- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Imibare y’abandura icyorezo cya choléra mu Burundi ikomeje kuzamuka bitewe ahanini no kutagira amazi meza ndese n’umwanda waturutse ku myuzure yibasiye iki gihugu mu minsi ishize. Kuva mu 2026 kugeza ubu mu Burundi hagaragaye abarwayi 3.500 ba choléra. Imibare yarushijeho kwiyongera mu ntangirori za 2026. Inzego z’ubuzima zitangaza ko hamaze kugaragara ubwandu bushya 38 mu minsi itatu gusa, abarwayi bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bya Prince Regent Charles. 18 muri bo baturuka Bubanza na Bukirasazi hari mu hibasiwe cyane. Minisiteri y’Ubuzima, iy’Umutekano n’iy’Ubukungu zashyizeho ibihano ku barenga ku mabwiriza y’isuku. Ni ingamba zatangiye kubahirizwa kuri uyu 6 Mata 2026. Minisitiri…
Kanye West ‘Ye’ uri mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yinjije miliyoni 33$, binyuze mu bitaramo bibiri yakoze mu mpera z’icyumweru gishize. Uyu muhanzi yataramiye abafana bari buzuye mu kibuga ‘SoFi Stadium’, i Los Angeles muri Amerika, ari na ho yakuye aka kayabo k’amafaranga nk’uko byatangajwe n’ababaruye imibare y’abinjiye. Igitaramo Kanye West yakoze ku wa Gatanu cyamwinjirije asaga miliyoni 18$ yacurujwe mu matike gusa, mu gihe andi yinjijwe n’icyo yakoze ku wa Kane. Iki cyabaye kimwe mu bitaramo by’imbonankubone byinjije amafaranga menshi cyane kurusha ibindi mu mateka y’umuziki mu byakozwe n’umuhanzi umwe gusa nta wundi bafatanyije. Ibi…
Umupadiri wa Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Kiziguro iherereye mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu Murenge wa Kabarore, nyuma yo gufatwa asomera misa ahantu hatemewe. Byabaye kuri iki Cyumweru cya Pasika tariki ya 5 Mata 2026, bibera mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, nyuma yo gusangwa ari gusomera misa muri ‘couvent’ kandi bitemewe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yavuze ko ubusanzwe uwo mupadiri wagiye i Kabarore avuye i Kiziguro yafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, akaba yasanzwe yakoreshereje misa mu rugo rw’abenebikira. Ati “Kuri uyu munsi wa Pasika hari abasengesheje bakora misa…
Urwego rw’Amerika rucunga umutekano wa perezida n’abandi bategetsi bo hejuru n’abahoze ari abategetsi bo hejuru – rwitwa US Secret Service – rurimo gukora iperereza ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye mu masaha ya kare yo ku cyumweru hafi y’ibiro bya perezida, bizwi nka White House. Abashinzwe umutekano b’urwo rwego bageze ahumvikaniye amasasu mu gace gakikije Pariki ya Lafayette i Washington DC nyuma gato ya saa sita z’ijoro, ndetse bakora ibikorwa byo gusaka muri iyo pariki, iri mu majyaruguru y’urugo rwa perezida, hamwe no mu gace kahakikije, nkuko urwo rwego rwabivuze. Urwo rwego rwatangaje ko nta muntu ucyekwa wabonywe ndetse ko nta bantu…
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abanyarwanda gukosora imvugo ikoreshwa ku bakora uburaya, anenga ababitirira izina ry’“indangamirwa”, avuga ko rinyuranye n’igisobanuro nyacyo cy’iri jambo. Yabitangaje ku mugoroba wo ku Cyumweru, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku ngingo zitandukanye zirimo gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, imibereho y’urubyiruko rw’u Rwanda n’ibibazo bimwe na bimwe bikirugaragaramo. Agaruka ku bifatwa nk’byonnyi bikibangamira urubyiruko, Minisitiri Bizimana yavuze ko imyitwarire mibi ari kimwe mu bikurura bamwe mu rubyiruko, aho yagaragaje ibiyobyabwenge, ubusinzi n’uburaya nk’ibibazo bikomeye bakwiye guhangana na byo. Yagize ati: “Ahari ibyonnyi ni…
