- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
- Umugabo wa Nyambo yariye karungu nyuma y’abibasiye umugore we
Author: Bvn Rwanda News
Ku wa 21 no ku wa 22 Mata 2026, abasirikare n’abapolisi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakorera muri Komini ya Makala i Kinshasa barasanye bikomeye. Uku guhangana kwatangiye ubwo abasirikare bakorera mu gace ka Mabulu bajyaga kwitambika abapolisi bo mu mutwe ushinzwe ubutabazi bwihuse bataga muri yombi urubyiruko rukekwaho ubujura. Abaturage bo muri Makala bavuga ko ubwo impande zombi zarasanaga, uru rubyiruko bivugwa ko ruba mu mutwe w’amabandi wa Kuluna rwatangiye gufasha abasirikare guhangana n’abapolisi. Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko imirwano yahereye ku muhanda wa Elengesa hafi y’ikigo cya gisirikare, ari na ho uru rubyiruko rwafatiwe, igera hafi y’ikigo…
Ingabo za Amerika zatangaje ko zasubijeyo ubwato 31 bwiganjemo ubw’ibikomoka kuri peteroli bwari buvuye ku byambu bya Iran. BBC yanditse ko bwinshi muri ubu bwato bwari bwikoreye ibikomoka kuri peteroli kandi bwumviye amabwiriza ya Amerika. Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko kuba Amerika yarafunze inzira ya Hormuz ari kimwe mu bikomeye bibangamiye inzira y’ibiganiro yatangijwe mu minsi ishize. Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika Karoline Leavitt, yatangaje ko Perezida Trump nta kibazo afite ku ngamba zo gufunga inzira ya Hormuz. Karoline Leavitt yavuze ko iki cyemezo gikwiye kandi cyageze ku ntego zacyo. Amerika iherutse kwemeza ko inzira ya Hormuz…
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 17, yatsinzwe na Zambia ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura, isezererwa mu ijonjora rya mbere mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Maroc uyu mwaka, ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi. Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026, ni bwo ku kibuga cyo kuri Levy Mwanawasa Stadium muri Zambia habereye umukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rwaratsinzwe na Zambia ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali mu cyumweru gishize. Abangavu b’u Rwanda batangiye neza…
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’ubuyobozi bwa RDB bahuriye mu nama igamije ku kuganira kuri gahunda yo kwakira inama ya Africa CEO Forum 2026 igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu n’uburyo bwo kuyibyaza umusaruro. Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 22 Mata 2026 ubwo higwaga ku buryo bwo kubyaza umusaruro iyi nama igiye kubera mu gihugu. Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko iyi nama ifatwa nk’urubuga rwiza rwo gusangiriraho ibitekerezo no gukomeza kwagura imikoranire n’ibigo bitandukanye byaba ibyo mu mahanga n’iby’imbere mu gihugu bigamije kwiteza imbere. Yagize ati “Ni umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo, twagura ibikorwa byacu,…
Nyuma y’igihe kinini bavugwa mu rukundo, Kim Kardashian na Lewis Hamilton wamamaye mu masiganwa ya Formula 1, basohokeye ku mazi baryoherwa n’urukundo ku nkombe y’inyanja ku mucanga wa Malibu Beach iherereye i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. TMZ ivuga ko bahasohokeye ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026. Nyuma y’ibihe byiza bahagiriye, hagaragaye amashusho basomana ubona ko bari guteteshanya ndetse akamwenyu ari kose. Bari banajyanishije mu myenda yo kogana yirabura kuva hasi kugera hejuru. Byatumye bavugwa cyane mu rukundo i Hollywood muri Amerika dore ko aha hantu kuhasohokera bisaba kuba wihagazeho. Dailymail yatangaje ko urukundo rwatumye…
