- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Kenrik Kabano wari ufite imyaka 18, wari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Abato ya Basketball, yitabye Imana aguye mu mpanuka yahitanye na nyina umubyara, Rosine Kabano. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026, ni bwo abagize umuryango n’inshuti z’abitabye Imana batangaje amakuru y’akababaro kuri iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere. Ni impanuka yabereye mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho umuryango wari utuye, ari na ho Kenrik Kabano yakiniraga Basketball. Se wa Kenrik Kabano ari we Michael Kabano, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko umuryango we uri mu gahinda…
Perezida Paul Kagame, uwa Gabon, Clotaire Oligui Ngeuma, uwa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, abaminisitiri b’intebe b’ibihugu bitandukanye n’abandi bayobozi bitezwe mu nama ya Africa CEO Forum igiye kubera i Kigali muri Gicurasi 2026. U Rwanda rugiye kwakira inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’. Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abarenga 2500. Iteganyijqwe kuva ku wa 14 kugeza 15 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Center. Mu batangajwe bazayitabira harimo Perezida Kagame, Clotaire Oligui Nguema, Bola Tinubu, Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Maria Benvinda Levi, Robert Beugré Mamba…
Umuryango mugari wa Rayon Sports wifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 32 abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, kikaba cyatangijwe n’Urugendo rwo Kwibuka rwavuye kuri Stade ya Rubavu rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Commune Rouge. Abayobozi, abakunzi ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge ndetse banunamira inzirakarengane ziharuhukiye zishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rayon Sports yanafashije abatishoboye babiri bo mu Karere ka Rubavu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuyobozi w’Umuryango…
Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Davido, yatangaje ko atifuza ko abana be bazakurikira inzira y’imyidagaduro, ahubwo ko abona ari byiza ko bazakorera mu bigo by’ubucuruzi bya se, Deji Adeleke. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikiganiro kizwi cyane cyo muri Amerika cyitwa The Breakfast Club, aho yasobanuye ko ubuzima bwo mu myidagaduro bugoye kandi burimo inzira ndende itoroshye, bityo ko atifuza ko abana be banyura mu bibazo nk’ibyo yanyuzemo mbere yo kugera ku ntsinzi. Davido yavuze ko mbere y’uko atsinda mu muziki, se atigeze amushyigikira muri uru rugendo, ibintu avuga ko byigeze kumuca intege no kumwima ibyishimo. Ati: “Data ntiyashakaga ko njya mu…
Intsinzi ya Manchester City ku mukino batsinzemo Arsenal muri Premier League ku Cyumweru yari umukino ushimishije cyane mu kuwureba no kuwusesengura, ukaba wari utandukanye n’uko benshi bari bawiteze nk’intambara ituje. Kubera ko City ari yo yari ikeneye cyane intsinzi, byari byitezwe ko ihita itangira ishaka igitego hakiri kare, igashyira igitutu kuri Arsenal. Ibyo byabayeho mu minota ya kare, ariko Arsenal ihita yishyura igitego, City igabanya imbaraga by’igihe gito. Mu gice cya mbere, amakipe yombi yakinnye neza nta kinini gitandukanya impande zombi. Mu gice cya kabiri, City yatangiye neza cyane, ariko uburyo Arsenal yihutiye gusubiza ibintu ku murongo—ndetse na mbere yo gutsindwa igitego cya kabiri—ni…
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge guhamya Shema Arnaud De Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk, ibyaha bumukurikiranyeho birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw. Iburanisha ry’urubanza mu mizi ryabaye kuri uyu wa 20 Mata 2026, nyuma y’uko ku wa 15 Mata rwasubitswe ku busabe bw’uruhande rwunganira uregwa rwifuzaga ko urubanza rwakomeza abamwunganira bari kumwe n’uregwa kuko yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga. Kuri iyi nshuro, abunganira DJ Toxxyk bari mu Igororero rya Mageragere aho umukiliya wabo afungiwe kugira ngo bamwunganire ariko bari kumwe na we. Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kumuhamya ibyaha bumukurikiranyeho, agahanishwa…
Kuri uyu wa mbere Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, yakiriye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ouagadougou, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uri no ku buyobozi bw’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe Uru ruzinduko rugaragaza ubushake bwo gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu bya Afurika, ndetse no gukomeza ubufatanye mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije umugabane, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’iterambere. Ibrahim Traoré, uyoboye umuryango w’ibihugu byo muri Sahel (AES), yakiriye mugenzi we mu rwego rwo kuganira ku bufatanye hagati y’uyu muryango n’indi miryango ya Afurika. Ibihugu bigize AES bikomeje gushyira imbere ubufatanye mu kurwanya iterabwoba no guteza imbere ubukungu bw’akarere ka Sahel.…
Ku nshuro ya mbere, Tanzania yatoye Miss World Tanzania ikamba ryambitswe Latricia Ian w’imyaka 24 uzaba ahagarariye iki gihugu muri irushanwa rya Miss World rigiye kuba ku nshuro ya 75. Uyu mukobwa wegukanye ikamba atsinze 19 bari bahatanye, uretse kuzahagararira Tanzania muri Miss World 2026, yanahawe ibihembo binyuranye birimo imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz A Class ifite agaciro ka miliyoni 40TSh (arenga miliyoni 22Frw), miliyoni 10 TSh (arenga miliyoni 5Frw) n’ibindi birimo ubwishingizi. Irushanwa rya Miss World 2026 riteganyijwe kubera muri Vietnam kuva ku wa 9 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026. Ku rundi ruhande, byanahise…
Inzego z’umutekano mu Karere ka Bugesera zataye muri yombi umugabo w’imyaka 35 wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo, wishe umugore we w’imyaka 25 n’umwana wabo w’uruhinja rw’ukwezi kumwe, abatemesheje umuhoro. Byabaye ku wa 20 Mata 2026 mu Mudugudu wa Rukore mu Kagari ka Rugunga mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo, Mushenyi Innocent, yavuze ko uyu mugabo yishe umugore we n’umwana wabo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ahagana saa Kumi n’Imwe za mugitondo, biza kumenywa n’abaturanyi kuko yabanje kwikingirana mu nzu. Ati “ Birakekwa ko yabatemye. Imibiri yabo ubu…
Umuraperi w’Umunya-Nigeria Emeka Akumefule, uzwi nka Blaqbonez, yatangaje ko asanga umwuka mubi uri hagati y’abafana b’ibihangange bya Afrobeat muri Nigeria, Wizkid na Davido, ari impamvu imwe mu zituma aba bahanzi baragumye ku gasongero k’uruganda rw’umuziki mu myaka ikabakaba 20 ishize. Aganira n’umwe mu bakoresha shene za Youtube, witwa Korty EO, Blaqbonez yavuze ko aba bahanzi bashobora kuba banakundana ariko amakimbirane ari mu bafana babo ntibayahagarike kugira ngo bakomeze gucuruza ndetse yongeraho ko aba bahanzi bishutse bakumvikana bahita bazima. Ati “Wizkid na Davido ntabwo bazima. Urwo rwango ni rwo rutuma bazahora bayoboye iteka. Baramutse bakundana, byahita birangira. Urukundo ni urw’abana.…
