Author: Bvn Rwanda News

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL rusanzwe ari umufatanyabikorwa wa Rayon Sports ruhemba umukinnyi w’ukwezi muri iyi kipe. Kuri ubu SKOL yahembye umukinnyi mwiza w’ukwezi gushize kwa Werurwe. Kwizera Olivier ni we wahembwe mu bagabo ahigitse Likau Faustin Kitoko na Fall Ngagne. Mu bagore, Uwase Andersene niwe wegukanye igihembo ahigitse Ukwikunda Jeanette na Nyiramwiza Marthe. SKOL yahembye aba bakinnyi mu gihe Rayon Sports y’Abagabo yitegura gucakirana n’Amagaju FC mu mukino uzabera i Huye ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026. Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa Kane ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 44.

Read More

Ni igikorwa yakoze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, aho yari aherekejwe n’abandi barimo Malaika Uwamahoro, umwe mu bakinnyi ba filime bamenyekanye cyane mu Rwanda no hanze yarwo. Alyn Sano yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yasobanuriwe amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, ingaruka zabwo, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, uruhare rw’Ingabo za RPA mu kuyihagarika, ndetse n’urugendo rw’Igihugu mu kwiyubaka no kugana ku iterambere. Nyuma yo gusura ibi bice, yashyize indabo aharuhukiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabikoze mu rwego rwo kubaha icyubahiro.…

Read More

Umugabo wo mu Karere ka Gicumbi yakomerekejwe igitsina n’indaya ubwo bashyamiranaga ku mafaranga y’ubwishyu nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina. Abaturage bamenye ayo makuru batuye hafi y’aho byabereye, bavuze ko uwo mugabo yaguze indaya, bemeranya amafaranga ibihumbi bitanu. Bamaze kwishimisha ngo uyu mugabo yavuze ubwishyu, ubushyamirane buvuka ubwo. TV1 yatangaje ko ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2026. Uyu mugabo uri kuvurirwa mu bitaro bya Byumba , we ntiyemera ko yabuze ubwishyu. Yavuze ko yari afite ibihumbi 40 Frw ariko ko yari yumvikanye n’uwo mukobwa 5000 Frw. Ubwo yari agiye kwishyura ngo uwo mukobwa yahise abona ko afite…

Read More

Umugabo w’imyaka 45 witwaga Nyandwi Emmanuel, wari mu muganda wo gusenya amashuri ashaje mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mwendo (R) mu Karere ka Ruhango, yagwiriwe n’igikuta arapfa. Urwunge rw’Amashuri rwa Mwendo (R) ruherereye mu Mudugudu wa Nyamigina, Akagari ka Gafunzo. Rwari rufite ibyumba by’amashuri bishya n’ibishaje bitari bigikoreshwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Nemeyimana Jean Bosco, yavuze ko ibyumba by’amashuri byasenywaga byubatswe kera kandi ko byari byubakishije rukarakara. Ati “Twari mu muganda, hari ahantu hari ibyumba by’amashuri bishaje, twubatse ibindi bibisimbura, uyu munsi rero twari dufite umuganda wo gukuraho ibyo bishaje kugira ngo bitazagwira n’abana.” Gitifu Nemeyimana yakomeje ati “Mu byago…

Read More

Umuhanzi Mujyanama Claude wamamaye cyane mu muziki nka TMC, uri mu bahanzi Nyarwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko buri gihugu gifite inshingano zikomeye zo kurwanya no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, ashimangira ko uru rugamba rusaba ubufatanye bwa buri wese, by’umwihariko urubyiruko. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yagarutse ku butumwa bw’ingenzi yageneye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. TMC yavuze ko mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ingenzi ko isi yose ikomeza kwibuka ariko inarwanya icyatuma ayo…

