Author: Bvn Rwanda News

Mu mujyi wa Annaba uherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Algeria, imyiteguro irarimbanyije ku rusengero rwa Basilique Saint-Augustin rwitiriwe umuhanga mu bya tewolojiya n’umunyabwenge wa gikristu Augustine of Hippo. Uyu mujyi uri kwitegura kwakira Papa Leo XIV mu ruzinduko rudasanzwe ruzibanda ku nsanganyamatsiko z’amahoro, ubwiyunge, ubumwe n’icyizere. Iki gikorwa cyateje umwete n’ishyaka rikomeye mu bakirisitu Gatolika batuye muri iki gihugu. Ni ku nshuro ya mbere mu mateka umupapa agiye gusura Algérie, igihugu gifite Islam nk’idini ya Leta, mu gihe abakirisitu ari bake. Muri urwo rwego, biteganyijwe ko Papa Leo XIV azanasura umusigiti Mukuru wa Alger, aho azatanga ijambo rikomeye imbere…

Read More

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, washimiye ubuyobozi bw’igihugu ku isonga Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside, ko abarokotse bahawe umutekano, ubuvuzi, uburezi n’ibindi. Ni ubutumwa bwatanzwe na Dr. Gakwenzire Philbert, Perezida wa IBUKA, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye muri BK Arena. Yavuze ko urugendo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze muri iyi myaka 32, rwababereye umutwaro batari kwishoboza kubera ubukana bw’ingaruka Jenoside yasigiye abayirokotse. Yagize ati: “Uwo mutwaro twawushobojwe n’ubuyobozi bwiza igihugu cyabonye no kutuzirikana byihariye aho Jenoside itazongera kubaho ukundi kandi…

Read More

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yavuze ko nyuma y’imyaka 32 umuryango mpuzamahanga unaniwe gukora ibikwiye ubwo hicwaga inzirakarengane z’Abatutsi mu 1994, n’ubu ukomeje kurebera imvugo zibiba urwango n’ubwicanyi bikomeje mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko ukirengagiza ibyago ku mutekano w’u Rwanda, bizanwa n’abakoze Jenoside bakidegembya muri RDC. Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru cyo Kwibuka ku Nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Beijing mu Bushinwa, cyitabirwa n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, inshuti z’u Rwanda n’abanyacyubahiro batandukanye. Ambasaderi Kimonyo yavuze ko kuba nta somo rikomeye amahanga yari yakura mu byabaye mu…

Read More

Abakinnyi ba Arsenal bagaragarije Abanyarwanda ko bifatanyije nabo muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Africans & Diaspora Uyu munsi tariki ya 7 Mata 2026 u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye Icyumweru cy’Icyunamo, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abakinnyi ba Arsenal isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda bwo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda, bifatanyije n’abanyarwanda. Mu mashusho banyujije ku mbuga nkoranyambaga za Arsenal, abakinnyi bayo bane barimo Jurriën David Norman Timber yagize ati “Mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 duha icyubahiro ababuze ubuzima, twifatanyije n’abaturage b’u Rwanda.” Umunyezamu David Raya…

Read More

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko ahazwi nko mu Gatandara mu Kagari ka Gahinga, Murenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, haririwe imibiri y’Abatutsi bicirwaga kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagiye gushyirwa ikimenyetso kigaragaza ubukana bw’ubwicanyi n’agashinyaguro byahakorewe.   Ahitwa mu Gatandara, hari bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; iyo bariyeri yatandukanyaga iyahoze ari Komine Kamembe na Komine Cyimbogo, yari ifite intego yo gutangira Abatutsi bageragezaga guhungira i Bukavu muri yahoze ari Zaire, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Congo. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa…

Read More

Dennis Zziwa wiga mu mwaka wa kabiri mu Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza ya Kampala International University, arembeye mu bitaro kubera inkoni yakubiswe, ubwo yari mu mukino yagaragayemo yigize Yesu/Yezu. Dennis Zziwa yakubiswe ku wa 3 Mata 2026, ku wa Gatanu Mutagatifu, ubwo we na bagenzi be bari mu mukino ushushanya inzira y’Umusaraba Yezu yakoze mbere yo kubambwa. Nk’uko Bibiliya ibigaragaza, mu nzira zose Yezu yanyuzemo mbere y’uko abambwa yagendaga akubitwa n’abasirikare b’Abaromani. Ibi ni byo Dennis Zziwa yagerageje kwigana mu nzira y’umusaraba yateguwe na Our Lady of Africa Church, ariko birangira bagenzi be batangiye kumukubita nk’iz’akabwana, birengagije ko ibyo barimo…

Read More

Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yafashe icyemezo cyateje impaka zikomeye nyuma yo gushyira umuhungu we, Franck Emmanuel Biya, ku mwanya wa Visi Perezida w’Igihugu ndetse anamugira Umukuru w’Ingabo zose. Ibi byemejwe n’iteka ryasohotse ku wa 4 Mata 2026, rinagaragaza ko Franck Biya yagizwe Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Ingabo, umwanya umushyira ku isonga mu bijyanye n’umutekano w’igihugu. Iryo teka rigira riti: “Bwana Franck Emmanuel Biya agizwe Visi Perezida wa Repubulika ya Cameroun.” Rikomeza rivuga ko ari nawe uzayobora Ingabo zose z’igihugu, ndetse akanaba umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ingabo. Perezidansi ya Cameroun yatangaje ko izi mpinduka zakozwe hashingiwe ku mategeko…

Read More

Umushoramari Munyakazi Sadate yeretse urubyiruko ko u Rwanda ari igihugu gitanga amahirwe angana by’umwihariko ku rubyiruko, icyakora amahitamo yarwo akaba ari yo akora itandukaniro ry’ugomba kubaho ubuzima bumuteye ishema n’ugira imibereho mibi. Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2026 imbere y’urubyiruko rwitabiriye igitaramo ngarukakwezi cyiswe “Connect and Cheers” mu Kigo cy’Urubyiruko Light Centre Kabuga mu Karere ka Gasabo, cyari cyakomereje ku nsanganyamatsiko igira iti “Vuga oya ku biyobyabwenge, uvuge yego ku hazaza mu mwuga wawe.” Ni ikiganiro yatanze mu gihe imibare igaragaza ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ikomeje kuzamuka. Munyakazi Sadate ufite izina rizwi cyane ku rubuga…

Read More

Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G wari umaze imyaka ine aba i Burayi, yageze i Kigali kuri uyu wa 6 Mata 2026, ahamya ko ari muri gahunda zo kuruhuka ndetse no kuba yakongera gukora imiziki. Ibi Lil G yabigarutseho nyuma yo kugera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, akakirwa n’umubyeyi we. Yavuze ko mu bitumye ataha harimo gusura umuryango we, kuruhuka ndetse no kureba ko yakongera gukora umuziki. Ati “Buriya nakoze imiziki igihe kinini nyuma numva nshaka kubaho ubuzima busanzwe nerekeza i Burayi kubushakayo. Ndashima Imana ko nta kibazo nigeze ngirirayo ubu urabona ko uretse umunaniro nta cyahindutse kinini…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwibukije abantu ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano zigenwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda zireba buri muntu kandi ko kunyuranya na byo bishobora kuba icyaha nyamara cyakwirindwa. Ibyo byavuzwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu cyavugaga ku bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bigiye gutangira. Yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu bigize umurongo mugari Igihugu cyihaye wo kuyirwanya mu buryo bushoboka bwose ndetse ko binateganywa n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu. Ati “Kwibuka si inshingano zaje gutyo gusa gusa ahubwo zikomoka ku Itegeko Nshinga twitoreye…

Read More