Author: Bvn Rwanda News

Bigizi Gentil utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), akomeje kugaragaza imbaraga mu muziki wa Gospel, akaba akunze kugaruka ku butumwa bukangurira abantu kwegera Imana no kubaho ubuzima bufite intego. Bigizi Gentil uzwiho ubuhanga mu myandikire y’indirimbo, yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Imvugo Yiwe”, “Yesu Arabaruta”, “Ntacyo Mfite”, “Kipenzi”, “Biragatsindwa”, “Tujyane” n’izindi nyinshi. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Ifaranga” igaruka ku rukundo rw’amafaranga rukabije mu bantu, aho yagaragaje ko hari abaha agaciro amafaranga kurusha Imana yayabahaye, yongeye gusohora indi ndirimbo nshya yise “Gutinda kwa Yesu”. Iyi ndirimbo ye nshya igamije guhumuriza abantu bategereje isezerano ry’Imana, ibibutsa ko nubwo…

Read More

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2,938 Frw ivuye kuri 2303 Frw, ibisobanuye ko yiyongereyeho 635 Frw. Ni ibikubiye mu itangazo RURA yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2026 binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Iri tangazo rigira riti: ”Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda bose ko guhera ku wa 17 Mata 2026, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00), ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT), bivuguruwe mu buryo bukurikira: Lisansi ntigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 2,938 kuri Litiro. Mazutu ntigomba kurenga Amafaranga…

Read More

Umunyamuziki w’umunyabigwi muri Nigeria Fela Anikulapo-Kuti, wamamaye ku izina rya Fela Kuti, yaciye agahigo ko kuba umuhanzi w’Umunyafurika wa mbere ugiye kujya mu ku rukuta rw’inzu ndangamateka mu by’umuziki yitwa Rock & Roll Hall of Fame. Uyu muhanzi agiye kujya kuri uru rutonde nk’umuhanzi wakoze ibihambaye agitangira umuziki dore ko rusanzwe rujyaho abandi bahanzi b’indashyikirwa. Bizaba muri uyu mwaka aho azaba ari kumwe n’abarimo Queen Latifah, MC Lyte, Gram Parsons na Celia Cruz. Aba banyacyubahiro batangarijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kiganiro American Idol, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026. Umuririmbyi w’Umwongereza wavukiye…

Read More

Mu gihe  isi  ihugiye ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwo hagati Amerika  na Iran byashoye kuri Iran, Iyo muri Sudan yo  yinjiye mu mwaka wa kane aho abaturage b’icyo gihugu  basaba ko yahagarara. Iyi ntambara hagati y’ingabo za leta n’umutwe w’ingabo zidasanzwe wa Forces de Soutien Rapide (RSF) imaze gutuma abantu barenga miliyoni 13 bava mu byabo, igihugu kikaba gifatwa nk’icya mbere ku isi mu bibazo by’ubutabazi n’inzara. Muri Kenya, Abanyasudani bahahungiye bakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu murwa mukuru Nairobi, bafatanyije n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, basaba ihagarikwa ry’iyi ntambara. Umwe muri bo, Nidal Musa, yagize ati:“Ndifuza ko…

Read More

Umunya-Espagne, Lamine Yamal yatanze isezerano ryo kuzasubiza aho FC Barcelona yahoze nyuma y’uko isezerewe na Atletico Madrid muri UEFA Champions League. Ku wa Kabiri saa Tatu z’ijoro ni bwo kuri Civitas Metropolitano ikipe ya Atletico Madrid yari yakiriye FC Barcelona mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cya UEFA Champions League 2025/2026. FC Barcelona yatsinze ibitego 2-1 ariko birangira isezerewe bitewe n’uko mu mukino ubanza Atletico Madrid yari yatsinze ibitego 2-0. Nyuma y’uyu mukino,Lamine Yamal abinyujije ku rubuga rwa Instagram yageneye ubutumwa abafana ba FC Barcelona. Yavuze ko bari batanze ibyabo byose gusa bikaba bitari bihagije. Ati: ”Twaritanze byose ariko ntabwo…

