Author: Bvn Rwanda News

Abahagarariye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na Uganda bahuriye mu nama ya komisiyo ihoraho ihuriweho (JPC) iri kubera i Kampala, bemeranya ko ibihugu byombi bizakomeza gusigasira umubano wa kivandimwe. Iyi nama ibaye ku nshuro ya 12 iri kubera muri Mestil Hotel. Abahagarariye u Rwanda bayobowe n’Umuyobozi ushinzwe ubufatanye na Afurika, Gisa Teta, aba Uganda bakayoborwa n’ushinzwe ubufatanye n’akarere, Richard Kabonero. Impande zombi zagaragaje ko ibihugu byombi bizongera imbaraga mu bufatanye mu nzego zirimo igisirikare, ubucuruzi, ibikorwaremezo, ibijyanye n’abinjira n’abasohoka no kubaka ubushobozi bw’abaturage. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yatangaje ko ibihugu byumvikanye gukemura imbogamizi zigaragara mu bucuruzi, no gukorana mu…

Read More

Irankunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira mu mwuga wo kuvangavanga imiziki yongeye kwikoma bamwe mu Barundi bakomeje kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga kubera ko yatse ubwenegihugu bw’u Rwanda. Uyu mukobwa uri mu bafite igikundiro muri aka kazi yabwiye Abarundi ko bakwiye kumushyira hasi, kuko ngo bamumenye kubera u Rwanda kandi adateze kwicuza ku mwanzuro yafashe. DJ Ira yasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda Perezida Paul Kagame ku wa 16 Werurwe 2025, ubwo imbaga y’abantu yari iteraniye muri Stade Amahoro. Kuva asaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, DJ Ira yakomeje kwibasirwa n’Abarundi bamwita umugambanyi, ndetse bamwe banamubwira ko adakwiye kuzongera gutekereza kugaruka i Burundi. Nyuma…

Read More

Ikipe ya FC Bayern Munich yegukanye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage ya 2025/2026 habura imikino ine ngo irangire. Iyi kipe itozwa na Vincent Kompany yabigezeho kuri iki Cyumweru nyuma yo gutsinda Stuttgart ibitego 4 kuri 2 kuri Allianz Arena. FC Bayern Munich yahize igira amanota 79 aho irusha Borussia Dortumund iyikurikiye amanota 15 mu gihe habura imikino ine ngo shampiyona irangire. Iki ni igikombe cya 35 cya shampiyona iyi kipe yegukanye mu mateka. FC Bayern Munich nubwo itwaye igikombe ariko iracyafite agahigo irimo irarwana nako ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino. Kugeza ubu imaze gutsinda ibitego 109 aho biruta ibindi byinshi…

Read More

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko hari ubugenzuzi bwatangiye gukorwa hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gufata abacuruzi bazamura ibiciro by’ibicuruzwa uko biboneye mu buryo butemewe n’amategeko, bitwaje izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, avuga ko hari itsinda ryihariye rya Leta ryoherejwe mu masoko atandukanye kugira ngo rigenzure uko ibiciro byifashe hirya no hino mu gihugu. Mu kiganiro, yasobanuye ko hari bamwe mu bacuruzi bitwaza izamuka rya lisansi bigatuma bazamura ibiciro by’ibindi bicuruzwa, ibintu yavuze ko bidafite…

Read More

Umutoza wa Rayon Sports FC, Haringingo Francis Christian, watoje umukino we wa mbere muri Rayon Sports yatangaje ko agomba kuyihesha igikombe atitaye ku bibazo ifite birimo no kuvunikisha abakinnyi benshi. Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, nyuma yo kunganya na Rutsiro FC 0-0 mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Umuganda. Haringingo yagaragaje ko kimwe mu bibazo ifite ari ukubura abakinnyi, dore ko bamwe mu bo ikunze kubanza mu kibuga batawitabiriye. Ati “Kwizera Olivier afite ibibazo ni yo mpamvu mutamubonye, Youssou Diagne yarababaye, Chris Rushema…