Ku wa 05 Mata 2026 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Jr Trump yanditse ubutumwa bwinshi atanga amakuru ku ntambara igihugu ayoboye gifatanyije na Israel bagabye kuri Iran. Trump yavuze ko ku wa 07 Mata 2026 Iran itegetswe gufungura umuhora wa Hormuz, unyuzwamo ibikomoka kuri peteroli isi ikoresha ku kigero cya 20%. Nyuma y’uko abayobozi b’umutwe wa gisirikare udasanzwe’IRGC’ ari nabo bafunze umuhora wa Hormuz, bakuriye inzira ku murima Trump bamumenyesha ko ibyo atekereza ari inzozi, bamusaba gukanguka kuko bwakeye. Mu gitondo cyo ku wa 06 Mata 2026 ALJAZEERA yanditse ko icyifuzo cya Trump uruhande rwa Iran rwagiciye amazi…
Imanishimwe Emmanuel w’imyaka 23, wo mu Mudugudu wa Rwabagoyi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, yafatiwe mu Mudugudu wa Kanyovu, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Bushekeri, afite umupanga n’icyuma mu ntoki akekwaho gukoresha mu bujura. Yafashwe ku bufatanye n’abaturage b’Umudugudu wa Kanyovu, hafi y’ikiyaga cya Kivu ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatandatu yegereye ubwato yashakaga kwiba. Umwe mu baturage bamufashe yavuze ko aho yafatiwe yari amaze iminsi n’ubundi ahategera abaturage afite umupanga n’icyuma akabambura ibirimo amatelefoni akiruka. Babimenyesheje ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeri n’uwa Shangi, n’Inzego z’umutekano, aracungwa kugeza afatiwe mu cyuho ashaka kwiba ubwato. Ati:…
APR FC yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026. Muri uyu mukino, APR FC yari yagaruye myugariro Niyigena Clement wari umaze iminsi adakina kubera ikibazo cy’imvune. Ni umukino watangiye wihuta cyane, amakipe yombi agerageza gusatira ishaka igitego hakiri kare ariko bakagorwa no kurema uburyo bufatika bwo gutsinda. Mu minota 15, umukino wagabanyije umuvuduko baherekanyiriza cyane mu kibuga hagati bituma nta buryo bw’igitego buremwa ku mpande zombi. Ku munota wa 23, Hakim Kiwanuka yatsindiye APR FC igitego cya…
Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyabohoje abasivili 31 bari bashimutiwe mu gitero cyagabwe ku rusengero rwo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Leta ya Kaduna, mu gihe abantu batanu basanzwe aho igitero cyabereye bishwe. Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko icyo gitero cyagabwe ubwo muri uru rusengero abantu bizihizaga Pasika. Urusengero ruherereye mu Mudugudu wa Ariko mu gace ka Kachia. Abasirikare ba Nigeria bakomeje gukurikirana abo bagizi ba nabi. Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakirisitu muri Nigeria ishami rya Kaduna, Caleb Maaji, yavuze ko ibitero byagabwe ku nsengero ebyiri zo muri Ariko ku wa 5 Mata 2026. Caleb Maaji yemeje ko hishwe abantu barindwi mu gihe…
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na Wedfaq Ajdabiya yo muri Libya, Nshuti Innocent yambitse impeta umukunzi we, Uwase Nice bamaze igihe bakundana. Uyu mukinnyi yabyerekanye binyuze amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026. Aya mashusho agaragaraza yambika impeta umukunzi we amusaba kumubera umugore undi nawe akabyemera yayaherekesheje amagambo agira ati: ”Birantangaza cyane kuba buri umwe Imana yaramuhitiyemo undi”. Yanashyizeho ijambo ryo muri Bibiliya riboneka muri Yakobo 1:17 rigira rit: ”Impano nziza yose itunganye ituruka mu ijuru.” Nshuti Innocent na Uwase Nice bamaze igihe bakundana ndetse bagiye bakunda kugaragaza iby’urukundo rwabo binyuze…
