- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Rutahizamu ukina anyuze mu mpande muri Berekum Chelsea yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ghana, Dominic Frimpong, yapfiriye mu gitero cy’amabandi cyagabwe ku modoka y’ikipe. Ku Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2026, ni bwo Berekum Chelsea yakinnye na Samartex mu mukino w’Umunsi wa 29 wa shampiyona, urangira itsinzwe igitego 1-0. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ghana (GFA), ryemeje ko ubwo abakinnyi bari mu modoka bataha mu muhanda uva ahitwa Goaso werekeza Bibiani, batezwe n’amabandi yitwaje intwaro. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Berekum Chelsea kuri uyu wa Mbere, bwasobanuye uko iki gitero cyagenze ubwo bavaga mu majyepfo yo Ghana. Bwagize buti…
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 13 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nkuru iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. Iyicwa ry’abatutsi muri College Saint Andre i Nyamirambo Mu murenge wa Nyamirambo mu kigo cy’ishuri rya St André no muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu KAROLI LWANGA hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye baturuka Butamwa, Nyamirambo (Kivugiza, Mumena), Nyakabanda, Rwezamenyo, Kabusunzu, Nyarugenge (Biryogo)… Bamwe muri bo bagiye mu Kiliziya abandi bajya muri St André, abandi bajya mu kigo cy’abafurere cya St Joseph kiri i…
Mu rwego rwo kurushaho kunoza ireme ry’uburezi batanga, Catholic University of Rwanda ifite imikoranire y’igihe kirekire na Parma University yo mu gihugu cy’u Butariyani aho ziyemeje gufatanya gutanga uburezi bufite ireme. Ubu bufatanye bwabo burimo ibyiciro bibiri; Staff Exchange aho abakozi bo muri Kaminuza ya Parma bashobora kuza mu Rwanda kwigisha no kwiga cyangwa se abo mu Rwanda bakajya kwiga no kwigisha mu Butariyani. Student Mobility aho abanyeshuri bo muri izi kaminuza zombi bafashwa kwimenyereza umwuga muri izo kaminuza zombi. Muri iyo gahunda ya Student Mobility, abanyeshuri 4 baraye berekeje mu Butariyani aho bagiye gukora imenyerezamwuga ry’amezi abiri hanyuma bakongera…
Papa Léon XIV agiye gutangira urugendo rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika, rugomba kumara iminsi icumi. Ni uruzinduko atangira kuri uyu wa Mbere muri Algeria mbere yo gukomereza muri Cameroun. Léon XIV azagera mu mijyi 11 ya Afurika, aho biteganyijwe ko azakora urugendo rwa kilometero ibihumbi 18 mu ngendo z’ingende 18 azakora. Cardinal Michael Czerny umwe mu bayobozi bakomeye i Vatican, yavuze ko uruzinduko rwa Papa muri Afurika rugamije ko gufasha “Isi kongera gutekereza kuri Afurika”. Léon XIV aheruka gukorera ingendo mu bihugu birimo Turikiya, Lebanon mu Ugushyingo n’Ukuboza 2025. Muri Werurwe, yari i Monaco mu Bufaransa. Nibura 20%…
Kaminuza ya Ashesi University yo muri Ghana yatashye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inashyiraho n’urwibutso rwihariye ruha icyubahiro abasirikare bayo bagize ubutwari bwo kurokora Abatutsi i Kigali. Iki gikorwa cyabaye ku wa 11 Mata 2026 mu gace ka Berekuso i Accra, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rwibutso kandi ruha icyubahiro ingabo za Ghana zari ziyobowe na Henry Kwami Anyidoho, wafashe icyemezo cyo kuguma mu Rwanda mu gihe izindi ngabo za Loni zari zigiye, zigatererana Abatutsi bari mu kaga. Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, yashimye cyane iki gikorwa, anagaragaza ko ari ikimenyetso…
