Author: Bvn Rwanda News

Umuherwe w’Umunye-Congo wari utuye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, Amisi Issa Vally, yarasiwe mu nyubako ya ‘Le Renaissance’ iherereye muri Komini Gombe mu mujyi wa Kinshasa mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira uwa 10 Mata 2026. Amashusho yafashwe na cameras zo mu nyubako Amisi yari yarayemo muri iryo joro amugaragaza yinjirana mu cyumba n’undi muntu bivugwa ko ari inshuti ye yitwa Mukena Mwepu Beni. Mu wundi mwanya, uyu muntu agaragaza muri ‘ascenceur’ afite ikintu bikekwa ko ari umurambo wa Amisi, yirinda kwerekeza amaso neza muri camera, bigakekwa ko yirindaga kumenyekana. Bivugwa ko uwo bikekwa ko ari Mukena yashoboye gusohoka…

Read More

The Ben agiye kongera guhurira na Diamond mu gitaramo kizabera i Kampala ku wa 5 Kamena 2026, aho bose batumiwe muri ‘Comedy store’ isanzwe itegurwa na Alex Muhangi. Ni igitaramo kigiye guhuza aba bahanzi bafitanye amateka y’uko bakoranye indirimbo bise ‘Why’ iri mu zakunzwe mu myaka ishize. Si ubwa mbere The Ben na Diamond bagiye guhurira mu gitaramo muri Uganda kuko umwaka ushize nabwo bahuriye mu kindi gitaramo bakoreye ahitwa i Ntungamo mu ijoro ryo ku wa 24-25 Gicurasi 2025. Icyo gihe bahuriye mu gitaramo cyiswe “The Coffee Marathon Concert” cyakurikiye isiganwa ku maguru ryabaye ku manywa, hagamijwe ubukangurambaga bwo…

Read More

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, banenga bamwe mu bayobozi bo mu nzego zahoze ari iza Leta n’abihayimana, bavuga ko bagize uruhare mu kubiba amacakubiri aho kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda. Ibi babigarutseho mu gihe bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bagaragaje ko mu cyahoze ari Komini Mukingo, hari abayobozi bigishaga urwango n’amacakubiri, ndetse no mu nsengero ugasanga ari byo byigishwa. Mukanoheli Josee, umwe mu barokotse Jenoside, yavuze ko byabababaje kubona abayobozi n’abihayimana bari bafite inshingano zo kubarinda batarabigezeho. Ati: “Twahungiraga kuri Komini no mu nsengero twizeye ko tuharindirwa, ariko aho…

Read More

Ubucamanza bwa Iran bwasabye leta kurekura imitungo ya Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Iran, Zahra Ghanbari, yari yafatiriwe nyuma y’uko ashyizwe ku rutonde rw’abantu 400 biswe “abatera inkunga umwanzi”. Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Iran yitabiriye Igikombe cya Asia mu mpera za Gashyantare, mbere gato y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bigaba ibitero kuri iki gihugu, bikica umuyobozi w’ikirenga Ali Khamenei. Tariki ya 2 Werurwe, abakinnyi baryumyeho, banga kubumbura iminwa yabo ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza Iran ku mukino wari wayihuje na Koreya y’Epfo. Ibyo byatumye itangazamakuru rya Iran ryita iyi kipe “abagambanyi mu gihe cy’intambara.” Australia yatanze ubuhungiro kuri…

Read More

Abantu 26 bo mu Karere ka Ngoma bakubiswe n’inkuba, umwe ahita yitaba Imana mu gihe abandi bajyanywe kwa muganga. Iyi nkuba yakubise abaturage ahagana Saa Tanu zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yavuze ko aba baturage bakubiswe n’inkuba ubwo bari bugamye imvura nyuma y’uko ibasanze mu buhinzi bw’umuceri basanzwe bakorera mu gishanga. Ati “Abantu bose bakubiswe n’inkuba muri rusange ni abantu 26, ariko umwe ni we witabye Imana. Abandi bose twashoboye kubajyana ku bitaro i Kibungo, batatu…

