Author: Bvn Rwanda News

Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Louis Rwakiranya, yavuze ko yavuganye n’abayobora uyu mukino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo amakipe yaho yitabire Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo igiye kubera i Kigali, ariko atazi neza icyatumye atitabira. Kuva ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata kugeza tariki ya 3 Gicurasi, i Kigali hazabera iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 24 aturutse mu bihugu 15 bya Afurika birimo Uganda, Tanzania n’u Burundi bituranye n’u Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza irushanwa cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, Visi Perezida wa CAVB, Louis Rwakiranya,…

Read More

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Peter Okoye wamamaye nka Mr P, yatangaje ko yahinduye itariki yizihizaho isabukuru y’amavuko, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko yamaze gutandukana burundu n’impanga ye Paul Okoye. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, Mr P yavuze ko atazongera kwizihiza isabukuru ku wa 18 Ugushyingo nk’uko byari bisanzwe ku mpanga zombi. Yagize ati “Ndabishyize ku mugaragaro. Tariki ya 18 Ugushyingo si bwo nzongera kwizihiriza isabukuru yanjye. Ndabasaba ko nta butumwa cyangwa impano nzakira kuri uwo munsi.” Yakomeje asobanura ko yafashe icyemezo cyo kwimurira isabukuru ye ku wa 30 Ugushyingo, ashimangira ko ari icyemezo cye…

Read More

Umuhanzikazi Marina Deborah uzwi cyane nka Marina, yatangaje ko yitandukanyije burundu na Mupenda Ramadhan [Bad Rama], ashimangira ko nta mubano w’akazi cyangwa umwanya wihariye bakigirana. Ibi yabitangaje mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2026, nyuma y’uko Bad Rama akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga akoresha izina n’amafoto bye, ibintu avuga ko bigamije kumwifashisha mu nyungu ze bwite no kuyobya abantu. Mu butumwa Marina yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yatunguwe no kubona Bad Rama amuvuga ndetse asaba abantu gushyigikira ibikorwa bye, akongeraho ko amwishimira ndetse anamugaragariza urukundo. Bad Rama wabaye umujyanama wa Marina…

Read More

Umutwe witwaje intwaro wa TPLF watangaje ko wisubije intara ya Tigray nyuma y’imyaka hafi ine ugiranye na Leta ya Ethiopia amasezerano yo guhagarika intambara yasinyiwe i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Ku wa 19 Mata 2026, TPLF yatangarije ku rubuga rwa Facebook ko ubuyobozi bukuru bwayo bwafashe icyemezo cyo gusubizaho Inteko Ishinga Amategeko ya Tigray yari yarahagaritswe hashingiwe kuri aya masezerano y’amahoro. TPLF yashinje Leta ya Ethiopia kurenga ku masezerano y’amahoro yo mu 2022, gushaka guteza intambara muri Tigray, no gufatira amafaranga yari kuvamo imishahara y’abakozi ba Leta bakomoka muri iyi ntara. Tariki ya 19 Mata, Getachew Reda wahoze ari Umuvugizi…

Read More

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa wUmuryango w’Abibumbye  muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  akaba n’umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, yatangiye ku wa 20 Mata uruzinduko rwe rwa mbere mu burasirazuba bw’igihugu kuva yatangira inshingano ze. Uru ruzinduko rwatangiriye mu mujyi wa Beni, ruha umwanya wo gusuzuma uko umutekano uhagaze mu gice cyitwa Grand Nord, kimaze igihe cyugarijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro. Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, James Swan yitabiriye inama zitandukanye zigaruka ku isuzuma ry’umutekano mu karere  ,ingamba zo kurinda abasivili ndetse  no gushimangira imikoranire n’ubuyobozi bw’intara Yahawe amakuru arambuye ku bijyanye n’umutekano mbere yo gusura icyicaro gikuru cy’ingabo…