Kuri iki cyumweru Taliki ya 12 mata mu murenge wa Rugalika wo mu Karere ka Kamonyi habaye igikorwa yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kunshuro ya 32. Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo kuri monima (Monument) ya Nyarubuye Aho abayobozi bagiye batandukanye munzego zose bagiye bashyiraho indabo ndetse bahi icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi. Mu ijambo ry’ikaze umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yashimiye ubufataye bw’abatuye mu murenge wa Rugalika mu kubungabunga amateka no gushyira ikimenyetso ahajugunywe imibiri ya batutsi bazize jenoside irenga 915, Yashimiye kandi Muri rusange Abaturage bateguye igikorwa cyo kwibuka ndetse nabitabiriye igikorwa cy’ubudaheranwa cyiri mu mirenge yose…
Intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Iran zasoje ibiganiro byamaze amasaha 21 byazihurije muri Pakistan, zinaniwe kumvikana ku bijyanye no guhagarika intambara. Ibiganiro byahuje impande zombi byatangiye ku wa Gatandatu, bisozwa kuri iki Cyumweru. Intumwa za Amerika zari ziyobowe na Visi Perezida w’iki gihugu, JD Vance. Byabereye Islamabad, biyoborwa na Pakistan nk’umuhuza. Nyuma y’amasaha 21 impande zombi ziganira, Visi Perezida JD Vance, yatangaje ko Iran yanze kwemera ibyifuzo Amerika yinjiranye muri ibi biganiro bikubiye mu ngingo 15. Amakuru dukesha Reuters avuga ko kimwe mu byo Iran yanze harimo guhagarika gahunda yo gukora intwaro za nucléaire. JD Vance “amakuru…
Twizerimana Jean de Dieu w’imyaka 22 wo mu Karere ka Nyabihu arembeye kwa muganga, nyuma y’uko agerageje kwiyahura bitewe n’umujinya bikekwa ko wakuruwe n’uko iwabo banze kumutekera umureti n’ibirayi byo mu mavuta bizwi nk’ibya mucoma. Ibi byabereye mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Nyarutembe ho mu Mudugudu wa Kirebe, ku wa Gatandatu, tariki 11 Mata 2026. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Ndayisenga Simon yahamirije bvn aya makuru. Ati “Nibyo koko Twizerimana wari umaze iminsi mu mujyi wa Kigali, twahawe amakuru ko yanze kurya mu rugo iwabo, keretse bamutekeye umureti n’ibirayi byo mu mavuta bita ‘mucoma’. Nubwo nta wabihamya ko ari…
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abiciwe kuri Paruwasi Gatulika ya Hanika n’ahandi, mu yahoze ari Komini Gatare, ubu ni Mirenge ya Macuba na Karambi mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Hanika, hashyinguwe mu cyubahiro, Imibiri 2 yari ishyinguye mu ngo. Ni imibiri yari ishyinguye mu Kagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba muri aka Karere ka Nyamasheke. Sibomana Vianney washyinguye mu cyubahiro nyina umubyara, yavuze ko gutinda kumwimurira mu Rwibutso ari uko yari atariyakira, yumvaga kuba ashyinguye mu rugo bihagije. Ati:…
Uwayo Benjamin w’imyaka 24, amaze umwaka ashinze mu Karere ka Huye kompanyi yise FASITA, ikora ubucuruzi bwifashisha internet, ndetse abaguze ibintu bakabigezwaho. FASITA (Fast Access to Shopping and Innovative Technology Solutions) ikora nk’isoko ryo kuri internet, aho umuntu ashobora kujya ku rubuga rwayo, akagura ibintu ndetse akabyishyura, nabo bakabimugezaho. Kugeza ubu ikorera gusa mu Karere ka Huye. Uwayo yavuze ko yarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu 2023 mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, atekereza icyo yabyaza ubumenyi yahawe mu ishuri, ni ko gushyiraho iri soko ryo kuri internet. Mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko ruri mu rugaga rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu…