Read More

Abadepite bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashaka kweguza Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani Lukoo, kubera kunanirwa kurinda umutekano w’abaturage n’imitungo yabo. Gahunda yo kweguza Minisitiri Shabani yatangijwe n’umudepite uhagarariye Kisangani mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC akaba n’umunyamuryango w’ihuriro Union Sacrée riri ku butegetsi, Laddy Yangotikala. Depite Yangotikala yamenyesheje bagenzi be ko umutekano ukomeje kuzamba mu gihugu bitewe ahanini n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biri kubera i Kinshasa no mu yindi mijyi ikomeye mu gihugu. Yagize ati “Waba utuye i Kinshasa cyangwa ahandi, ubujura bwitwaje intwaro bukorwa ku manywa y’ihangu. Mwamenyera niba hari iperereza riri gukorwa? Mwamenya niba hari icyakozwe…

Read More

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahurije Haringingo Francis na Kiyovu Sports mu nama igamije kumvikanisha impande zombi, nyuma y’uko uyu mutoza yimwe ibyangombwa byo gutoza Rayon Sports aheruka kwerekezamo. Haringingo ntiyatoje umukino Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi FC ubusa ku busa tariki ya 4 Mata 2026, nyuma y’uko FERWAFA imwimye ibyangombwa byo gutoza kubera ko yatambamiwe na Kiyovu Sports yamushinje kutubahiriza amasezerano bafitanye. Rayon Sports yari yasabye ibyo byangombwa by’umutoza wayo mushya, yagaragaje kutishimira iki cyemezo, yongera gusaba FERWAFA kwemerera Haringingo gutoza mu gihe ikibazo kiri hagati ye na Kiyovu Sports kigikurikiranwa. Amakuru ni uko ku wa 13 Mata…

Read More

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,FERWAFA, ryifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuva ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize tariki ya 7 Mata 2026, Abanyarwanda n’Isi yose baribuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’Igihugu n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga ryashyizeho ubutumwa bw’abakinnyi batandukanye b’Amavubi ndetse n’ubw’abayobozi muri FERWAFA. Kwizera Jojea yagize ati: ”Nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, dufashe uyu mwanya ngo twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twahisemo ubumwe, twahisemo ukuri, twahisemo kubaka u Rwanda…

Read More

Senateri Dr. Frank Habineza akaba n’Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yagaragaje ko mu gihugu hari imitwe ya politiki inyuranye kandi ifite ibitekerezo byigenga igenderaho ndetse ko kutavuga rumwe kwayo atari imirwano cyangwa kwangiza ibimaze kugerwaho mu myaka 32 ishize. Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa gihuzwa no gusoza icyumweru cy’icyunamo cyabereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali ahari urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abanyapolitiki 21 bishwe bazira kurwanya ivangura ryaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Senateri Dr. Habineza yashimangiye ko imitwe 11 ya…

Read More

Ukraine yatangaje ko imaze guhitana abasirikare b’u Burusiya 1.312.140 kuva intambara yatangira ku wa 24 Gashyantare 2022. Ni imibare yatangajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine ku wa 13 Gashyantare. Iyo mibare y’abishwe irimo n’abasirikare 960 b’u Burusiya bishwe ku Cyumweru. Raporo ya Ukraine ivuga ko ibifaru 11.861 by’u Burusiya byashwanyujwe, imodoka z’intambara 24.386 zikangizwa, naho imodoka zitwara lisansi n’ibigega bingana na 89.099 bigatwikwa. Ikindi kandi ni uko intwaro zikoreshwa mu gutera ibisasu byo mu kirere zigera kuri 39.915 zarangijwe, cyo kimwe na rocket 1.728 n’ubwirinzi bwo mu kirere 1.346. Ukraine ivuga kandi ko indege z’u Burusiya 435 z’intambara hamwe na…

Read More