
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’ubuyobozi bwa RDB bahuriye mu nama igamije ku kuganira kuri gahunda yo kwakira inama ya Africa CEO Forum 2026 igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu n’uburyo bwo kuyibyaza umusaruro.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 22 Mata 2026 ubwo higwaga ku buryo bwo kubyaza umusaruro iyi nama igiye kubera mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko iyi nama ifatwa nk’urubuga rwiza rwo gusangiriraho ibitekerezo no gukomeza kwagura imikoranire n’ibigo bitandukanye byaba ibyo mu mahanga n’iby’imbere mu gihugu bigamije kwiteza imbere.
Yagize ati “Ni umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo, twagura ibikorwa byacu, gushaka abafatanyabikorwa kugira ngo abazaza, bazagire ibyo batwigiraho ariko natwe tugire ibyo tubigiraho cyane ko hazaba harimo n’abashoramari bakomeye.”
Yasabye abashoramari n’ibigo by’abikorera kuzitabira iyi nama.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Twagirumukiza François yasabye abikorera kubyaza umusaruro ayo mahirwe mu kwagura ubufatanye n’imikoranire no kwagura amasoko y’ibyo bakora.
Yagize ati “Dufite umuhigo wo kugira ngo iyi nama kuri iyi nshuro izagire impinduka, nimureke tubigire ibyacu kugira ngo tuzabyaze umusaruro aya mahirwe nk’urugaga rw’abikorera kuko ari umwanya mwiza tubonye.”
Umuyobozi w’Ikigo cya Africa Medical Supplier Ltd- AMS, Shema Fabrice, yagaragaje ko kwitabira Africa CEO Forum ya 2019 yari ibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, byamufunguriye amahirwe akomeye yo guhura n’ikigega cyigenga cyamufashije kubona inguzanyo kandi nta ngwate asabwe.
Ati “Ndabyibuka nitabiriye Africa CEO Forum 2019 yabereye hano mu Rwanda, gusa nayigiriyemo amahirwe akomeye, aho nabonye ikigo cyamfashije kubona inguzanyo ya miliyari 5$ nta ngwate ntanze icyo ubwacyo ni ikintu gikomeye cyane, bikaba bitanga ikizere ko iyi ya 2026 rwose tuyitezeho umusaruro.”
Iyi nama itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.
Mu batangajwe bazayitabira harimo Perezida Kagame, Clotaire Oligui Nguema, Bola Tinubu, Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Maria Benvinda Levi, Robert Beugré Mamba wa Côte d’Ivoire, uwa Guinea, Amadou Oury Bah n’abayobozi b’ibigo bitandukanye.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abarenga 2500. Iteganyijwe kuva ku wa 14 kugeza 15 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Center.


