikare cy’igihugu cye cyagenerwa ingengo y’imari ya miliyari 1500 z’Amadolari kugira ngo gishobore gusohoza neza inshingano zacyo. Uyu Mukuru w’Igihugu yifuza ko kugira ngo amafaranga yakongerwa ku ngengo y’imari y’igisirikare aboneke, zimwe mu nzego zirimo urw’ubuhinzi n’urw’ubumenyi mu by’isanzure zikwiye kugabanyirizwa ingengo y’imari. Trump agaragaza ko igihugu kiri mu bihe bikomeye bisaba ko ingengo y’imari y’igisirikare yongerwa. Yaherukaga gusaba ko ku mafaranga cyateganyirijwe mu 2025/2026 hongerwaho miliyari 200 z’Amadolari kugira ngo gishobore guhangana na Iran. Mu ngengo y’imari nshya, Trump ashaka ko umushahara abasirikare bahabwa…

Read More

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko igihe yigeze kumara iminsi myinshi atagaragara mu ruhame bitatewe n’uko ubuzima bwe butari bumeze neza nk’uko bamwe babivuze ahubwo ko byatewe n’uko yari yarafashe ikiruhuko ndetse akabona umwanya uhagije wo gusabana n’abuzukuru be Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa  Jeune Afrique, Francois Soudan. Ubwo ikiganiro cyaganaga ku musozo, uyu munyamakuru yibukije Perezida Kagame ko muri Kamena 2025, yigeze kumara ibyumweru bigera kuri bitatu atagaragara mu ruhame ndetse abantu bagatangira kugira impungenge ku buzima bwe ko icyo gihe yaba atari ameze neza. Mu kubaza iki kibazo umunyamakuru yagize ati…

Read More

Moctar uri mu rukundo n’umuhanzikazi France Mpundu yongeye kugaruka mu Rwanda, aho yaherukaga mu mezi ane ashize mu rugendo rwarimo ibikorwa bye bwite no gusura umukunzi we bahuriye mu irushanwa rya ‘The Secret Storu 2025’. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, Moctar yerekanye ko ageze i Kigali ashyira hanze ifoto imugaragaza ari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe. Uyu musore wamenyekanye nyuma yo kwegukana irushanwa rya The Secret Story, aheruka mu Rwanda mu Ukuboza 2025, ubwo yasuraga France Mpundu, bamaze kumvikana ko bazabana akaramata. Nubwo atatangaje impamvu nyamukuru imuzanye, Moctar yagaragaje ko yishimiye kongera gusubira…

Read More

Abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Nigeria, Simisola Bolatito Ogunleye uzwi nka Simi n’umugabo we, Adekunle Almoruf Kosoko uzwi nka Adekunle Gold, bibarutse umwana wabo wa kabiri. Ibi, Simi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2026. Yagaragaje ko we n’umugabo we bibarutse ubuheta ku wa 10 Werurwe 2026, akuraho n’ibihuha by’uko yaba yarabyaye impanga muri Mutarama ya 2026. Nyuma y’ubu butumwa, umugabo we, Adekunle Gold yahise yihutira kujya ahabugenewe atanga igitekerezo agaragaza ko na we abaye se w’abana babiri. Icyakora aba bombi ntibigeze bagaragaza izina ry’uyu mwana bibarutse cyangwa igitsina…

Read More

Umunyarwanda Tuma Basa, wamamaye mu kuyobora no guteza imbere umuziki ku rwego mpuzamahanga, yasezeye ku mirimo ye muri YouTube nyuma y’imyaka umunani ayikoramo, aho yari amaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki by’umwihariko uw’abirabura (Black Music & Culture). Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, Tuma Basa yatangaje ko agiye gutangira indi ntambwe nshya mu buzima bwe bw’umwuga, ashimira abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwe. Yagize ati: “Nyuma y’imyaka umunani myiza maze muri YouTube, ngiye gutera intambwe nshya nizeye, ninjira mu kindi cyiciro cy’ubuzima bwanjye… Murakoze cyane…”, agaragaza ko ashimira byimazeyo…

Read More

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Nigeria, Tems, yatangaje impamvu yifuza kuzashakana n’umugabo wubaha Imana, avuga ko ari kimwe mu bintu by’ingenzi ashyira imbere mu buzima bwe bw’urukundo. Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Tems yasobanuye ko kwizera Imana ari inkingi ikomeye mu buzima bwe, bityo akaba yifuza umugabo ufite izo ndangagaciro kugira ngo bazashobore kubaka urugo rukomeye. Yagize ati:“Nifuza umugabo wubaha Imana kuko bizadufasha kumvikana no kubaka ubuzima bufite intego.” Uyu muhanzikazi yavuze ko kuba umuntu yubaha Imana bimufasha kugira imyitwarire myiza, kwihangana no gufata ibyemezo byiza, ibintu abona ari ingenzi mu mibanire y’abashakanye. Tems yagaragaje ko umubano mwiza ushingiye ku kubahana, kwizera…

Read More

Raporo yakozwe na Loni ku ngamba zihariye zo kurinda abantu ihoreterwa rishingiye ku gitsina, yerekanye ko bamwe mu bapolisi ba Kenya bari mu butumwa bwo kugarura umutekano muri Haïti bafashe abakobwa bane ku ngufu biganjemo abatagira imyaka y’ubukure. Iyi raporo iherutse gukorwa n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yerekanye ko abakobwa bane bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku ngufu bikozwe n’abo bapolisi barimo uwari ufite imyaka 12, 16, 16 na 18. Abapolisi ba Kenya bageze mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Haïti mu 2024 ndetse igihugu cyabo ni cyo cyari kiyoboye ibindi birindwi bitandukanye byohereje abasirikare n’abapolisi bo guhangana n’imitwe yitwaje…

Read More

Iran ikomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwinjira mu gisirikare kugirango bazahangane n’Abanyamerika mu gihe bazaba batangije intambara yo ku butaka. Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran yatangaje ko yateguye abasirikare basaga miliyoni zirindwi bo kurwana n’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mohammad-Bagher Ghalibaf uyobora inteko ishingamategeko yavuze ko abaturage bafite ubushake bwo gufasha igihugu mu guhangana n’umwanzi. Aba baturage binjiye mu gisirikare nyuma y’ubukangurambaga bwakoze mu gushaka imbaraga zo guhangana n’Israel na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bateye Iran. Yagize ati”Mwateye urugo rwacu,twiteguye kurwana. Nimuze”. Uyu muyobozi yavuze ibi mu gihe Amerika yohereje abasirikare bo ku rwana intambara yo ku butaka,bakaba bari…

Read More