- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Mu myaka myinshi ishize, umuryango munini w’inguge z’ishyamba [wild chimpanzees] hafi 200 wabagaho neza mu mahoro muri Pariki y’Igihugu ya Kibale, muri Uganda. Mu bihe bya vuba, abashakashatsi bavumbuye ko iri tsinda ryahoze ryunze ubumwe rizwi nk’inguge za Ngogo, rimaze imyaka umunani riri mu ntambara ikaze. Ikibazo cyatangiye kugaragara bwa mbere muri Kamena 2015 ubwo ryacikagamo ibice bibiri bitandukanye, ibyo abashakashatsi bise itsinda ry’Iburengerazuba n’itsinda ryo Hagati. Kugeza mu 2018, kwicamo ibice byabaye nk’ibishimangirwa, itsinda ry’Iburengerazuba ritangira kugaba ibitero byeruye ku itsinda ryo Hagati. Kuva mu 2018, abahanga mu bya siyansi batahuye ko habayeho ubwicanyi bugambiriwe 24 hagati y’aya matsinda.…
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yageze i Islamabad muri Pakistan ahateganyijwe ibiganiro by’ubuhuza hagati ya Amerika na Iran bigamije guhagarika intambara. Biteganyijwe ko aza kwitabira ibiganiro na Iran, ari kumwe n’intumwa idasanzwe ya Perezida Trump Steve Witkoff na Jared Kushner. Vance yabwiye abanyamakuru ko yiteguye ibiganiro ariko ko Iran nigerageza kugorana, Amerika itari bubyihanganire. Mbere y’aho, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yatangaje ko hagomba kubanza kubaho agahenge k’intambara muri Lebanon mbere y’uko ibiganiro bitangira, ibintu bishobora guteza urujijo ku miterere y’ibi biganiro no kugaragaza uburemere bwabyo. Amerika na Iran biherutse kwemeranya ko habaho agahenge…
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje agahenge k’amasaha 32 mu ntambara na Ukraine ko kwizihiza Pasika y’Aba-Orthodox, Ukraine itangaza ko izabikurikiza. Iyi Pasika yizihizwa n’abakirisitu bibuka izuka rya Yezu atsinda urupfu, ariko ikaba idahuje itariki n’iyo mu Burengerazuba yabaye ku wa 5 Mata 2026. Kuwa Kane tariki 9 Mata 2026 nibwo Kremlin yatangaje ko izahagarika imirwano saa 16:00 z’i Moscow (15:00 za Kigali) zo ku wa Gatandatu kugeza saa 00:00 zo ku Cyumweru, mu rwego rwo kwizihiza iyi Pasika yubahwa cyane mu bihugu byombi. Kremlin iti “Twafashe umwanzuro twizera ko na Ukraine izubahiriza.” Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko…
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko yo mu Rwanada byazamutse ku ijanisha rya 9,2% muri Werurwe 2026 ugereranyije na Werurwe 2025. Muri uku kwezi izamuka ry’ibiciro ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,1%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 17,8%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 14,6%. Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongeraho 7,8% naho ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,4%. Iyi raporo kandi igaragaza ko ugereranyije Werurwe 2026 na Werurwe 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9,4%. Ni mu gihe mu cyaro ibiciro byiyongereyeho 6,7% ugereranyije na Werurwe 2025,…
Umuhanzi Ngenzi Sege uzwi nka Neg G The General yemeye ko hari umusore w’imyaka 30 y’amavuko wamupfiriyeho mu ijoro ryo ku wa 8-9 Mata 2026, nyuma yo kumusura iwe mu rugo i Nyarugenge muri Kimisagara akahagirira ikibazo cy’uburwayi butunguranye. Ibi Neg G yabitangarije umunyamakuru Ndahiro Valens nyuma y’uko inzego z’ubutabazi zari zigiye kujyana umurambo w’uyu musore witwa Mugabo Emmanuel kugira ngo ujye gusuzumwa mu bitaro. Ati “Yari umuhanzi utanga icyizere nafashaga. Yari yaje turimo dutegura umushinga tuzasohora nyuma y’Icyunamo. Nta burwayi budasanzwe yari ari kugaragaza. Gusa yari ari kumbwira ko ari kumva afite umutwe uri kumurya gake, byoroshye bidakaze. Ubwo…
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yasabye urubyiruko kubana neza, kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari byo byagejeje u Rwanda ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabigarutseho ku wa 9 Mata 2026 ubwo yifatanyaga n’urubyiruko, n’abandi bayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah mu mugoroba wo kwibuka wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro. Uyu mugoroba wateguwe n’Umuryango Our Past Initiative hagamijwe kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witabiriwe n’abiganjemo urubyiruko basaga 12,000. Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kubana neza…
Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira yahanuwe ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, igwa mu busitani bw’urugo rwe i Kanombe ari na ho haguye umurambo we. Uyu mugabo wari wariyise Ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi yishwe avuye mu biganiro by’amahoro i Arusha muri Tanzania. Iyi raporo y’ibanga igaragaza ko intagondwa z’Abahutu bari mu ngabo z’igihugu biganjemo abarindaga umukuru w’igihugu bagize uruhare mu kurasa indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Ntaryamira. Indege yaguyemo kandi uwari umugaba w’Ingabo Gen Maj Déogratias Nsabimana, abaminisitiri babiri bo mu Rwanda n’abo mu Burundi babiri. Abasirikare barindaga umukuru w’igihugu kandi bagize uruhare…
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yamaganye igitero cy’ingabo za Israel cyatwaye ubuzima bw’abarenga 250 muri Liban. Tariki ya 8 Mata 2026, ingabo za Israel zatangaje ko zagabye igitero gitunguranye kandi gikomeye cyane muri Liban, zisobanura ko cyari kigamije gusenya ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah. Israel yagabye iki gitero mu gihe yo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahagaritse by’agateganyo ibitero byagabaga i Tehran kuva muri Gashyantare 2026, nyuma y’aho Pakistan ibisabye guhana agahenge k’ibyumweru bibiri mu gihe hategerejwe ibiganiro by’amahoro. Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yasobanuye ko ibikorwemezo byinshi bya Hezbollah byarashwe byari…
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje intumwa mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi ariko ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kugaba ibitero mu bice rigenzura. Ubu butumwa yabuhaye Leta ya Qatar isanzwe ihuriza impande zombi mu biganiro bya Doha n’ababishyigikiye ku rwego mpuzamahanga barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuri uyu wa 9 Mata 2026. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuva tariki ya 8 Mata, ingabo za Leta ya RDC ziri kugaba ibitero mu bice bituwe cyane muri teritwari ya Masisi birimo Nyabyondo na Gahira, zikoresheje indege n’imbunda ziremereye. Yagize ati “Ibitero…
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hishwe Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni mu minsi 100 gusa, bicwa urw’agashinyaguro. Muri abo bishwe, harimo n’abahanzi. Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yegeranyije amateka ya bamwe muri abo bahanzi. Ibihangano byabo ntibisaza; ndetse n’abavutse nyuma ya Jenoside barabikunda. Sebanani Andre Sebanani André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegi tura Gitarama, ubu akaba ari mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Yari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu ikinamico kuri Radio Rwanda aho yabarizwaga mu itorero Indamutsa. Sebanani Andre ni umwe mu bahanzi batazibagirana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu…