Read More

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bufaransa mu Mujyi wa Chantilly aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku miyoborere n’izindi ngeri zose z’iterambere, World Policy Conference (WPC), ahaganirirwamo uburyo buboneye bw’imibereho idaheza kandi yisangwamo na buri gihugu ku Isi. Umukuru w’Igihugu yitabiriye iyi nama ya 18 hamwe n’abandi bayobozi batandukanye ku Isi. Azahuriramo kandi n’umuyobozi wa WPC unayobora Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe guteza imbere imibanire mpuzamahanga, Ifri, Thierry de Montbrial. WPC ni inama mpuzamahanga ihuza abantu b’ingeri zinyuranye baturutse ku Isi, bakaganira ku ngingo zishingiye ku guteza imbere imikoranire itabogamye, ishingiye ku bwubahane hagati y’ibihugu. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu,…

Read More

Imibare itangwa na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi igaragaza ko kuva muri Mutarama 2025 kugeza kuwa 24 Mata 2026, Abanyarwanda barenga 8000 bamaze gutahuka mu Rwanda bigobotoye ingoyi ya FDLR yari yarabafashe bugwate, muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Imibare y’iyi minisiteri igaragaza ko kuva mu 1994 – 2025 hari hamaze gutahuka Abanyarwanda 3.503.173 baturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibihana imbibe n’u Rwanda. Mu mwaka w’i 2025, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 6.043 batahutse bose baturutse muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Ni mu gihe kuva muri Mutarama 2026 abanyarwanda 2.153 aribo bari bamaze gutahuka hatabariwemo abatashye uyu munsi. Abatashye ku…

Read More

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyagabye ibitero bya bombe kuri Kaminuza Eben-Ezer (UEMI) y’I Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuwa wa Gatatu tariki 22 Mata 2026. Amakuru aturuka aharashwe, avuga ko ibitero bishya bya drones za FARDC byibasiye inyubako za Kaminuza ya Eben-Ezer ya Minembwe (UEMI), iya Radio Ngoma ya Amani n’iya banki yo kuguza no kugurizanya. Inkuru dukesha Kivu Morning Post ivuga ko drones za FARDC zateye aho hantu inshuro ebyiri mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane ushize. Aha ni muri metero nk’ijana n’izindi uvuye ku Kibuga cy’indege cya Minembwe. Amakuru akomeza avuga ko hangiritse ibintu…

Read More

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwongeye gusabira Munyenyezi Béatrice igihano cy’igifungo cya burundu, busaba ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kidahinduka. Mu iburanisha, ubushinjacyaha bwagaragaje ko abatangabuhamya bashinjura Munyenyezi badakwiye kwizerwa, buvuga ko bamwe muri bo bagaragaje kubogama cyangwa kutavuga ukuri. By’umwihariko, bwavuze ku mutangabuhamya Marcelline Mukantegeye, buvuga ko yaje guhakana ibyo umuvandimwe we yari yaravuze ashinja Munyenyezi, kandi ko bishobora kuba byaratewe n’igitutu cy’umuryango. Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko ubuhamya bw’undi mutangabuhamya, Hussein Minani, budahuye n’ukuri kuko ibikorwa yavuze atari ahari igihe byabereye. Mu gihe cy’iburanisha, umwe mu banyamategeko bunganira Munyenyezi, Me Félicien Gashema, yabajije uko Minani yahamijwe ibyaha byabereye aho…

Read More

Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yatangaje ko Icyongereza kivugwa nabi muri Nigeria ku buryo adashobora kucyumva neza adafite undi muntu umusemurira. Ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yaganiraga n’Abanya-Kenya baba mu Butaliyani tariki ya 20 Mata 2026, yavuze ko Icyongereza kivugwa neza mu gihugu cyabo, bitandukanye cyane n’uko bimeze muri Nigeria. Yagize ati “Uburezi bwacu buhagaze neza. Icyongereza cyacu ni cyiza. Turi mu bavuga Icyongereza cyiza ku Isi. Wumvise Umunya-Nigeria avuga, ntumenya icyo ari kuvuga. Uba ukeneye umusemuzi n’iyo yaba avuga Icyongereza.” Perezida Ruto yongeyeho ko Kenya ari kimwe mu bihugu bifite abahanga, kandi ko izakomeza gukarishya ubumenyi bwabo kugira…

Read More