- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Uganda igiye kwakira ibiganiro bizahuza Komisiyo Ihoraho ihuza u Rwanda n’icyo gihugu ku nshuro ya 12, hagamijwe kwimakaza imikoranire n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Ni ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ku bufatanye na Ambasade ya Uganda mu Rwanda, bikaba biteganyijwe gutangira ku wa 20-22 Mata 2026. Amakuru yatangajwe, yagaragaje ko ibyo biganiro bizibanda ku bufatanye mu nzego zitandukanye bishobora guhuriza hamwe abahagarariye za Minisiteri zirenga 15. Intumwa za Uganda muri ibyo biganiro ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, John Mulimba, mu gihe iz’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta…
Urukiko rw’Ubujurire ruherereye i Mbeya muri Tanzania rwemeje igihano cy’urupfu cyari cyahawe abagabo batatu bahamijwe icyaha cyo kwica umukozi ushinzwe gutanga inguzanyo mu kigo cy’imari iciriritse. Iki cyaha cyo kwica uyu mukozi cyabaye ku wa 30 Kamena 2017 mu gace ka Isanga muri Mbeya. Abo bagabo bahamijwe icyaha barimo Alex Mwakimbwala, Elias Mushi uzwi nka Mangi na Gidioni Ntulo uzwi nka Mwankinga. Bahamijwe kwica uwitwa Victoria Manase, umugore w’imyaka 32 wakoraga mu kigo cy’imari iciriritse cya BRAC. Ibi byabaye mu gihe Victoria Manase yari mu kazi ke ko gukusanya amafaranga y’inguzanyo ndetse no kwigisha abakiliya babo imicungire y’imari. Nyuma yo…
Ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati zasubije inyuma ubwato 23 bwari buturutse ku byambu bya Iran. Ingabo za Amerika zabitangaje ku wa 18 Mata 2026, nyuma y’uko Iran yari yamaze gutangaza ko yongeye gufunga umuhora wa Hormuz unyuramo ubwato bwinshi burimo ubutwaye ibikomoka kuri peteroli birenga 20% by’ibikoreshwa ku Isi hose. Reuters yanditse ko ubwato burenga 10 bwari bumaze kunyura mu muhora wa Hormuz nyuma n’iminsi myinshi ufunzwe. Ubwato bwanyuze mu mazi ya Iran mu muhora wa Hormuz, hafi y’ikirwa cya Larak harimo na bune bwari bwarafatiwe ibihano. Ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu mazi zatangaje ko ku…
Inkuru idasanzwe y’umunyeshuri wo muri kaminuza ikomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko uyu munyeshuri atandukanye n’umukunzi we, agasaba umwarimu kumubera umugore, ibizwi nko gutera ivi. Muri Uganda, havutse impaka nyinshi nyuma y’aho muri Kaminuza ya Uganda Christian University (UCU) umunyeshuri yakatiye umukunzi we biganaga [gutera indobo], akajya guterera ivi umwarimu ubigisha akamusaba kumubera umugore. Ibi byatumye benshi bagira icyo babivugaho, aho bamwe bavuga ko imyaka ari imibare gusa, ndetse ko urukundo rutagira imyaka. Uyu munyeshuri witwa Medard Mugumya, wiga mu ishami ry’Igiswayili muri iyo kaminuza, yatunguye benshi ubwo yashingaga ivi ku butaka agasaba Agenze Rominate Owomugisha, umwarimu w’imyaka 36 akaba n’umuyobozi…
Ayra Starr yatangaje ko agiye gusohora album ye ya gatatu yise “Starr Girl”, izajya hanze mu ntangiriro za Nyakanga 2026. Uyu muhanzikazi w’imyaka 23, ukomeje kuba umwe mu mazina akomeye muri Afrobeats, yabitangaje ubwo yari mu kiganiro The Jennifer Hudson Show, aho yagaragaje ko iyi album ari imwe mu mishinga yashyizemo imbaraga nyinshi cyane. Yagize ati “Album yanjye ‘Starr Girl’ izasohoka muri Nyakanga… nishimiye cyane iyi mishinga nakoze. Nashyizemo umutima wanjye wose, sinshobora gutegereza uko abantu bayumva.” Iyi album nshya izaba ari iya gatatu mu rugendo rwe rwa muzika, kandi kuva yatangira kuyivuga mu 2025, abantu benshi barayitegereje cyane. Mu…
