Author: Bvn Rwanda News

Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, akaba n’umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, yagiriye inama urubyiruko ko rwabanza rukiga neza amateka yaranze u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo ruyamenye neza bityo rubone uko rwamagana abayipfobya. Jolly yabihamirije mu kiganiro yagiranye na B&B cyo ku wa 8 Mata 2026. Ati “Nubwo hari abayapfobya, ariko natwe ntitwahangana na bo tutayazi. Urubyiruko mbere na mbere rwihugure mu kumenya amateka y’igihugu cyacu mu gusobanukirwa [ngo] ese Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ite? Ingaruka zayo ni izihe…?” Aha yakomeje yibutsa abantu ko gihita kiba igihe cyiza…

Read More

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bahati Musanga Erasto, yahinduye ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma. Itangazo ryo ku wa 9 Mata 2026 rigaragaza ko Kisuba Ngabo Désiré yagizwe Meya wa Goma, asimbuye Julien Katembo Ndalieni wagizwe Umuyobozi wa teritwari ya Lubero. Kisuba yari asanzwe ari Visi Meya w’uyu mujyi. Nshimiyimana Juvénal wari Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no gushaka abarwanyi bashya muri AFC/M23 yagizwe Visi Meya w’Umujyi wa Goma. Komite yahawe Burugumesitiri wungirije, Katembo Isevisya wari mu buyobozi bwa teritwari ya Lubero, Radjabu Kwizera Elie agirwa Burugumesitiri wungirije wa Komini Karisimbi. AFC/M23 yafashe…

Read More

Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’igihugu cya Tchad yo gushyiraho Komisiyo ihuriweho igamije guteza imbere no kunoza imikoranire ifitiye inyungu ibihugu byombi. Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul yavuze ko aya masezerano yasinywe ashingiye ku gukomeza imibanire hagati y’ibihugu byombi. Ati “Aya masezerano ashingiye ku ndangagaciro z’imikoranire y’ubwubahane ku mpande zombi ndetse no gukomeza kwimakaza ubumwe bwa Afurika.” Yagaragaje ko aya masezerano aje mu gihe cya nyacyo kuko nubundi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye umubano ukomeye. Minisitiri…

Read More

Volkswagen na Uber biri gukorana mu kugerageza bisi nto zitwara [self driving microbuses] mu mujyi wa Los Angeles, mu rwego rwo kwitegura gutangiza serivisi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hakoreshejwe imodoka zitwara bitarenze impera za 2026. Umwaka ushize, batangaje imishinga yo kuzana bisi nto zitwara zikoresha amashanyarazi zo mu bwoko bwa ID. Buzz, mu mijyi itandukanye mu myaka icumi iri imbere. Mu igerageza rigiye gutangira hazakoreshwa bisi 10, buri imwe ikaba ishobora gutwara abantu bane. Mu minsi ishize ibi bigo byafunguye inyubako bihuriyeho mu mujyi wa Los Angeles, bikaba bifite gahunda yo kongera izi modoka zikagera ku 100.…

Read More

Dosiye ya Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement yashyikirijwe Ubushinjacyaha, ku ikubitiro akaba yarezwe ibyaha bitanu nubwo hari ibindi bigikorwaho iperereza nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry yemereye bagenzi bacu bo ku  IGIHE ko dosiye ya DC Clement yagejejwe mu Bushinjacyaha kuri uyu wa 8 Mata 2026. Ati “Nibyo koko dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha, ku ikubitiro yarezwe ibyaha bitanu mu gihe hari ibindi birimo n’icya ruswa bigikorwaho iperereza.” Ibyaha DC Clement akurikiranyweho birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi kubw’inabi, icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo kurwanya ububasha bw’amategeko, icyo gukoza isoni…

Read More

Agahenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zemeranyijeho na Iran kajemo kidobya, biturutse ku bitero Israel yagabye muri Liban, bikagwamo abarenga 250. Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 8 Mata 2026 ni bwo Perezida Trump wa Amerika yatangaje ko bemeranyije na Iran ku bijyanye no guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Iran na yo yari yemeye ko igomba gufungura inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya hirya no hino ku Isi. Nyuma y’amasaha make aka gahenge gatangajwe, Iran yavuze ko yongeye gufunga iyi nzira ya Hormuz. Yavuze ko ari icyemezo cyaturutse ku kuba Israel yarenze ku mahame…

Read More

Abatavuga rumwe na Leta muri Zimbabwe batangaje ko umwuka wa politiki atari mwiza mu gihugu kubera amavugurura mu Itegeko Nshinga azaha abagize Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutora Perezida aho gutorwa n’abaturage basanzwe. Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi wigeze no kuba Minisitiri w’Imari, Tendai Biti yabwiye BBC ko ibiri kuba ari nko gushaka gufata ubutegetsi ku mbaraga. Ati “Ibi ni ugufata ubutegetsi ku ngufu. Ibikorwa byo gufata ubutegetsi ku mbaraga biri kuba buhoro buhoro muri Zimbabwe.” Ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi kuva mu myaka ya 1980 ryavuze ko nta kizaribuza gukora izi mpinduka kuko uburyo bushya bwo gukora amatora buhendutse…

Read More

Mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyitabirwa n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, inzego z’umutekano z’icyo gihugu n’abayobozi bacyo batandukanye. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Mocímboa da Praia ku wa 7 Mata 2026, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za gisirikare za Mozambique barimo Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Mozambique FADM, Brig Gen Tomás Mponha wifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, Brig Gen C.M. Mujuni,…

Read More

Amerika yatangaje ko yemera guhagarika ibitero kuri Iran mu gihe icyo gihugu cyemera gufungura umuhora unyuramo petrol nyinshi ku Isi wa Hormuz. Trump avuga ko nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Pakistan, ko hazabaho agahenge k’intambara hagati ya Leta zunze ubumwe za America na Iran, mu gihe yakwemera kureka umuyoboro wa Hormuz ugakora nta nkomyi. Yagize ati “Nemeye guhagarika kurasa no kugaba ibitero kuri Iran mu gihe cy’ibyumweru bibiri.” Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yavuze ko agahenge gahita gatangira gushyirwa mu bikorwa. Uyu mugabo ni we wabashije kumvikanisha impande zihanganye. Yagize ati “Nicishije bugufi, nishimiye gutangaza ko Leta ya…

Read More

Ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ku mugaragaro inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuye ku murongo yari imaze igihe kirekire igenderaho wo kuyivuga mu buryo butagaragaza neza abayikorewe. Ibi byagaragajwe n’ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu butumwa bugira buti:“Mu gihe cya Kwibuka, twunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, tunazirikana amarorerwa ndengakamere yayiranze. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge, kandi yamaganye yivuye inyuma ipfobya n’ihakana rya Jenoside.” Umuyobozi…

Read More