Read More

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, Umugabo w’imyaka 31 y’amavuko witwa Shamar Elkins yishe arashe abana umunani, barindwi muri bo bakaba bari abe. Aba bana biciwe mu Mujyi wa Shreveport, muri Leta ya Louisiana. Polisi yatangaje ko aya ari amahano akomeye akozwe mu myaka ya vuba muri Amerika, ivuga ko igikorwa nk’iki cyaherukaga kuba mu 2024. Mu bahitanywe n’iki gitero harimo abakobwa batanu n’abahungu batatu bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri itatu kugeza kuri 11. Barindwi mu bana bitabye Imana bavukanaga, mu gihe uwa munani yari mubyara wabo. Muri iki gitero, umuhungu w’imyaka 13 yabashije gutoroka asimbuka aturutse hejuru y’inzu, agira…

Read More

Ibitego bya Rayan Cherki na Erling Haaland byafashije Manchester City gutsinda Arsenal 2-1, iyisatira ku rutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza igeze mu mikino ya nyuma. Uyu mukino w’Umunsi wa 33 wa Premier League, wari utegerejwe na benshi, wabereye kuri Etihad Stadium ya Manchester City kuri iki Cyumweru. Iyi kipe yari mu rugo yatangiye umukino yotsa igitutu ku izamu rya Arsenal ndetse ku munota wa kane, yahushije igitego cyabazwe ku ishoti ryatewe na Rayan Cherki, Gabriel Magalhães arikoraho, umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo. Arsenal na yo yaje kwinjira mu mukino ndetse ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu ariko ku munota wa 16, Rayan…

Read More

Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi zo mu bwoko bwa balisitike mu nyanja iri ku nkombe zayo zo mu Burasirazuba, hafi ya Koreya y’Epfo n’u Buyapani. Koreya y’Epfo n’u Buyapani kuri iki  Cyumweru tariki ya 19 Mata, byatangaje ko izo misile zarashwe saa kumi za mu gitondo ziturutse mu gace ka Sinpo kari ku nkombe zo mu Burasirazuba bwa Koreya ya Ruguru. Iyi akaba ari inshuro ya karindwi Koreya ya Ruguru irashe misile za balisitike muri uyu mwaka, ndetse bikaba ari inshuro ya kane ibikoze muri Mata. Itangazo ryashyizwe hanze na Koreya y’Epfo ryagaragaje ko bari gukurikirana ibikorwa by’umutekano, kandi bari…

Read More

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye abahuza hagati yayo n’Ihuriro rya AFC/M23 ko itazongera kwica abasivile, amatungo yabo no kwibasira ibice bikorerwamo ibikorwa birimo ubuhinzi. Ni ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Leta ya RDC n’abahagarariye ihuriro rya AFC/M23 mu biganiro byabereye mu Busuwisi guhera tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026. Nyuma y’ibiganiro, hakozwe amasezerano ahuriweho y’ibyo impande zombi zemeranyijwe gushyira mu bikorwa imbere y’abahuza. Ibi biganiro byagizwemo uruhare n’umuhuza ari we Qatar, usanzwe ahuza impande zombi nubwo byabereye mu Busuwisi kubera ikibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati. Mu ngingo zemeranyijweho harimo ibirebana n’ibikorwa by’ubutabazi…

Read More

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Popa Leo XIV, yageze I Luanda mu gihugu cya Angola, aho yasabye abanyapolitiki bo ku mugabane wa Afurika n’Isi muri rusange kwirinda kwishora mu ntambara ziri guhitana ubuzima bwa benshi, ahubwo bagashyira imbere inzira z’amahoro n’ubwumvikane. Papa Leo XIV yageze muri Angola avuye muri Cameroon, aho yari amaze iminsi aganira n’abakirisitu ndetse anatanga ubutumwa bushishikariza abatuye isi kugira icyizere, kubaka amahoro, kwirinda ubwambuzi no kurwanya akarengane. Ubwo yari muri Cameroon mu murwa mukuru wa Yaoundé, Papa Leo XIV yasabye abarenga ibihumbi bibiri kwirinda buri kimwe cyatuma bagirana ubugome, kugira icyizere cy’ejo hazaza heza…

Read More