Ikipe ya Etincelles FC yatsinze APR FC mu mukino wo ku munsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026, byongera guha Rayon Sports icyizere ku gikombe. Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026 saa Cyenda kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Ikipe ya Etincelles FC yari imbere y’abafana bayo yatangiranye imbaraga ndetse ku munota wa Kabiri yashoboraga guhita ifungura amazamu ku ishoti riremereye ryarekuwe na Rwigema Pascal ariko umunyezamu wa APR FC aratabara. Iyi kipe yo mu karere ka Rubavu yakomeje gukina ari yo yiharira umupira…
Ku rubuga rwa X uwiyita Gad yatangaje ko muri Nyagatare hari kubera ibikorwa by’ubwicanyi byibasira abamotari,gusa Polisi iramunyomoza inatangaza ko yafunzwe azira gukwiza ibihuha. Uyu uvuga ko yitwa Gad muri Video yashyize kuri X, yavugaga ko atabaza akarere ka Nyagatare ko hari ubwicanyi bukorerwa abamotari bategwa bakamburwa moto, bakicwa ababikoze bagahita bahungira muri Uganda,kandi Leta ibizi ntihagire igikorwa. Polisi nayo yanditse kuri X ivuga ko ibi atari ukuri,kandi ko uyu watangaje ibihuha yafunzwe.Yagize iti”Muraho,Turamenyesha ko aya makuru atari ukuri.Uwabigizemo uruhare akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 39 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira…
Umuhanzi Mike Kayihura yateguje indirimbo nshya yise ‘Come On’ ateganya gusushyira hanze ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, ari na yo ya mbere mu zigize umuzingo we mugufi (EP) yise ‘Intwaza’ ateganya gushyira hanze. Ni indirimbo yise ‘Come On’ avuga ko igiye gutangingiza igice gishya mu muziki we kizarangwa no gusobanuirwa icyo neza ashaka n’iterambere byose bijyana n’ubwisanzure mu guhanga. Iyo ndirimbo kandi ngo izagaragaza impinduka mu buhanzi bwe, ariko igakomeza kubumbatira uburemere bw’amarangamutima n’ubuhanga bwo gutanga inkuru byamurangaga. Akaba ahisemo kuyishyiraa hanze mu rwego rwo gutangiza gahunda yo kumenyekanisha Intwaza EP akayiha izina ry’intwaza mu buryo bwo…
Ku wa 17 Mata 2026, inzego z’umutekano za Madagascar zataye muri yombi Colonel Patrick Rakotomamonjy, zimushinja gutegura umugambi wo kwica Perezida, Colonel Michaël Randrianirina. Col Rakotomamonjy yafatiwe mu Mujyi wa Antananarivo ku mugoroba wa tariki ya 16 Mata, nyuma ajyanwa muri Gereza ya Tsisafahy iri mu ntera y’ibilometero hafi 30 mu majyepfo y’umurwa mukuru. Uyu musirikare yari amaze igihe yibasira Leta y’inzibacyuho iyobowe na Col Randrianirina wakuyeho ubutegetsi bwa Andry Rajoelina mu mwaka ushize. Yifashishije imbuga nkoranyambaga, yayishinje kunyereza umutungo w’igihugu. Kuva mu ntangiriro za Mata, inzego z’umutekano za Madagascar zatangiye gushakisha Col Rakotomamonjy kugira ngo zimute muri yombi, zimushinja…
Nyuma y’uko Iran itangaje ko yafunguye byuzuye umuhora wa Hormuz, Perezida Donald Trump yashimiye icyo cyemezo. Uwo muhora wafunguwe wagize ingaruka mbi ku buzima bw’isi ku buryo ikiguzi cy’ubuzima cyarishijeho guhenda. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Iran Abbas Araghchi yanditse kuri X ko umuhora wa Hormuz wafunguwe byuzuye. Minisitiri Abbas Araghchi yavuze ko umuhora wa Hormuz ufatiye runini isi ufunguwe mu gihe gisigaye agahenge katanzwe kakarangira. Uwo muhora unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli, ibikoreshwa mu nganda, ibikoreshwa mu buhinzi, pulasitike, n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi. Intambara Amerika na Israel bagabye kuri Iran yateje akaga ku buryo imibereho y’abantu yarahindutse…
