- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
- Umugabo wa Nyambo yariye karungu nyuma y’abibasiye umugore we
- Abayobozi ba AFC/M23 basuye Grande Barrière, bareba imikorere y’umupaka uhuza Goma na Rubavu
- FDLR yatwitse inzu n’isoko muri Kalehe
- Rwanda FDA yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu kugenzura ibiribwa n’imiti muri Afurika y’Iburasirazuba
- Ijoro ry’amarira y’ibyishimo i Buenos Aires: Uko Messi yasezeweho
- Minisiteri ya Siporo yahaye umugisha Stade ya Huye
Author: Bvn Rwanda News
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatanze ubutumwa bwimbitse, abinyujije mu ndirimbo nshya yise “Rwanda Ramba Sagamba”, igaruka ku mateka y’u Rwanda n’urugendo rwo kwiyubaka rwaranze Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi ndirimbo yayishyize hanze mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashatse gukoresha impano ye mu gusigasira amateka no gukomeza ubutumwa bw’icyizere n’ihumure. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Aline Gahongayire yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ashaka kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyubakiye ku kwihangana, ashimangira ko ari imwe mu nkingi…
Mu gihe habura iminsi mike ngo Umwami Charles III w’u Bwongereza agirire uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yanenze Igikomangoma Harry, wagarutse kuri politiki ya Amerika muri Ukraine. Igikomangoma cya Sussex cyagiriye uruzinduko muri Ukraine ku wa Kane, tariki ya 23 Mata, maze ageza ijambo ku bitabiriye inama yiga ku mutekano yabereye i Kyiv. Yasabye ko ubuyobozi bwa Amerika bwakongera imbaraga mu bikorwa byo gufasha Ukraine. Harry yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite uruhare rukomeye muri iki kibazo,” akomeza agira ati “Si ukubera gusa imbaraga zifite, ahubwo ni uko igihe Ukraine yaharaga intwaro za…
Abasirikare bakuru 37 bo mu Bihugu bitandukanye byo ku Migabane ya Afurika na Aziya batangaje ko banyuzwe no gusura Igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda bavuga, bahakuye isomo rizabafasha gukomeza inshingano yo gukunda Ibihugu byabo no kubungabunga amahoro. Ni Abasirikare bari kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze, rishinzwe gutanga amasomo ya gisirikare ku basirikare bakuru (RDF CSC), bakaba basuye Igicumbi cy’Intwari kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, muri gahunda y’urugendoshuri barimo kugirira mu Rwanda, aho biga ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu rwakozwe n’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi. Lt. Col. Isaac Kwame Amehoho ukomoka muri Ghana yabwiye itangazamakuru ko ari amahirwe…
Donald Trump yatangaje ko Israel na Lebanon byumvikanye kongera igihe cy’agahenge kari hagati yabyo mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje abahagarariye ibihugu byombi, yabereye muri White House. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagize ati “Inama yagenze neza cyane!” Yongeyeho ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gukorana na Lebanon kugira ngo ziyifashe kurwanya Hezbollah.” Ati “Agahenge kari hagati ya Israel na Lebanon kongeweho ibyumweru bitatu.” Trump yanavuze ko hashobora kuba inama izahuza Minisitiri w’Intebe wa Israel na Perezida wa Lebanon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo itariki yayo itaratangazwa. Ibyo wamenya kuri ako…
Ibiganiro bya cyenda byahuje intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iza AFC/M23, ntibyageze ku mwanzuro ku kibazo cyo kongera gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, giherereye mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi byatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata, na Benjamin Mbonimpa, umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23 ndetse umwe mu bari mu biganiro byabereye i Doha ariko byakomereje i Montreux mu Busuwisi. Mu byo yatangarije itangazamakuru, yavuze ko ifungwa ry’iki kibuga cy’indege ryatewe n’ubuyobozi bwa Kinshasa, aho ari ho hafunze ikirere cy’indege, atari AFC/M23. Yagize ati: “Ku bijyanye no gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, byose…