Read More

Umusore w’imyaka 24 witwa Dusabe Gilbert, wari usanzwe atwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Muhanga, yapfuye nyuma yo gusunikwa n’umucuruzi bikarangira akubise umutwe hasi. Ni ibyabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude,  avuga ko urupfu rw’uyu nyakwigendera rwaturutse ku makimbirane yabaye hagati ye n’umusore witwa Ngendahayo Eric w’imyaka 25, usanzwe akora ubucuruzi mu isantere ya Nyarusange. Yavuze ko aba bombi nta kintu gikomeye mu by’ukuri bapfaga, ahubwo ko nyakwigendera Dusabe yafatiye feri ya moto imbere ya Ngendahayo, undi akamubaza impamvu, ibimuteye intonganya…

Read More

Umuryango wa Yakobo Kamuturaki utuye mu karere ka Masindi muri Uganda waguye mu kantu ku wa 20 Mata 2026, nyuma yo kubona umuntu wawo ari muzima kandi wari uzi ko umaze umunsi umushyinguye. Uyu mugabo witwa Godwin Baguma yari amaze iminsi myinshi aburiwe irengero. Umuryango we wasobanuye ko yagiye atawumenyesheje, wo n’abaturanyi batangira ibikorwa byo kumushakisha. Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko tariki ya 17 Mata, Polisi yabonye umurambo uri kuborera mu murima w’ibisheke, iwujyana mu bitaro bya Musindi, abaturage bahamagarirwa kujya kuwureba kugira ngo hamenyekane ba nyirawo. Se wa Baguma, Yakobo Kamuturaki, yatangaje ko ubwo yamenyaga iby’aya makuru, yasabye abahungu…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump yavuze ko azakomeza gufunga ibyambu bya Iran ndetse icyo gihugu kizahura n’akaga gakomeye kugeza igihe kizemerera amasezerano y’amahoro, mu gihe Iran yavuze ko ifite andi mayeri y’intambara Amerika niramuka yongeye kuyigabaho ibitero nkuko byatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf. Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko Iran yavuze ko itazigera yemera kuganirira mu gicucu cy’iterabwoba nubwo agahenge hagati y’impande zombi kumvikanweho biteganyijwe ko kazarangira ejo ku wa Gatatu , tariki ya 22 Mata. Perezida Trump yavuze ko bishoboka ko hatazongerwa iminsi y’agahenge nubwo muri Pakistan hakomeje kumanikwa ibyapa bigaragaza…

Read More

Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions kigiye gutangiza gahunda yo gutwara abantu bava cyangwa berekeza ku Kibuga cy’Indege cya Kigali. Ni gahunda iteganywa ikiri kwigwaho n’uburyo yakorwa neza, mbere y’uko itangizwa. Mu gihe izaba yatangiye, hazagenwa ibyerekezo bibiri. Kimwe kizaba ari icyerekezo kigana Nyarutarama, ikindi kigana mu Mujyi wa Kigali rwagati ku mahoteli ahabarizwa. Ikindi ni uko imodoka zizakoreshwa zizaba zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo gukomeza kugabanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n’imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli. Umukozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri Ecofleet, Havugimana Aldo, yasobanuye ko ari imodoka zizajya zikora bijyanye n’amasaha…

Read More

Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya Mavin Records, Michael Collins Ajereh, wamenyekanye nka Don Jazzy, yatangaje ibitera ukutumvikana hagati ye n’abahanzi afasha bataramara igihe kinini mu muziki barimo na Ayra Starr. Yabitangarije mu kiganiro cya “Who’s In The House” aho yemeje ko uku kutumvikana n’abahanzi afasha biterwa n’uko badashyira imbaraga mu kwamamaza umuziki wabo ku mbuga nkoranyambaga zabo. Yasobanuye ko ari na cyo gituma ahora mu makimbirane na Ayra Starr umaze kugira izina rinini mu bo areberera inyungu. Ati “Mpora ndwana n’abahanzi banjye iteka kubera ko bagenda biguru ntege mu gushyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwerekeye indirimbo zabo. Bashaka ko nta…

Read More