
Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa wUmuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, yatangiye ku wa 20 Mata uruzinduko rwe rwa mbere mu burasirazuba bw’igihugu kuva yatangira inshingano ze.
Uru ruzinduko rwatangiriye mu mujyi wa Beni, ruha umwanya wo gusuzuma uko umutekano uhagaze mu gice cyitwa Grand Nord, kimaze igihe cyugarijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, James Swan yitabiriye inama zitandukanye zigaruka ku isuzuma ry’umutekano mu karere ,ingamba zo kurinda abasivili ndetse no gushimangira imikoranire n’ubuyobozi bw’intara
Yahawe amakuru arambuye ku bijyanye n’umutekano mbere yo gusura icyicaro gikuru cy’ingabo za MONUSCO, aho yakiriwe mu cyubahiro cya gisirikare.
Mu biganiro byabaye, hagarutswe cyane ku bibazo by’umutekano biterwa n’umutwe wa ADF umaze imyaka myinshi utera abaturage mu bice bitandukanye byo mu majyaruguru ya Kivu
Nubwo hari aho umutekano wagiye ugerageza kugaruka, aka karere gakomeje kuba mu kaga kubera kwiyongera kw’imitwe yitwaje intwaro ,umutekano muke mu bice byinshi n’ibibazo by’ubutabazi bukomeje kuba bukeya
Mu masaha y’igicamunsi, James Swan yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba MONUSCO ndetse n’abandi bakozi b’amashami y’umuryango w’abibumbye bakorera muri ako karere, baganira ku buryo bwo gufasha abaturage bugarijwe n’umutekano muke.
Nyuma yahoo yagiranye ibiganiro na Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’amajyaruguru, Evariste Kakule Somo, baganira ku bibazo bijyanye n’umutekano muri Goma,Ukurinda abaturage no kunoza Imikoranire hagati ya MONUSCO n’inzego za leta ya Congo
Ibiganiro byabo byakurikiwe n’inama yihariye ku myanzuro y’ihuriro ry’Amahoro ku kibazo cya ADF.
Uru ruzinduko rwa mbere rwa James Swan rugaragaza ubushake bwe bwo gukorana bya hafi n’abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abaturage, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano.
Rugaragaza kandi ko MONUSCO ikomeje gushyira imbere kurinda abasivili no kugarura ituze mu gice cya Goma , nubwo hari imbogamizi zikomeye zikigaragara.