Abahinzi b’ikawa barenga ku mabwiriza ajyanye no kugurisha umusaruro, aho buri gace kahawe zone yo kuwugurishirizamo, bahabwa ibihano birimo kuba umusaruro bafatanywe uba umutungo wa Leta. Ibi ubuyobozi bw’Akarere bwabigarutseho ubwo bwasubizaga ku kibazo cya bamwe mu baturage bavuga ko batumva impamvu hari abakwa umusaruro wabo. Bamwe mu bahinzi b’ikawa bo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo bavuga ko babangamiwe n’ababambura umusaruro wabo bakawutwara batishyuwe. Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko bapakira umusaruro wabo bawujyanye kuwugurisha bagatangirirwa mu mayira bakawamburwa. Ndindabahizi Albert agira ati: “Ubu turi mu gihe cy’isarura aho umuhinzi akura umusaruro we mu rugo akajya kuwugurisha…
Ikipe ya Al Hilal SC na Al Merrikh SC zikina Shampiyona y’u Rwanda nizo ziri mu makipe 50 meza ku mugane w’Afurika. Ni urutonde rwagiye hanze ku wa Kane tariki 23 Mata 2026. Uru rutonde rusanzwe rukorwa hafashwe amanota amakipe yakusanyije mu myaka nibura itanu ariko Nta kipe n’imwe y’u Rwanda iri mu makipe 50 meza usibye Al Hilal SC na Al Merrikh SC zo mu gihugu cya Sudani ariko zikina Shampiyona y’u Rwanda. Iyi kipe ya Al Hilal SC iri ku mwanya wa 9 kuri Uru rutonde rw’amakipe meza yo ku mugabane w’Afurika. Al Hilal SC kuza aya makipe…
Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika yagaragaje ko kurenganura Abanye-Congo b’Abatutsi byafasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubona amahoro arambye. Uyu munyapolitiki yatanze ubu butumwa ashingiye ku myigaragambyo yahurije Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi i Washington D.C tariki ya 20 Mata 2026, basaba ko ubwicanyi bukorerwa abarimo Abanyamulenge batuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo buhagarara. Aba Banye-Congo biganjemo Abanyamulenge bagaragazaga ko ingabo za RDC, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo bikorana biri kugaba ibitero bikomeye muri Komini Minembwe, bigafunga inzira abahatuye banyuramo bajya ku masoko no gushaka izindi serivisi zirimo ubuvuzi. Ku…
Nibura abantu 518 bishwe mu mvururu zadutse mu gihe cy’amatora yabereye muri Tanzania mu Ukwakira gushize, nk’uko byatangajwe ku wa Kane na Komisiyo yashyizweho na Leta ishinzwe gukora iperereza. Ni igikorwa cya mbere cyeruye aho leta yemeye ku mugaragaro ubukana bw’izo mvururu. Nubwo bimeze gutya, iyo komisiyo yashyize mu majwi abigaragambyaga ko ari bo bateje ayo makimbirane, ibintu byarakaje abatavuga rumwe na Leta, bayishinja kubogama. Mu muhango wo gushyikiriza Samia Suluhu Hassan iyo raporo, Umuyobozi wa Komisiyo, Mohamed Chande Othman, yavuze ko umubare bigoye kuwumenya, bitewe n’ingorane zabayeho mu kumenya neza abo bahitanywe n’izo mvururu. Ntiyigeze atanga umwanzuro ku myitwarire…
Umuherwe w’Umunya-Tanzania, Saidi Lugumi, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’ibimenyetso bishya byagaragaje ko yaba ari mu rukundo na Alliah Cool, mu gihe hari hashize igihe avugwa cyane mu rukundo na Miss Mutesi Jolly. Kuvuga uru rukundo rushya byatangiye gufata indi ntera, ubwo byagaragaraga ko Lugumi yahinduye uburyo akoresha Instagram ye. Kuri ubu, nta muntu n’umwe agikurikira uretse Alliah Cool wenyine, ibintu byahise bikurura amarangamutima n’ibitekerezo by’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Si ibyo gusa kandi. Amafoto Alliah Cool aheruka gusangiza abamukurikira kuri Instagram, yitabiriwe na Lugumi mu buryo budasanzwe. Yashyizeho ‘like’ ndetse anasiga emoji igaragaza urukundo (bizou), ibintu benshi bafashe nk’ikimenyetso…