Read More

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko nubwo n’iki gihe gutanga amakuru ku hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusanzu ku barokotse, bidakwiye ko imyaka ikomeza kuba myinshi ku buryo umuntu ayatanga agombye gutegereza gusoza igihano yari yarakatiwe. Ibyo yabigarutseho ku wa 15 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi barenga 37.800 baruhukiye mu Rwibutso rwa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Ni urwibutso rwahoze ari urusengero rw’Abangilikani aho ku itariki ya 15 Mata 1994 Abatutsi bose bari barahungiyemo bishwe hakoreshejwe ingufu nyinshi…

Read More

Ikipe ya FC Bayern Munich yatsinze Real Madrid naho Arsenal inganya na Sporting zikomeza muri 1/2 cya UEFA Champions League 2025/2026. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026 ni bwo hasojwe imikino yo kwishyura ya 1/4 cya UEFA Champions League. Amaso yose yari ahanze kuri Allianz Arena aho FC Bayern Munich yari yakiriye Real Madrid. Umukino watangiye umunyezamu wa FC Bayern Munich, Manuel Neuer akora amakosa ubundi Arda Guler ahita ayabyaza umusaruro afungura amazamu ku munota wa mbere. FC Bayern Munich yahise iba nk’iriye amavubi maze ku munota wa 6 Aleksandar Pavlovic ahita yishyura ahawe umupira Joshua Kimmich…

Read More

Inzego z’umutekano mu Karere ka Nyagatare ziri gushakisha Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rubira II riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga, wirukanwe n’ubuyobozi bw’akarere azira kwiba ibiryo byagenewe abanyeshuri akabigurisha. Ibi byamenyekanye nyuma y’uko tariki 5 Mata 2026 ubwo hafatwaga umucuruzi umwe yari yagurishije ibishyimbo, ubuyobozi bukaza kumufata akavuga ko yabigurishijwe n’umuyobozi w’iri shuri. Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko babonye amakuru ko hari ibishyimbo yagurishije abikuye mu bubiko birenga ibilo 500 byagombaga kugaburirwa abana 671, bituma bakurikirana basanga hari n’ibindi yibye. Ati “ Ibishyimbo yibye ibilo 500 ariko twabashije kugaruza ibilo 465 ibindi bilo 35 ntabwo turabibona, kawunga…

Read More

Mu mudugudu wa Kanombe akagali ka Murambi ho mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera haraye humvikanye amasasu yarashwe n’abarundi bakomerekeje abarobyi b’Ababanyarwanda. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Mata 2026. Amakuru yizewe agera kuri BVN RWANDA ni uko abo barobyi barimo uwitwa Ntegirizazejo Evariste ufite imyaka 33 y’ubukuru na Sibomana Samuel we ufite imyaka 20 y’ubukuru. Aya makuru akomeza avuga ko aba barashwe kuri ubu bari kwitabwaho mu bitaro bya Nyamata kuko Ntegirizazejo yakomerekejwe mu rutugu n’umugongo naho Sibomana we akaba yakomerekejwe ku mutwe mu gahanga. Ntihari hatangazwa ibyo abo barundi babarasiye yewe…

Read More

Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Denis  Sassou Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Kongo. Umuhango w’irahira rya Perezida Sassou Nguesso uteganyijwe uyu munsi  ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026 Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yongeye gutorerwa kuyobora igihugu ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, mu matora yabaye ku wa 15 Werurwe 2026, aho yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 94,82%. Uyu mukuru w’igihugu, uhagarariye ishyaka rya Parti congolais du travail, yabaye Perezida bwa mbere mu 1979, aza kuva ku butegetsi mu 1992 nyuma y’amatora ya mbere ya demokarasi, aza kongera kugaruka ku…

Read More