Peter Okoye wamenyekanye nka Mr P muri P Square, akomeje kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko adateze kwiyunga n’impanga ye kuko yamuhemukiye ititaye ku maraso basangiye. Ni nyuma y’amagambo uyu mugabo yatangaje akavuga ko agiye guhindura isabukuru ye y’amavuko, ikava ku wa 18 Ugushyingo ikaba ku wa 30 Ugushyingo. Abantu bahise bamwibasira, bamubwira ko adakwiriye kwitandukanya n’amaraso ye. Mu kubasubiza, yavuze ko impanga ye na mukuru we Jude Okoye, bamuhemukiye nabo kandi bava inda imwe. Ati “Hanyuma se ubwo banyibaga ntitwari amaraso amwe? Ntitwari amaraso amwe ubwo bamparabikaga. None ubu navumbuye ubwo bugambanyi bumaze imyaka irenga 20, nibwo duhindutse…
Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 26, wo mu Mudugudu wa Nyamikingo, Akagari ka Gasheke, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’amezi 8 umugore bari bamaranye ukwezi kumwe gusa bishyingiye witwa Niyodusenga Jeannette w’imyaka 20 yahashakanye. Amakuru dukesha Imvaho nshya, Umuturanyi wabo yavuze ko uyu nyir’umwana yijyanye kuri uyu musore mu kwezi gushize bisa no gushaka aho aba kuko yari amaze amezi 7 abyariye kwa sekuru umwana w’umuhungu atababwiye uwamuteye iyo nda, basa nk’aho batabyumvikanaho, umwana abura aho aba kuko atazi ababyeyi be, atanazi aho baba. Ati: “Nyina yamubyariye iwabo ahita amuterera ababyeyi be ari agahinja atanababwiye…
Ibirwa bya Seychelles, Maurice na Madagascar byanze ko indege ya Perezida Lai Ching-te wa Taiwan inyura mu kirere cyabyo, asubika uruzinduko yari afite muri Eswatini ku wa 24 Mata 2026 rwo kwifatanya n’Umwami Mswati III kwizihiza imyaka 40 amaze ku butegetsi. Ibi bihugu byasobanuye ko byimye Perezida Lai inzira kubera ko bitemera ubwigenge bwa Taiwan. Ni mu gihe Eswatini ari cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika cyemera ubwigenge bwayo. Leta ya Eswatini yatangaje ko yababajwe n’uko Perezida Lai atasuye iki gihugu, ariko ko kwimwa inzira kwe bitazakibuza gukomeza gushyigikira ubwigenge bwa Taiwan idashaka kuyoborwa n’u Bushinwa. Perezida Lai yatangarirje ku…
Abakinnyi babiri barimo Gedeon Ndonga Bivula ukinira Etincelles FC na Dauda Yusif Seidu ukinira APR FC, baciwe amande nyuma yo gutinza umukino kubera igisa n’imihango idasobanutse. Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 21 Mata 2026, nibwo Urwego rureberera Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, rwatangaje ko Gedeon Ndonga Bivula aciwe amande y’ibihumbi 200 naho Seidu Dauda Yussif aciwe amande y’igihugu 100. Uyu mukinnyi wa Etincelles FC, Ndonga Bivula, ubwo ikipe ya APR FC yatsindwaga na Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino wa 27 wa Shampiyona, yatinze kwinjira mu kibuga ndetse agaragara arimo kwisiga igisa n’ifu mu mutwe, ibintu bitemewe…
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, guhamya Bishop Harerimana Jean Bosco ibyaha bumukurikiranyeho, agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi. Bishop Jean Bosco Harerimana wayoboraga Zeraphat Holy Church yaburanye mu mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuri uyu wa Kabiri. Kuri iyi nshuro iburanisha ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame bitandukanye n’uko byari bimeze mbere ubwo abaregwa baburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Bishop Harerimana n’umugore we bakekwaho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina. Uwamureze avuga ko Bishop Harerimana yamusabye miliyoni 10 Frw, kugira ngo amusengere akire indwara yo kuva, kandi ko yayamuhaye ariko bikarangira atamusengeye.…
